Humuriza abafite agahinda
‘Uwiteka yansize amavuta ngo mpoze abarira bose.’—YESAYA 61:1, 2.
1, 2. Ni bande twagombye guhumuriza, kandi kuki?
YEHOVA Imana nyir’ihumure ryose atwigisha ko tugomba kwita ku bandi mu gihe bagwiririwe n’amakuba. Atwigisha “guhumuriza abihebye” no guhoza abarira (1 Abatesalonike 5:14, NW ). Duhumuriza bagenzi bacu duhuje ukwizera iyo babikeneye. Nanone tugaragariza urukundo abantu bo hanze, nubwo bo baba batarigeze batugaragariza ko badukunda.—Matayo 5:43-48; Abagalatiya 6:10.
2 Yesu Kristo yasomye amagambo y’ubuhanuzi maze avuga ko ubwo buhanuzi ari we bwerekezagaho. Ayo magambo agira ati ‘umwuka w’Umwami Imana uri kuri jye, kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima, no guhoza abarira bose’ (Yesaya 61:1, 2; Luka 4:16-19). Abakristo basizwe bo muri iki gihe basobanukiwe ko uwo murimo ubareba na bo, kandi abagize “izindi ntama” bishimira gufatanya na bo muri uwo murimo.—Yohana 10:16.
3. Twafasha dute abantu mu gihe bibaza bati “kuki Imana ireka amakuba akabaho?”
3 Iyo abantu bagize ibyago, bariheba, bagatangira kwibaza bati “kuki Imana ireka amakuba akabaho?” Bibiliya isubiza icyo kibazo mu buryo bweruye. Icyakora, bishobora gufata igihe kirekire kugira ngo umuntu utarigeze yiga Bibiliya asobanukirwe neza icyo gisubizo. Ibitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova bishobora kumufasha.a Ariko hari abandi bahumurijwe bakimara kumva ibivugwa muri Bibiliya, urugero nk’ibivugwa muri Yesaya 61:1, 2, kuko bigaragaza ko Imana yifuza ko abantu babona ihumure.
4. Ni gute Umuhamya wo muri Polonye yashoboye gufasha umukobwa biganaga ku ishuri wari wihebye, kandi se ibyo byagufasha bite kugira ngo nawe ufashe abandi?
4 Abantu bose bakeneye ihumure, baba abakiri bato cyangwa abakuze. Hari umukobwa w’umwangavu wo muri Polonye wari wihebye wagishije inama mugenzi we bari basanzwe baziranye. Uwo mugenzi we wari Umuhamya wa Yehova yamubajije abigiranye ubugwaneza ibibazo byinshi, aza kumenya ko uwo mukobwa yari ahanganye n’ibibazo byinshi kandi ko yari afite ugushidikanya. Yaribazaga ati “kuki hariho ibibi byinshi? Kuki abantu bababara? Kuki murumuna wanjye w’ikimuga akomeza kubabara? Kuki ndwaye umutima? Mu idini bambwira ko ari uko Imana yabishatse. Niba ari ko biri, nzareka kujya nyizera!” Uwo Muhamya yasenze Yehova mu mutima, maze abwira uwo mukobwa ati “ndagushimira kuba umbajije ibyo bibazo. Ndagerageza kugufasha.” Yamubwiye ko na we yigeze kugira ugushidikanya igihe yari akiri umwana, ariko ko Abahamya ba Yehova babimufashijemo. Yagize ati “namenye ko Imana itababaza abantu. Irabakunda, ibifuriza ibyiza, kandi vuba aha izazana ihinduka rikomeye hano ku isi. Ibibazo by’uburwayi, gusaza n’urupfu bizavanwaho, kandi abantu bumvira bazabaho iteka hano kuri iyi si.” Yeretse uwo mukobwa ibivugwa mu Byahishuwe 21:3, 4; muri Yobu 33:25; muri Yesaya 35:5-7 na 65:21-25. Bamaze kuganira umwanya munini, uwo mukobwa yavuze ubona rwose ko aruhutse mu mutima, agira ati “noneho menye icyo ubuzima bwanjye bugamije. Nzagaruke se kukureba?” Batangiye kwigana Bibiliya, bakiga incuro ebyiri mu cyumweru.
Humurisha abandi ihumure riva ku Mana
5. Mu gihe tugaragarije abandi impuhwe, ni iki kizabahumuriza by’ukuri?
5 Niba dushaka guhumuriza abandi, ni byiza ko twababwira amagambo abagaragariza impuhwe. Mu mvugo no mu magambo yacu, twihatire kugaragariza umuntu ufite agahinda ko tubabajwe cyane n’ibyamubayeho. Ibyo ntitwabigeraho niba tumubwira amagambo y’uburyarya adafite ireme. Bibiliya itubwira ko ‘kwihangana no guhumurizwa bitangwa n’Ibyanditswe biduhesha ibyiringiro’ (Abaroma 15:4). Kuri iyo ngingo, dushobora gushaka igihe gikwiriye tukamusobanurira icyo Ubwami bw’Imana ari cyo, tukanamugaragariza twifashishije Bibiliya ukuntu ubwo Bwami buzakemura ibibazo bitwugarije. Hanyuma dushobora kumufasha kwiyumvisha impamvu ashobora kwishingikiriza kuri ibyo byiringiro. Iyo tubigenje dutyo, tuba tumuhumurije.
6. Ni ibihe bintu twagombye gufasha abantu gusobanukirwa kugira ngo bungukirwe n’ihumure ritangwa n’Ibyanditswe?
6 Kugira ngo umuntu yungukirwe n’iryo humure, agomba kumenya Imana y’ukuri iyo ari yo, imico yayo, kandi akamenya ko amasezerano yayo yiringirwa. Mu gihe dushaka gufasha umuntu udasenga Yehova, byaba byiza tumusobanuriye ibi bikurikira. (1) Ihumure riboneka muri Bibiliya riba rivuye kuri Yehova, Imana y’ukuri. (2) Yehova ni Imana Ishoborabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi. Ni Imana yuje urukundo kandi ifite kugira neza kwinshi n’ukuri. (3) Dushobora kugira imbaraga zo kwihanganira iyo mimerere niba twegera Imana binyuriye mu kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ryayo. (4) Bibiliya ikubiyemo imirongo igaragaza ukuntu abantu batandukanye bagiye bahura n’ibigeragezo byihariye.
7. (a) Ni izihe ngaruka nziza twabona mu gihe dutsindagirije ko ihumure riva ku Mana ‘ryatugwijijwemo na Kristo’? (b) Wahumuriza ute umuntu wumva ko yagize imyifatire mibi?
7 Hari abahumurije abantu bababaye basanzwe bazi Bibiliya, babasomera mu 2 Abakorinto 1:3-7. Mu kubasomera uwo murongo, batsindagirije amagambo avuga ngo “guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.” Uwo murongo w’Ibyanditswe ushobora gufasha umuntu kumenya ko Bibiliya ari isoko y’ihumure, ko yagombye kuyitaho cyane. Ushobora no gutuma ikindi gihe mwongera kugirana ibiganiro. Niba umuntu yumva ko ingorane arimo zituruka ku bintu bibi yakoze, icyo gihe dushobora kumubwira tutamucira urubanza ko duhumurizwa no kumenya ibivugwa muri 1 Yohana 2:1, 2 no muri Zaburi ya 103:11-14. Muri ubwo buryo, tuzahumuriza abandi tubahumurisha ihumure riva ku Mana.
Mu gihe abantu bibasiwe n’urugomo cyangwa ibibazo byo mu rwego rw’ubukungu
8, 9. Ni mu buhe buryo bukwiriye twahumurizamo abagirirwa urugomo?
8 Hari abantu benshi cyane bagirirwa urugomo, bitewe n’uko bari mu karere kiganjemo urugomo cyangwa karimo intambara. Twahumuriza dute abo bantu?
9 Abakristo b’ukuri birinda cyane kugira igice bashyigikira mu bushyamirane bubera muri iyi si, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa (Yohana 17:16). Ahubwo bakoresha neza Bibiliya bagaragariza abantu ko imimerere mibi iriho ubu itazakomeza itya iteka ryose. Bashobora gusoma muri Zaburi ya 11:5 kugira ngo bagaragaze ukuntu Yehova abona abakunda urugomo, cyangwa muri Zaburi ya 37:1-4 kugira ngo berekane ko Imana itugira inama y’uko tutagomba kwihorera, ahubwo ko tugomba kuyiringira yo yonyine. Amagambo yo muri Zaburi ya 72:12-14 agaragaza ukuntu Salomo Mukuru ari we Yesu Kristo, ubu utegeka mu ijuru, yumva ameze iyo abona abantu b’inzirakarengane bagirirwa urugomo.
10. Niba warabaye mu karere kibasiwe n’intambara z’urudaca, ni gute imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe yaguhumuriza?
10 Hari abantu babaye mu karere kibasiwe n’intambara z’urudaca, mu gihe ibice bishyamiranye byarwaniraga ubutegetsi. Bumva ko intambara n’ingaruka zayo ari kimwe mu bigize imibereho yabo. Nta kindi babona cyatuma bamererwa neza, keretse babonye uko bahungira mu kindi gihugu. Ariko abenshi ntibabona uko bahunga; hari n’abagwa mu nzira bagerageza guhunga. Kandi iyo hagize abahungira mu kindi gihugu, akenshi bagerayo bagasanga na ho hafite ibyaho bibazo. Umuntu yakwifashisha amagambo yo muri Zaburi ya 146:3-6 kugira ngo afashe abantu nk’abo kwiringira ibintu bihamye kuruta guhunga. Ubuhanuzi bwo muri Matayo 24:3, 7, 14 cyangwa ubwo muri 2 Timoteyo 3:1-5 bwabafasha kubona ibintu neza bakamenya icyo imimerere y’ibintu iriho ubu isobanura, mbese bakamenya ko turi mu minsi y’imperuka y’iyi si ishaje. Imirongo y’Ibyanditswe nk’iyi yo muri Zaburi ya 46:2-4, 9, 10 n’iyo muri Yesaya 2:2-4 ishobora kubafasha kumenya ko hari ibyiringiro by’uko tuzabaho mu mahoro.
11. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe yahumurije umugore umwe wo muri Afurika y’i Burengerazuba, kandi kuki?
11 Igihe muri Afurika y’i Burengerazuba hari intambara, umugore umwe yaciye mu masasu yacicikanaga arahunga we n’umuryango we. Yaje kugira ubwoba bwinshi n’agahinda, ndetse yumva yihebye. Nyuma y’aho bamariye kugera mu kindi gihugu, umugabo we yafashe icyemezo cyabo cy’ishyingirwa aragitwika, yirukana uwo mugore we wari utwite n’umwana wabo w’umuhungu w’imyaka 10, maze ajya kuba padiri. Igihe basomeraga uwo mugore ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7 no muri Zaburi ya 55:23, hamwe n’ingingo zishingiye ku Byanditswe zo mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, byaramuhumurije bituma agira intego nyakuri mu buzima.
12. (a) Ni irihe humure Ibyanditswe biha abantu bafite ibibazo byo mu rwego rw’ubukungu? (b) Ni gute Umuhamya wo muri Aziya yashoboye gufasha umuguzi?
12 Abantu benshi babaho nabi bitewe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu. Hari ubwo na byo biba byaratewe n’intambara n’ingaruka zayo. Rimwe na rimwe kandi, politiki mbi z’ibihugu hamwe n’umururumba w’abategetsi banyereza amafaranga y’abaturage, byose byagiye bikenesha abaturage bagasigara iheruheru. Nanone hari abatarigeze bagira ubutunzi. Abo bose bashobora guhumurizwa no kumenya ko Imana isezeranya abantu bose bayiringira ko izabaruhura, kandi ikabizeza ko bazatura ku isi irangwa no gukiranuka, aho bazishimira imirimo y’intoki zabo (Zaburi 146:6, 7; Yesaya 65:17, 21-23; 2 Petero 3:13). Igihe Umuhamya wo mu gihugu kimwe cyo muri Aziya yumvaga umuguzi yitotombera ko ibiciro biri hejuru, yamusobanuriye ko ibyo ari bimwe mu bintu bigenda biba ku isi hose. Basuzumye ibivugwa muri Matayo 24:3-14 no muri Zaburi ya 37:9-11, bituma amutangiza icyigisho cya Bibiliya.
13. (a) Twakoresha dute Bibiliya kugira ngo dufashe abantu bagiye basezeranywa ibintu ariko ntibabihabwe? (b) Wagerageza ute kungurana ibitekerezo n’abantu bibwira ko imimerere mibi iriho ari igihamya cy’uko nta Mana ibaho?
13 Iyo abantu bababaye imyaka myinshi cyangwa bagasezeranywa ibintu kenshi ariko ntibabihabwe, bashobora kumera nk’Abisirayeli, batumviye bitewe “n’umubabaro wo mu mitima yabo” igihe bari mu Misiri (Kuva 6:9). Icyo gihe, byaba byiza tuberetse ukuntu Bibiliya ishobora kubafasha guhangana n’ibibazo biriho ubu, no kwirinda kugwa mu mitego yangiza ubuzima bw’abantu benshi bitari ngombwa (1 Timoteyo 4:8b). Hari abashobora kubona ko imimerere mibi barimo ari igihamya cy’uko nta Mana ibaho cyangwa ko itabitayeho. Ushobora gusuzumana na bo imirongo y’Ibyanditswe ikwiriye yabafasha kumva ko Imana yagiye ishaka gufasha abantu, ariko abenshi bakanga kwemera.—Yesaya 48:17, 18.
Iyo abantu bahanganye n’inkubi z’imiyaga n’imitingito
14, 15. Igihe habagaho akaga kahungabanyije abantu benshi, Abahamya ba Yehova bagaragaje bate ko bita ku bandi?
14 Hashobora kubaho akaga gatewe n’inkubi y’umuyaga, umutingito w’isi, inkongi y’umuriro cyangwa igisasu cyaturitse. Bishobora guteza akababaro kenshi. Hakorwa iki kugira ngo abarokotse ako kaga bahumurizwe?
15 Abantu bakeneye kumenya ko hari umuntu ubitaho. Igihe ibyihebe byagabaga igitero mu gihugu kimwe, abantu benshi barahungabanye. Benshi bapfushije ababo, bapfusha abari babatunze, ndetse n’incuti. Hari n’ababuze akazi, n’ibyo bibwiraga ko ari byo bituma bagira umutekano. Abahamya ba Yehova bagiye bafasha abantu bo mu turere tw’iwabo, bakababwira ko bababajwe n’ibyababayeho kandi bakababwira amagambo ahumuriza yo muri Bibiliya. Benshi barishimye cyane babonye ukuntu twari tubitayeho.
16. Igihe habagaho amakuba muri El Salvador, kuki Abahamya baho babwirije bikagira ingaruka nziza?
16 Umutingito w’isi wabaye muri El Salvador mu mwaka wa 2001 watumye hacika inkangu yahitanye abantu benshi. Yahitanye umusore w’imyaka 25 wari ufite nyina w’Umuhamya, na barumuna babiri b’umufiyanse we. Nyina w’uwo musore na fiyanse we bahise bajya kubwiriza. Abantu benshi bababwiraga ko abapfuye Imana ari yo yabajyanye cyangwa ko Imana ari yo yabishatse. Abo Bahamya babasomeye mu Migani 10:22 babagaragariza ko Imana itifuza ko tubabara. Basomye mu Baroma 5:12 babereka ko urupfu rwazanywe n’icyaha, ko atari uko Imana yabishatse. Nanone babasomeye amagambo ahumuriza aboneka muri Zaburi ya 34:19, muri Zaburi ya 37:29, muri Yesaya 25:8 no mu Byahishuwe 21:3, 4. Abantu babateze amatwi babikunze, cyane cyane ko abo bagore bombi bari bapfushije ababo muri iyo mpanuka. Batangije ibyigisho byinshi bya Bibiliya.
17. Mu gihe habayeho amakuba, ni ubuhe bufasha dushobora guha abantu?
17 Iyo habayeho amakuba, ushobora kugera ku muntu uba ukeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri byihutirwa. Ashobora kuba akeneye umuganga, kugera ku ivuriro, cyangwa gukorerwa ikindi cyose gishoboka ngo abone ibyokurya n’ahantu ho kuba. Amakuba nk’ayo yabaye mu Butaliyani mu mwaka wa 1998, maze umunyamakuru abona ko Abahamya ba Yehova “bakoraga ibintu bikenewe koko, bagafasha abababaye batitaye ku madini yabo.” Mu turere tumwe na tumwe, ibintu byahanuwe ko byari kuzabaho mu minsi y’imperuka bituma habaho imibabaro ikomeye cyane. Muri utwo turere, Abahamya ba Yehova bagaragariza abantu ko ibyo bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya kandi bakabahumuriza babereka icyizere Bibiliya iduha cy’uko Ubwami bw’Imana buzazanira abantu umutekano nyakuri.—Imigani 1:33; Mika 4:4.
Humuriza abapfushije
18-20. Wakora iki cyangwa wabwira iki abantu bapfushije kugira ngo ubahumurize?
18 Buri munsi hari abantu benshi cyane bashavuzwa no kubona abo bakundaga bapfa. Ushobora guhura n’abantu bafite akababaro wagiye kubwiriza cyangwa uri mu mirimo ya buri munsi. Ni iki wabwira abantu nk’abo cyangwa se ni iki wakora kugira ngo ubahumurize?
19 Mbese, uwo muntu afite agahinda kenshi kamushengura umutima? Mu nzu se haba harimo bene wabo bafite akababaro? Hari byinshi wakwifuza kuvuga, ariko ni byiza ko wabanza ugashishoza (Umubwiriza 3:1, 7). Wenda ibyiza ni uko wababwira ko mwifatanyije mu kababaro maze ukabasigira igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya gikwiriye (nk’agatabo, igazeti cyangwa inkuru y’Ubwami), hanyuma ukazagaruka kubasura hashize iminsi mike kugira ngo urebe niba hari ubundi buryo wabafasha. Ushobora gushaka umwanya ukwiriye ukabagezaho ibitekerezo bitera inkunga byo muri Bibiliya, bishobora kubahumuriza bikanabakomeza (Imigani 16:24; 25:11). Ntushobora kuzura abapfuye nk’uko Yesu yabigenje. Ariko ushobora kubwira abantu icyo Bibiliya ivuga ku mimerere y’abapfuye. Icyakora icyo gishobora kuba atari cyo gihe gikwiriye cyo kwamagana imyizerere y’ibinyoma (Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5, 10; Ezekiyeli 18:4). Mushobora gusomera hamwe ibyiringiro Bibiliya itanga by’umuzuko (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Ushobora kubabwira icyo ibyo byiringiro bisobanura, ukaba wakwifashisha inkuru ya Bibiliya igaragaza umuzuko wabayeho (Luka 8:49-56; Yohana 11:39-44). Erekeza nanone ibitekerezo ku mico y’Imana yuje urukundo yaduhaye ibyo byiringiro (Yobu 14:14, 15; Yohana 3:16). Sobanura ukuntu izo nyigisho zakugiriye umumaro, n’igituma uziringira.
20 Mu gihe utumiye umuntu ufite akababaro kuza ku Nzu y’Ubwami, bishobora gutuma amenyana n’abantu bakunda bagenzi babo by’ukuri, kandi bazi guterana inkunga. Hari umugore wo muri Suwede wabonye ko ibyo ari byo yari yarashatse mu buzima bwe.—Yohana 13:35; 1 Abatesalonike 5:11.
21, 22. (a) Niba dushaka guhumuriza abandi, dusabwa iki? (b) Wahumuriza ute umuntu usanzwe azi Ibyanditswe?
21 Mu gihe uzi ko hari umuntu ufite akababaro, yaba ari uwo mu itorero rya Gikristo cyangwa uwo hanze yaryo, waba rimwe na rimwe ujya wumva utazi icyo wavuga cyangwa icyo wakora? Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ihumure” muri Bibiliya, rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “kwiyegereza.” Niba ushaka guhumuriza by’ukuri abantu bababara, ugomba kubiyegereza.—Imigani 17:17.
22 Bite se niba uwo wifuza guhumuriza asanzwe azi icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’urupfu, incungu n’umuzuko? Kubona ko ari kumwe n’incuti bahuje imyizerere ubwabyo bishobora kumuhumuriza. Mu gihe ashatse kugira icyo avuga, jya umutega amatwi. Ntukibwire ko ugomba gutanga disikuru. Mu gihe musomye imirongo y’Ibyanditswe, yifate ko ari amagambo y’Imana agamije kubakomeza mwembi. Garagaza ko mwembi mwemera mudashidikanya ko amasezerano yo mu Byanditswe azasohora nta kabuza. Iyo ugaragaje impuhwe nk’uko Imana izigaragaza kandi ukaganira n’abantu ku kuri kw’igiciro cyinshi ko mu Ijambo ry’Imana, ushobora gufasha abababara kugira ngo babone ihumure n’imbaraga bitangwa n’ “Imana nyir’ihumure ryose.”—2 Abakorinto 1:3.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, igice cya 8; Comment raisonner à partir des Écritures, ku ipaji ya 374-381, 237-241; Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?, igice cya 10; n’agatabo gafite umutwe uvuga ngo Mbese Imana Itwitaho Koko?
Wabivugaho iki?
• Ni nde abantu benshi bashinja amakuba abageraho, kandi se twabafasha dute?
• Twakora iki kugira ngo dufashe abandi kungukirwa n’ihumure Bibiliya itanga?
• Ni iyihe mimerere itera abantu benshi akababaro mu karere k’iwanyu, kandi se wabahumuriza ute?
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Mu gihe habayeho akaga, jya ugeza ku bandi ubutumwa bubahumuriza
[Aho ifoto yavuye]
Inkambi y’impunzi: UN PHOTO 186811/J. Isaac
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Kubona incuti iri hafi yawe byonyine bishobora kuguhumuriza