Jya ‘uhoza abarira bose’
‘Uwiteka yansize amavuta ngo mpoze abarira bose.’—YES 61:1, 2, Bibiliya Yera.
1. Ni iki Yesu yakoreye abarira, kandi kuki?
YESU KRISTO yaravuze ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we” (Yoh 4:34). Igihe Yesu yakoraga umurimo Imana yamushinze, yagaragaje imico ihebuje ya Se. Umwe muri yo, ni urukundo rwinshi Yehova akunda abantu (1 Yoh 4:7-10). Intumwa Pawulo yagaragaje bumwe mu buryo Yehova yerekanamo uwo muco, ubwo yavugaga ko ari “Imana nyir’ihumure ryose” (2 Kor 1:3). Yesu yagaragaje urukundo nk’urwo igihe yakoraga ibyari byaravuzwe mu buhanuzi bwa Yesaya. (Soma muri Yesaya 61:1, 2.)a Yesu yasomye ubwo buhanuzi igihe yari mu isinagogi y’i Nazareti maze abwiyerekezaho (Luka 4:16-21). Igihe cyose Yesu yamaze akora umurimo we, yahumurije abarira, abatera inkunga kandi atuma bagira amahoro yo mu mutima.
2, 3. Kuki abigishwa ba Kristo bagomba kumwigana bagahumuriza abandi?
2 Abigishwa ba Yesu bose bagomba kumwigana bagahumuriza abarira (1 Kor 11:1). Pawulo yaravuze ati “mukomeze guhumurizanya no kubakana” (1 Tes 5:11). Mu buryo bwihariye, dukeneye guhumuriza abandi kubera ko muri iki gihe abantu bari mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Tim 3:1). Abantu bafite imitima itaryarya bo hirya no hino ku isi bagenda barushaho guhura n’abantu bavuga amagambo mabi, bagakora n’ibikorwa bitera agahinda, intimba n’umubabaro.
3 Nk’uko Bibiliya yabivuze, muri iyi minsi ya nyuma y’iyi si mbi, abantu benshi ‘barikunda, bakunda amafaranga, barirarira, bishyira hejuru, batuka Imana, ntibumvira ababyeyi, ni indashima, ni abahemu, ntibakunda ababo, ntibumvikana n’abandi, barasebanya, ntibamenya kwifata, bafite ubugome, ntibakunda ibyiza, baragambana, ni ibyigenge, baribona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.’ Iyo myifatire igenda irushaho kuba mibi, kubera ko ‘abantu babi n’indyarya bagenda barushaho kuba babi.’—2 Tim 3:2-4, 13.
4. Ibintu byifashe bite muri iyi si?
4 Ibyo byose ntibyagombye kudutangaza kubera ko Ijambo ry’Imana ribigaragaza neza rigira riti “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yoh 5:19). “Isi yose” ikubiyemo politiki, amadini n’ubucuruzi byo muri iyi si, hamwe n’uburyo Satani akoresha kugira ngo akwirakwize ibitekerezo bye. Kuba Satani yitwa “umutware w’isi” n’“imana y’iyi si” birakwiriye rwose (Yoh 14:30; 2 Kor 4:4). Muri iyi si ibintu bigenda birushaho kuzamba bitewe n’uko Satani afite umujinya mwinshi, kuko azi ko hasigaye igihe gito Yehova akamurimbura (Ibyah 12:12). Kumenya ko vuba aha Imana izareka gukomeza kwihanganira Satani n’isi ye mbi, kandi igakemura ikibazo Satani yazamuye kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, birahumuriza rwose.—Intangiriro igice cya 3; Yobu igice cya 2.
Ubutumwa bwiza burabwirizwa mu isi yose
5. Ni mu buhe buryo ubuhanuzi buhereranye no kubwiriza busohora muri iyi minsi ya nyuma?
5 Muri iki gihe kigoye kurusha ikindi cyose mu mateka y’abantu, ibyo Yesu yari yaravuze birasohora. Yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Mat 24:14). Uwo murimo wo kubwiriza ku isi hose ibirebana n’Ubwami bw’Imana urimo urakorwa mu buryo bwagutse cyane kurushaho. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova basaga 7.500.000, bari mu matorero asaga 107.000 hirya no hino ku isi, barabwiriza kandi bakigisha abantu iby’Ubwami bw’Imana nk’uko Yesu yabigenzaga (Mat 4:17). Umurimo wo kubwiriza dukora muri iki gihe, utuma duhumuriza abantu benshi barira. Mu myaka ibiri ishize, abantu 570.601 barabatijwe baba Abahamya ba Yehova.
6. Wavuga iki ku birebana no kuba umurimo wo kubwiriza ukorwa mu buryo bwagutse?
6 Kuba uwo murimo wo kubwiriza ukorwa mu buryo bwagutse bigaragazwa cyane cyane n’ukuntu Abahamya ba Yehova bahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 500 kandi bakabikwirakwiza. Ibintu nk’ibyo ntibyigeze bibaho mu mateka y’abantu. Kuba igice cyo ku isi kigize umuteguro wa Yehova kikiriho, imikorere yacyo, n’ibintu byinshi kigeraho, ni ibintu bitangaje rwose. Abantu ntibashobora kugera ku bintu nk’ibyo muri iyi si iyobowe na Satani, batabifashijwemo n’umwuka wera w’Imana. Kubera ko ubutumwa bwiza bubwirizwa mu isi yose ituwe, ubu abantu barabona ihumure ryo mu Byanditswe. Baba bagenzi bacu duhuje ukwizera ndetse n’abantu barira bemera ubutumwa bw’Ubwami, babona iryo humure.
Tujye duhumuriza bagenzi bacu duhuje ukwizera
7. (a) Kuki tutagomba kwitega ko Yehova atuvaniraho ibiduhangayikisha muri iki gihe? (b) Tuzi dute ko dushobora kwihanganira ibitotezo n’imibabaro?
7 Muri iyi si yuzuyemo ibibi n’imibabaro, nta gushidikanya ko tuzahura n’ibintu bituma tubabara. Ntidushobora kwitega ko Imana izatuvaniraho ibintu byose bituma tubabara cyangwa tugira intimba mbere y’uko irimbura iyi si. Hagati aho, tuzahura n’ibigeragezo bizatuma tugaragaza niba tubera Yehova indahemuka, kandi ko dushyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga (2 Tim 3:12). Icyakora, ubufasha n’ihumure bituruka kuri Data wo mu ijuru, bishobora gutuma tumera nk’Abakristo basutsweho umwuka bo muri Tesalonike ya kera, bihanganiye ibitotezo byose n’imibabaro bitewe no kwihangana no kwizera.—Soma mu 2 Abatesalonike 1:3-5.
8. Ni ibihe bintu bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko Yehova ahumuriza abagaragu be?
8 Nta gushidikanya rwose ko Yehova ahumuriza abagaragu be. Urugero, igihe Umwamikazi mubi Yezebeli yashakaga kwica umuhanuzi Eliya, yacitse intege arahunga agera n’ubwo yifuza gupfa. Aho kugira ngo Yehova acyahe Eliya, yaramuhumurije, atuma agira ubutwari bwo gusohoza umurimo we wo guhanura (1 Abami 19:1-21). Ikindi kigaragaza ko Yehova ahumuriza abagaragu be ni ibyabaye ku itorero ry’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Urugero, Bibiliya ivuga iby’igihe ‘itorero ryo muri Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya ryinjiye mu gihe cy’amahoro, rigakomera.’ Ikindi kandi, “uko ryagendaga ritinya Yehova kandi rikagendera mu ihumure ry’umwuka wera, ni na ko ryakomezaga kwiyongera” (Ibyak 9:31). Natwe dushimishwa rwose no kuba dufite “ihumure ry’umwuka wera.”
9. Kuki kumenya Yesu bishobora kuduhumuriza?
9 Twebwe Abakristo twahumurijwe no kumenya Yesu Kristo no kugera ikirenge mu cye. Yesu yaravuze ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye” (Mat 11:28-30). Kumenya ukuntu Yesu yitaga ku bantu hanyuma tukigana urugero rwiza yatanze, na byo ubwabyo bigira uruhare rukomeye mu kutworohereza imihangayiko duhura na yo.
10, 11. Ni ba nde mu itorero bashobora guhumuriza abandi?
10 Dushobora nanone guhumurizwa n’Abakristo bagenzi bacu. Urugero, reka turebe ukuntu abasaza mu itorero bafasha abantu guhangana n’imihangayiko bahura na yo. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati “muri mwe hari urwaye [mu buryo bw’umwuka]? Natumire abasaza b’itorero, na bo basenge bamusabira.” Ibyo bigira akahe kamaro? Yakomeje agira ati “isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa” (Yak 5:14, 15). Abandi bagize itorero na bo bashobora kuduhumuriza.
