ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/12 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?
    Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?
  • Ibindi byafasha umuryango
    Nimukanguke!—2018
  • Ese imibabaro yose izashira?
    Ese imibabaro yose izashira?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/12 p. 16

Ibibazo Bishingiye Kuri Bibiliya

Ni iki cyafasha abana gukunda Imana?

Umubyeyi wigisha umwana we yifashishije ibyaremwe

Jya wifashisha ibyaremwe kugira ngo ufashe umwana wawe kumenya Imana no kuyikunda

Abana bawe bashobora kwitoza gukunda Imana, ari uko gusa bafite ibimenyetso bibemeza ko ibaho kandi ko ibakunda. Kugira ngo bayikunde, bagomba kuyimenya (1 Yohana 4:8). Urugero, bakeneye kumenya ibisubizo by’ibibazo bigira biti “ni uwuhe mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abantu? Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? Ni iki Imana izakorera abantu mu gihe kizaza?”​—Soma mu Bafilipi 1:9.

Kugira ngo ufashe abana bawe gukunda Imana, ugomba kubanza kubereka ko nawe uyikunda. Nibabibona, bashobora kuzakurikiza urugero rwawe.​—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7; Imigani 22:6.

Wakora iki ngo ugere abana bawe ku mutima?

Ijambo ry’Imana rifite imbaraga (Abaheburayo 4:12). Ku bw’ibyo, ujye ufasha abana bawe kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Kugira ngo Yesu agere abantu ku mutima, yababazaga ibibazo, akabatega amatwi maze akabasobanurira Ibyanditswe. Niba wifuza kugera abana bawe ku mutima, uzakurikize uburyo Yesu yakoreshaga yigisha.​—Soma muri Luka 24:15-19, 27, 32.

Nanone kandi, inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyo Imana yagiye igirira abantu, zishobora gufasha abana bawe kuyimenya no kuyikunda. Nujya ku rubuga rwa www.jw.org/rw, uzahasanga ibitabo byagufasha kugera kuri iyo ntego.​—Soma muri 2 Timoteyo 3:16.

Niba wifuza bindi bisobanuro, reba igice cya 14 mu gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Ushobora kukibona kuri www.jw.org/rw, cyangwa ukagisaba wifashishije imwe muri aderesi ziboneka ku ipaji ya 2.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze