ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/12 p. 7
  • Ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Ese wumva uri hafi y’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Kuki ukwiriye gukomeza kwiga Bibiliya?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ushobora kuba inshuti y’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Ese ufitanye na Yehova imishyikirano ikomeye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/12 p. 7
Umugabo usoma Bibiliya

INGINGO YO KU GIFUBIKO | USHOBORA KWEGERA IMANA

Ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi

Wakora iki ngo wegere Imana? Dore ibintu by’ingenzi twasuzumye byagufasha kugirana ubucuti n’Imana:

  1. Kumenya izina ry’Imana ari ryo Yehova no kurikoresha.

  2. Gushyikirana na yo buri gihe binyuze ku isengesho no kwiga Ijambo ryayo Bibiliya.

  3. Guhora ukora ibishimisha Yehova.

Umugabo usenga

Egera Imana ukoresha izina ryayo, uyisenga, wiga Ijambo ryayo kandi ukora ibiyishimisha

Ese ushingiye kuri ibyo bintu, wavuga ko urimo wuzuza ibisabwa kugira ngo wegere Imana? Ese hari icyo ubona ukwiriye kunonosora? Birumvikana ko bisaba imihati, ariko bizakugirira akamaro.

Umugore witwa Jennifer wo muri Amerika yaravuze ati “imihati yose uzashyiraho kugira ngo ugirane ubucuti n’Imana ntizaba imfabusa. Ubwo bucuti buzaguhesha imigisha myinshi. Urugero, buzatuma urushaho kwiringira Imana kandi usobanukirwe imico yayo. Ikiruta byose, uzarushaho kuyikunda. Mu by’ukuri, ubwo ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi.”

Niba wifuza kugirana ubucuti n’Imana, Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo. Bashobora kukwigisha Bibiliya nta kiguzi. Nanone utumiriwe kujya mu materaniro ashingiye kuri Bibiliya abera mu Nzu y’Ubwami yo mu gace k’iwanyu, aho uzateranira hamwe n’abantu baha agaciro ubucuti bafitanye n’Imana.a Nubigenza utyo, uzamera nk’umwanditsi wa zaburi wagize ati “ariko jyeweho, kwegera Imana ni byo byiza kuri jye.”​—Zaburi 73:28.

a Niba wifuza kwiga Bibiliya cyangwa ukaba wifuza kumenya aho Inzu y’Ubwami yo mu gace k’iwanyu iherereye, baza uwaguhaye iyi gazeti, cyangwa ujye ku rubuga rwacu rwa www.jw.org/rw. Reba ahagana hasi ahanditse ngo TWANDIKIRE.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze