ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/6 pp. 21-23
  • Umuti womora w’i Galeyadi ni umuti ukiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuti womora w’i Galeyadi ni umuti ukiza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umuti womora wo mu bihe bya Bibiliya
  • Umuti womora wo guha ishyanga ryari rirwaye
  • Ubutumwa bwiza bwomora
  • Umuti womora dutegereje
  • Amavuta n’ibindi bintu bisigaga mu bihe bya Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “Umuti womora w’i Galeyadi”
    Dusingize Yehova turirimba
  • Mbese uribuka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Impano zikwiriye umwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/6 pp. 21-23

Umuti womora w’i Galeyadi ni umuti ukiza

INKURU izwi cyane yo mu gitabo cya Bibiliya cy’Itangiriro, itubwira iby’ukuntu abavandimwe ba Yozefu, bamugurishije ku bacuruzi b’Abishimayeli bajyaga muri Egiputa. Abo bacuruzi bari baturutse i Galeyadi, kandi bari bafite ingamiya zari zikoreye umuti womora hamwe n’ibindi bicuruzwa, zibijyanye muri Egiputa (Itangiriro 37:25). Iyo nkuru igaragaza ko umuti womora w’i Galeyadi, wakundwaga cyane n’abantu b’icyo gihe bo mu Burasirazuba bwo Hagati, bakawukundira ko wari ufite ubushobozi bwihariye bwo kuvura.

Icyakora mu kinyejana cya gatandatu Mbere ya Yesu, umuhanuzi Yeremiya yabajije ikibazo afite agahinda ati “mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba” (Yeremiya 8:22)? Ni iki cyatumye Yeremiya abaza icyo kibazo? Ubundi se, uwo muti womora ni uwuhe? Ese muri iki gihe haba hariho umuti womora?

Umuti womora wo mu bihe bya Bibiliya

Umuti womora wari amariragege ameze nk’amavuta, ahumura neza, kandi akomoka ku bimera bitandukanye. Uwo muti w’amavuta, akenshi wakoreshwaga mu gutegura imibavu, kandi wari kimwe mu bintu byahendaga cyane, byo mu turere twa kera two mu Burasirazuba bwo Hagati. Wari mu bigize amavuta yera, hamwe n’imibavu yakoreshwaga mu ihema ry’ibonaniro, nyuma gato y’aho Abisirayeli baviriye muri Egiputa (Kuva 25:6; 35:8). Nanone, umuti womora wari mu mpano zihenze cyane, umwamikazi w’i Sheba yazaniye Umwami Salomo (1 Abami 10:2, 10). Mbere y’uko bajya kwerekana Esiteri imbere y’Umwami Ahasuwerusi, bamaze ‘amezi atandatu [bamusiga] ibihumura neza’ cyangwa umuti womora, kugira ngo arusheho kuba mwiza.—Esiteri 1:1; 2:12.

Nubwo hari imiti yomora yaturukaga mu duce dutandukanye two mu Burasirazuba bwo Hagati, umuti womora w’i Galeyadi ni wo waturukaga mu Gihugu cy’Isezerano, kubera ko Galeyadi yari akarere ko mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani. Mu mpano umukurambere Yakobo yohereje muri Egiputa, harimo umuti womora, kubera ko wari mu bintu ‘birusha ibindi ubwiza’ byo mu gihugu yari atuyemo (Itangiriro 43:11). Nanone, umuhanuzi Ezekiyeli yavuze ko umuti womora, wari umwe mu bicuruzwa Abayuda n’Abisirayeli bagurishaga i Tiro (Ezekiyeli 27:17). Ayo mavuta yari azwi cyane kubera ko yakoreshwaga mu buvuzi. Inyandiko za kera zigaragaza kenshi ko uwo muti w’amavuta wavuraga, ariko cyane cyane ibikomere.

Umuti womora wo guha ishyanga ryari rirwaye

None se kuki Yeremiya yabajije niba “i Galeyadi nta muti womora uhaba”? Kugira ngo dusobanukirwe impamvu yabajije icyo kibazo, tugomba kubanza gusuzuma uko ishyanga rya Isirayeli ryari rimeze icyo gihe. Mbere yaho, umuhanuzi Yesaya yari yaragaragaje uburyo imishyikirano iryo shyanga ryari rifitanye n’Imana yari yarangiritse, agira ati “uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa” (Yesaya 1:6). Aho kugira ngo basobanukirwe neza imimerere ibabaje barimo kandi bashake umuti, bakomeje inzira zabo mbi. Icyo gihe Yeremiya yavuganye akababaro ati “dore banze ijambo ry’Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?” Iyo baza guhindukirira Yehova, yari kubakiza. Yeremiya yababajije ikibazo kibafasha gutekereza, agira ati “mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba?”—Yeremiya 8:9.

Muri iki gihe, iyi si yuzuyemo “inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka” by’uburyo butandukanye. Abantu barakennye, bahura n’akarengane, ubwikunde kandi ntibarangwa no kugira neza. Ibyo byose, babiterwa n’uko urukundo bakundaga Imana na bagenzi babo rwakonje (Matayo 24:12; 2 Timoteyo 3:1-5). Abantu benshi bumva baratereranywe bazira ibara ry’uruhu, ubwoko bwabo, aho bakomoka cyangwa imyaka yabo. Uretse n’ibyo kandi, abantu bugarijwe n’inzara, uburwayi, intambara n’urupfu ku buryo bituma barushaho kubabara. Kimwe na Yeremiya, hari abandi bantu bafite imitima itaryarya bibaza niba “i Galeyadi nta muti womora” ukihaba, wo komora ibikomere byo ku mutima n’ibyo mu buryo bw’umwuka abantu bababara bafite.

Ubutumwa bwiza bwomora

Nubwo igihe Yesu yari ku isi abantu bicisha bugufi bibazaga icyo kibazo, ntibigeze bahera mu gihirahiro. Mu ntangiriro z’umwaka wa 30, igihe Yesu yari mu isinagogi y’i Nazareti, yasomye mu muzingo wa Yesaya, ahagiraga hati “Yehova yantoranyije kugira ngo mbwire abicisha bugufi ubutumwa bwiza. Yantumye gupfuka ibikomere by’abafite imitima imenetse” (Yesaya 61:1, NW). Hanyuma Yesu yagaragaje ko ari we uvugwa muri uwo murongo, kandi ko ari we Mesiya ufite ubutumwa bwo guhumuriza abantu.—Luka 4:16-21.

Mu gihe cyose Yesu yamaze hano ku isi, yabwirizanyije umwete ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 4:17). Mu kiganiro Yesu yatanze kizwi ku izina ry’Ikibwiriza cyo ku Musozi, yasezeranyije abababaye ko imibabaro yabo izashira, agira ati “nimwishime mwe murira ubu, kuko muzaseka” (Luka 6:21). Yesu ‘yapfutse ibikomere by’abafite imitima imenetse,’ igihe yatangazaga ubutumwa bw’ibyiringiro, ari bwo butumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.

Muri iki gihe, “ubutumwa bwiza bw’ubwami” buracyahumuriza abantu (Matayo 6:10; 9:35). Reka dufate urugero rw’umugabo witwa Roger n’umugore we Liliane. Muri Mutarama 1961, bamenye ko Imana ifite umugambi wo kuzaduha ubuzima bw’iteka, maze bibabera nk’umuti womora. Liliane yaravuze ati “ibyo narimo niga byatumye nsabwa n’ibyishimo, ku buryo nazengurutse igikoni cyose mbyina.” Roger wari umaze imyaka icumi yaragagaye igice cy’umubiri, yunzemo ati “narishimye cyane, numva nishimiye ubuzima, bitewe n’uko nari maze kugira ibyiringiro bihebuje by’uko hazabaho umuzuko, kandi imibabaro yose n’indwara zose bigashira.”—Ibyahishuwe 21:4.

Mu mwaka wa 1970, bapfushije umwana wabo w’umuhungu wari ufite imyaka 11. Icyakora ntibigeze biheba, kuko biboneye ko amagambo avuga ko Yehova “akiza abafite imitima imenetse, [kandi] apfuka inguma z’imibabaro yabo,” ari ukuri (Zaburi 147:3). Ibyo byiringiro bari bafite byarabakomeje. Ubu uwo muryango umaze imyaka igera hafi kuri 50 ufite amahoro kandi unyuzwe, ubikesha ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buri hafi kuza.

Umuti womora dutegereje

None se, muri iki gihe haracyariho “umuti womora” w’i Galeyadi? Yego rwose, umuti womora w’ikigereranyo uracyariho. Ihumure n’ibyiringiro bitangwa n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bishobora komora ibikomere by’abafite imitima imenetse. Ese nawe urifuza uwo muti womora? Niba uwifuza, ugomba kwemera ubutumwa buhumuriza buboneka mu Ijambo ry’Imana, kandi ukemera ko buyobora ubuzima bwawe. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni babigenje batyo.

Ihumure duhabwa n’uwo muti womora, ritwereka ko mu gihe kiri imbere abantu bazabona ihumure nyakuri. Vuba aha, Yehova ‘azakiza amahanga,’ maze ahe abantu bose ibyiringiro byo kubaho iteka. Icyo gihe “nta muturage waho uzataka indwara.” Ni koko, “umuti womora” w’i Galeyadi uracyariho.—Ibyahishuwe 22:2; Yesaya 33:24.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, buracyahumuriza abantu bababaye kandi bafite imitima imenetse

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze