ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/3 pp. 13-15
  • Impano zikwiriye umwami

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impano zikwiriye umwami
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UKO BYAMBUTSWAGA UBUTAYU BWA ARABIYA
  • “IBANGA RYABITSWE NEZA KURUTA ANDI YOSE”
  • Amavuta n’ibindi bintu bisigaga mu bihe bya Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Umuti womora w’i Galeyadi ni umuti ukiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/3 pp. 13-15
Ibirungo bitandukanye

Impano zikwiriye Umwami

“Abantu baragurisha inyenyeri baturutse iburasirazuba . . . bapfundura ubutunzi bwabo bamuha impano za zahabu n’ububani n’ishangi.”​—Matayo 2:1, 11.

USHATSE guha umuntu ukomeye impano wamuha iki? Mu bihe bya kera, hari ibirungo byari bifite agaciro nk’aka zahabu, ku buryo babihaga umwami ho impano.a Ni yo mpamvu ebyiri mu mpano abantu baragurishaga inyenyeri bahaye “umwami w’Abayahudi,” zari ibirungo bihumura neza.​—Matayo 2:1, 2, 11.

Amavuta ahumura

Amavuta ahumura

Nanone Bibiliya ivuga ko igihe umwamikazi w’i Sheba yasuraga Salomo, “yahaye [uwo] mwami italanto 120 za zahabu, amavuta ahumura atagira ingano n’amabuye y’agaciro. Nta kindi gihe hongeye kuboneka amavuta ahumura menshi nk’ayo uwo mwamikazi yatuye Umwami Salomo” (2 Ibyo ku Ngoma 9:9).b Hari abandi bami bohererezaga Salomo amavuta ahumura, kugira ngo bashimangire ubucuti babaga bafitanye.​—2 Ibyo ku Ngoma 9:23, 24.

Kuki mu bihe bya kera ibyo birungo n’ibindi bintu bimeze nka byo byagiraga agaciro kandi bigahenda? Ni ukubera ko byakoreshwaga cyane, urugero nko mu kunoza uburanga, mu mihango y’idini n’iy’ihamba. (Reba agasanduku kavuga ngo “Uko bakoreshaga ibirungo mu bihe bya kera.”) Uretse kuba byaragurwaga cyane, nanone byarahendaga kuko kubigeza ku isoko no kubicuruza bitari byoroshye.

UKO BYAMBUTSWAGA UBUTAYU BWA ARABIYA

Kesiya

Kesiya

Mu bihe bya kera, hari ibimera byavagamo ibirungo byeraga mu Kibaya cya Yorodani, ibindi bikava hanze. Muri Bibiliya havugwamo amoko menshi y’ibyo bimera. Mu bivugwa cyane harimo habaseleti, imisagavu, amavuta ahumura neza, sinamomu, ububani n’ishangi. Nanone hari ibirungo byashyirwaga mu byokurya, urugero nka kumino, menta na aneto.

Ibirungo byihariye byavaga he? Imisagavu, kesiya na sinamomu byaturukaga mu Bushinwa, mu Buhindi no muri Siri Lanka. Ishangi n’ububani byavaga mu biti bitandukanye byo mu karere k’ubutayu katurukaga mu majyepfo ya Arabiya, kakagera muri Somaliya muri Afurika. Agati kitwa narada, kabonekaga gusa mu Buhindi mu misozi ya Himalaya.

Habaseleti

Habaseleti

Ibirungo byinshi babigezaga muri Isirayeli babinyujije muri Arabiya. Hari igitabo cyavuze ko ku ruhande rumwe, byatumye mu kinyagihumbi cya kabiri n’icya mbere Mbere ya Yesu, Arabiya “yiharira isoko ry’ibyo bicuruzwa hagati y’ibihugu by’iburasirazuba n’iby’iburengerazuba” (The Book of Spices). Imigi ya kera, ibihome n’uduce ingamiya zikoreraga ibicuruzwa zaruhukiragamo mu karere ka Negevu mu majyepfo ya Isirayeli, bigaragaza aho abacuruzi banyuzaga ibyo birungo. Nanone hari raporo yavuze ko utwo duce “tugaragaza ukuntu ubwo bucuruzi bwakorwaga hagati y’amajyepfo ya Arabiya na Mediterane bwunguraga abantu cyane.”​—World Heritage Centre of UNESCO.

