ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/12 p. 3
  • Ese wumva uri hafi y’Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wumva uri hafi y’Imana?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KWEGERA IMANA BIRASHOBOKA
  • Ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ese koko ushobora ‘kwegera Imana’?
    Egera Yehova
  • Ese uganira n’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Imana ni yo ncuti nziza iruta izindi zose wagira
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/12 p. 3
Umuntu urimo atekereza ku Mana

INGINGO YO KU GIFUBIKO | USHOBORA KWEGERA IMANA

Ese wumva uri hafi y’Imana?

“Kugirana ubucuti n’Imana bituma wumva utekanye, utuje kandi nta cyo ubuze. Uba wumva umeze nk’aho Imana iguhora hafi kugira ngo ikwiteho.”​—CHRISTOPHER WO MURI GANA.

“Iyo uri mu kababaro Imana irakubona, ikakwitaho kandi ikakugaragariza urukundo kurusha uko wari ubyiteze.”​—HANNAH UFITE IMYAKA 13, ALASIKA MURI AMERIKA.

“Kugirana ubucuti n’Imana nta cyo wabinganya, kuko bituma wumva ufite amahoro.”​—GINA WO MURI JAMAYIKA URI MU KIGERO CY’IMYAKA 40.

Christopher, Hannah na Gina si bo bonyine bumva bameze batyo. Abantu benshi bo hirya no hino ku isi, bemera badashidikanya ko bafitanye ubucuti n’Imana. Wowe se bimeze bite? Ese wumva uri hafi y’Imana? Cyangwa wifuza kuyegera kurushaho? Ushobora kuba wibaza uti “ese koko umuntu buntu ashobora kugirana ubucuti n’Imana Ishoborabyose? Niba bishoboka se, yabigeraho ate?”

KWEGERA IMANA BIRASHOBOKA

Bibiliya igaragaza ko ushobora kwegera Imana kandi ukagirana na yo ubucuti. Ivuga ko Imana yise umukurambere Aburahamu “incuti” yayo (Yesaya 41:8). Nanone zirikana amagambo asusurutsa umutima aboneka muri Yakobo 4:8, akubiyemo itumira rigira riti “mwegere Imana na yo izabegera.” Ibyo bigaragaza ko kugirana ubucuti n’Imana bishoboka. Ariko se ‘wakwegera’ Imana ute ku buryo ugirana ubucuti na yo, kandi itaboneka?

Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka turebe uko bigenda kugira ngo abantu bagirane ubucuti. Ubusanzwe abantu batangira bibwirana, buri wese akamenya izina rya mugenzi we. Hanyuma uko bagenda baganira buri gihe bakabwirana ibibari ku mutima n’ibyo batekereza, ubwo bucuti bugenda burushaho gukomera, kandi iyo buri wese akoreye mugenzi we ibikorwa byiza, bishimangira ubucuti bwabo. Uko ni na ko bigenda kugira ngo umuntu agirane ubucuti n’Imana. Reka turebe isano bifitanye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze