Jya uhumuriza abafite imitima imenetse
1 Muri iki gihe, guhumuriza abantu birakenewe kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu mateka y’abantu. Dukurikiza ubuyobozi bw’Umwami wacu Kristo Yesu maze natwe ‘tukavura’ abafite imitima imenetse.—Yes 61:1.
2 Uko wahumuriza abandi: Kugira ngo duhumurize abantu igihe turi mu murimo wo kubwiriza, tugomba kugirana na bo ibiganiro bishyize mu gaciro kandi bitera inkunga. Iyo mu biganiro tugirana n’abandi tutibanze ku bikorwa bibi byo muri iyi si n’imyizerere y’ibinyoma, bituma ukuri ko mu Byanditswe hamwe n’ibyiringiro bishimishije by’amasezerano y’Imana bifata umwanya w’ibanze mu biganiro byacu. Ibyo ntibivuga ko tutagira icyo tuvuga kuri Harimagedoni. Inshingano yacu ni iyo kumenyesha abantu “umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo” no kwihanangiriza umunyabyaha ngo ‘ave mu nzira ye mbi.’ Ariko kandi, kuburira abantu tubabwira ibyerekeye Harimagedoni n’ingaruka zayo ntibyagombye gupfukirana ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.—Yes 61:2; Ezek 3:18; Mat 24:14.
3 Ku nzu n’inzu: Dukunze kubona abantu bafite imitima imenetse bitewe n’uburwayi, gupfusha uwo bakundaga, akarengane cyangwa ibibazo by’ubukungu. Kubera ko twigana Kristo, ‘tugirira impuhwe’ abo tubwiriza kandi tukagaragaza ko twishyira mu mwanya wabo (Luka 7:13; Rom 12:15). Nubwo twasomera umuntu umurongo w’Ibyanditswe umwe cyangwa ibiri ifitanye isano n’ikibazo cye, tugomba kugaragaza ko ‘twihutira kumva,’ bityo tukamuha umwanya wo kuvuga ibyo atekereza (Yak 1:19). Iyo tumuteze amatwi, bituma tumuhumuriza.
4 Mu gihe tuganira n’umuntu, dushobora kureba igihe gikwiriye maze tukamubwira tuti “nifuzaga kukugezaho amagambo yo muri Bibiliya atera inkunga.” Tugomba kugira amakenga aho gushaka kunyomoza buri gitekerezo cyose kidahuje n’ukuri umuntu tuvugana atanze. Intego yacu yagombye kuba iyo kubatera inkunga no kubahumuriza dukoresheje amagombo yo mu Byanditswe akomeza umutima. Ku birebana n’ibyo, ushobora gusuzuma ibivugwa mu gitabo Comment raisonner à partir des Écritures ku ipaji ya 119-122 munsi y’umutwe uvuga ngo “Inkunga.” Cyangwa se ushobora guha nyir’inzu kopi y’Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Ihumure ku Bantu Bihebye kandi mugasuzumira hamwe ingingo yamutera inkunga.
5 Jya ushakisha uburyo bwo guhumuriza abandi: Mbese hari umuturanyi, uwo mukorana, uwo mwigana cyangwa mwene wanyu ukeneye ihumure? Kuki utakwihatira gusura abo bantu ufite intego yo kubagezaho ihumure rituruka mu Byanditswe? Kumenya impamvu bakeneye ihumure bishobora kugufasha kwitegura kubahumuriza ukurikije imimerere barimo. Hari abagiye bandika amabaruwa cyangwa se bagaterefona kugira ngo bahumurize abandi. Urukundo nyakuri dukunda bagenzi bacu ruzadushishikariza kugaragaza ko twishyira mu mwanya wabo kandi tubahumurize twifashishije Ibyanditswe.—Luka 10:25-37.
6 Koko rero, dufite inshingano yo guhumuriza abarira no gufasha abababaye kugira ibyishimo n’ibyiringiro by’igihe kizaza gishimishije. Iryo humure ni ryo abantu bo ku isi yose bakeneye. Kuvuga ibyiza byinshi Imana yasezeranyije dufite ibyishimo, bizatuma abafite imitima itaryarya babona ihumure kandi bagire ibyiringiro. Nimucyo buri gihe tujye twibuka ko tugomba kuvura abafite imitima imenetse.—Yes 61:1.