“Ibirungo ntibigombera ubwinshi, birahenda, abantu bahora babikenera, kandi byaracurujwe cyane.”​—The Book of Spices

Iyo izo ngamiya zabaga zikoreye ibyo birungo zakoraga urugendo rw’ibirometero 1.800, zambukiranyije Arabiya (Yobu 6:19). Bibiliya ivuga iby’ingamiya z’Abishimayeli zatwaraga ibyo birungo, urugero nk’ “umubavu n’umuti womora n’ibishishwa by’ibiti bivamo ishangi,” zibivanye i Gileyadi zikabijyana muri Egiputa (Intangiriro 37:25). Bene Yakobo bagurishije umuvandimwe wabo Yozefu n’abo bacuruzi ngo abe umucakara.

“IBANGA RYABITSWE NEZA KURUTA ANDI YOSE”

Aneto

Aneto

Abacuruzi bo muri Arabiya bamaze imyaka ibarirwa mu magana bihariye isoko ry’ibirungo. Ni bo bonyine bagemuraga ibirungo byo muri Aziya, urugero nka kesiya na sinamomu. Kugira ngo abaturage bo mu karere k’inyanja ya Mediterane na bo batabicuruza, babacaga intege bakwirakwiza imigani iteye ubwoba ivuga ukuntu kubona ibyo birungo byari biteje akaga. Hari igitabo cyavuze ko ibanga ry’ahantu nyakuri ibyo birungo byaturukaga, ari ryo “banga rishobora kuba ryarabitswe neza kuruta andi yose.”​—The Book of Spices.

Kumino

Kumino

Ni iyihe migani abacuruzi bo muri Arabiya bakwirakwizaga? Umuhanga mu by’amateka w’umugiriki witwaga Hérodote wo mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, yavuze iby’inyoni ziteye ubwoba zubakaga ibyari mu bishishwa bya sinamomu mu bihanamanga bigoye kugeramo. Yavuze ko kugira ngo abantu babone ibyo birungo by’agaciro, bashyiraga intongo nini z’inyama mu manga. Noneho izo nyoni zajyanaga izo nyama mu byari byazo, maze ibyo byari bigasambukira hasi. Hanyuma abo bantu bakusanyaga bya bishishwa bya sinamomu bakajya kubigurisha. Iyo migani yari yarakwirakwiriye hose. Cya gitabo cyavuze ko “ibyo birungo byagurishwaga ku giciro gihanitse” kuko “kubikusanya byari biteje akaga.”

Menta

Menta

Amaherezo iryo banga ry’abacuruzi bo muri Arabiya ryaramenyekanye, ntibaba bacyihariye isoko ry’ibyo birungo. Mu kinyejana cya mbere Mbere ya Yesu, icyambu kinini cya Alegizandiriya muri Egiputa, ni cyo cyabaye ihuriro ry’abacuruzi b’ibirungo. Igihe abasare bamenyaga gukora ingendo mu gihe cy’imiyaga yo mu nyanja y’u Buhindi, amato y’Abaroma yatangiye kwambuka avuye ku byambu bya Egiputa. Ibyo byatumye ibirungo byahendaga cyane biboneka ku bwinshi maze ibiciro biragabanuka.

Muri iki gihe, ibiciro by’ibirungo ntaho bihuriye n’ibya zahabu, kandi nta watinyuka kubiha umwami ho impano. Ariko abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi baracyabyifashisha mu gukora za parufe, imiti no kongera uburyohe n’impumuro mu byokurya. Koko rero, impumuro nziza y’ibirungo ituma bikoreshwa cyane, nk’uko byari bimeze mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize.

Umufungo wa sinamomu

Sinamomu

a Muri Bibiliya, ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “ikirungo” cyangwa “ibirungo,” ryerekeza ahanini ku bimera bivamo imibavu ihumura neza, aho kwerekeza ku birungo bashyira mu byokurya.

b “Amavuta ahumura” yerekeza ku mavuta cyangwa amariragege yavaga mu biti bitandukanye.

Uko bakoreshaga ibirungo mu bihe bya kera

Amavuta yera n’umubavu wera. Yehova yahaye Mose amabwiriza yo gukora amavuta yera n’umubavu wera. Ibyo byombi byakorwaga mu birungo by’amoko ane (Kuva 30:22-25, 34-38). Hari abatambyi bari bafite ubuhanga bwihariye bwo gukora amavuta yera no kugenzura imirimo yo kuyagemura.​—Kubara 4:16; 1 Ibyo ku Ngoma 9:30.

Imibavu ihumura n’amavuta yo kwisiga. Abantu babaga bifite, baguraga imibavu ihumura neza bakayitera mu mazu, mu buriri no ku mubiri (Esiteri 2:12; Imigani 7:17; Indirimbo ya Salomo 3:6, 7; 4:13, 14). Mariya mushiki wa Lazaro yasutse “amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada” ahenda cyane ku musatsi wa Yesu no ku birenge bye. Icupa rito ry’ “amavuta y’umwimerere y’agati kitwa narada” ryaguraga amafaranga ahwanye n’umushahara w’umwaka wose.​—Mariko 14:3-5; Yohana 12:3-5.

Gutegurira umurambo guhambwa. Nikodemu yajyanye uruvange rw’ “ishangi n’umusagavu” igihe cyo gutegura umurambo wa Yesu (Yohana 19:39, 40). Nanone bamwe mu bigishwa ba Yesu bateguye “imibavu n’amavuta ahumura neza” babijyana ku mva ye.​—Luka 23:56–24:1.

Ibirungo. Uko bigaragara, nanone Abisirayeli bakoreshaga ibirungo kugira ngo bongere uburyohe mu mafi cyangwa mu nyama. Ibindi birungo byakoreshwaga mu gukarishya divayi.​—Indirimbo ya Salomo 8:2.

Ubwoko bubiri bw’imibavu Yesu yahawe

Ububani n’ishangi byavaga mu mariragege yabonekaga basharuye ibiti bito bitandukanye cyangwa ubwoko bw’uduti dufite amahwa.

Ibiti byavagamo ububani byabonekaga ku nkombe zo mu majyepfo ya Arabiya, naho ibyavagamo ishangi bikaboneka mu bihugu bifite ubutayu, urugero nka Somaliya na Yemeni byo muri iki gihe. Ibyo birungo byombi byarakundwaga cyane kubera impumuro yabyo. Yehova na we yahisemo ko byakoreshwa mu bijyanye no kumusenga. Urugero, ishangi iri mu byakoreshwaga mu gukora amavuta yera, naho ububani bugakoreshwa mu gukora umubavu uhumura neza (Kuva 30:23-25, 34-37). Icyakora ntibyakoreshwaga kimwe.

Ububani bwakundaga gukoreshwa nk’umubavu. Babanzaga kubutwika kugira ngo impumuro itame hose. Ku rundi ruhande amariragege yavaga mu ishangi, yahitaga akoreshwa. Ishangi ivugwa incuro eshatu mu nkuru zivuga ibya Yesu. Ubwa mbere yayihaweho impano igihe yari akiri uruhinja (Matayo 2:11). Nanone divayi yahawe igihe yari amanitswe ku giti yarimo ikiyobyabwenge gikozwe mu ishangi (Mariko 15:23). Ikindi gihe bayikoresheje bategurira umurambo we guhambwa (Yohana 19:39).

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze