Indirimbo ya 182
“Umuti womora w’i Galeyadi”
1. Galeyadi haboneka
Umuti womora.
Ibyo na byo tubibwirwa
N’Ijambo ry’Imana.
Mu gihe duhangayitse,
Riraturuhura.
No mu gihe twapfushije,
Rirahumuriza.
2. Imana ni yo rukundo,
Ishobora byose.
Ikintu cyose itanga
Ni ingirakamaro.
Jya wambaza iyo Mana
Uyisenga cyane.
Suka ubugingo bwawe;
Uyibwire byose.
3. Wibuke ko hari byinshi
Byabayeho kera,
Biri muri Bibiliya,
Biduhumuriza.
Jya wemera ubufasha
Bw’abantu bakuze,
Bagufashe kwihangana,
Wicisha bugufi.
4. Ujya utekereza ko
Hari benshi nkawe
Bari mu mihangayiko?
Bahora bifuza
Gukomeza gushikama.
Ujye ubashaka.
Ngo ubahe ubufasha
Bw’umuti womora.