11 Usanga abagore baganira na bagenzi babo ku bibazo bitandukanye bitabagoye. Cyane cyane nk’abagore bakuze, baba ari inararibonye, bashobora kugira inama nziza abagore bakiri bato. Abo Bakristokazi bakuze, na bo bashobora kuba barahuye n’ibibazo nk’ibyo. Kuba bazi kwishyira mu mwanya w’abandi hamwe n’imico yabo ya kigore bishobora gufasha abandi cyane. (Soma muri Tito 2:3-5.) Birumvikana ko abasaza hamwe n’abandi bagize itorero bashobora ‘guhumuriza abihebye’ muri twe, kandi rwose birakwiriye (1 Tes 5:14, 15). Ni byiza kandi kuzirikana ko Imana “iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo dushobore guhumuriza abari mu makuba y’uburyo bwose.”—2 Kor 1:4.
12. Kuki kujya mu materaniro ya gikristo ari iby’ingenzi?
12 Ikintu gishobora kuduhumuriza cyane ni ukujya mu materaniro ya gikristo, ahatangirwa ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya bidutera inkunga. Bibiliya ivuga ko Yuda na Silasi ‘bahaye abavandimwe disikuru nyinshi zo kubatera inkunga no kubakomeza’ (Ibyak 15:32). Mbere y’amateraniro na nyuma yayo, abagize itorero bagirana ibiganiro bitera inkunga. Bityo rero, niyo twaba tubabajwe n’ibibazo bitandukanye dufite, nimucyo twe kujya twitarura abandi, kuko atari byo bizabikemura (Imig 18:1). Ahubwo byaba byiza twumviye inama yahumetswe Pawulo yatanze agira ati ‘nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.’—Heb 10:24, 25.
Bonera ihumure mu Ijambo ry’Imana
13, 14. Garagaza uko Ibyanditswe bishobora kuduhumuriza.
13 Twaba turi Abakristo babatijwe cyangwa twaba tugitangira kwiga ukuri ku byerekeye Imana n’imigambi yayo, dushobora kubonera ihumure ryinshi mu Ijambo ry’Imana. Pawulo yaranditse ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Ibyanditswe byera bishobora kuduhumuriza kandi bigatuma ‘twuzuza ibisabwa byose, tukagira ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose’ (2 Tim 3:16, 17). Kumenya ukuri ku bihereranye n’imigambi y’Imana no kugira ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza biraduhumuriza rwose. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye dukoresha mu buryo bwuzuye Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bishobora kuduhumuriza kandi bikatugirira akamaro mu buryo bwinshi.
14 Yesu yaduhaye urugero rwiza akoresha Ibyanditswe yigisha abandi kandi akabahumuriza. Urugero, igihe kimwe ubwo yabonekeraga abigishwa be babiri nyuma yo kuzuka, ‘yabasobanuriye neza Ibyanditswe.’ Ibyo yababwiye byabakoze ku mutima (Luka 24:32). Intumwa Pawulo yiganye urugero ruhebuje Yesu yatanze, ‘akungurana n’[abantu] ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe.’ Abantu b’i Beroya bari bamuteze amatwi “bakiriye ijambo barishishikariye cyane, buri munsi bakagenzura mu Byanditswe babyitondeye” (Ibyak 17:2, 10, 11). Birakwiriye ko dusoma Bibiliya buri munsi kugira ngo idufashe, kandi tugasoma ibitabo byacu bigamije kuduhumuriza no gutuma tugira ibyiringiro muri ibi bihe bivurunganye.
Ubundi buryo twahumurizamo abandi
15, 16. Twakora iki kugira ngo dufashe Abakristo bagenzi bacu kandi tubahumurize?
15 Dushobora gufasha Abakristo bagenzi bacu mu buryo butandukanye, bityo tukaba tubahumurije. Urugero, dushobora kujya guhahira bagenzi bacu duhuje ukwizera bageze mu za bukuru cyangwa barwaye. Dushobora gufasha abandi mu mirimo yo mu rugo, bityo tukabagaragariza ko tubitayeho (Fili 2:4). Wenda dushobora gushimira Abakristo bagenzi bacu kubera ubushobozi bafite cyangwa imico myiza yabo, urugero nk’urukundo, ubutwari no kwizera.
16 Kugira ngo duhumurize abageze mu za bukuru, dushobora kubasura tugatega amatwi twitonze inkuru batubwira z’ibyababayeho n’imigisha baboneye mu murimo wa Yehova. Ibyo bishobora rwose kudutera inkunga kandi bikaduhumuriza. Dushobora gusomera abo twasuye Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Dushobora gusuzumira hamwe igice tuziga muri icyo cyumweru mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, cyangwa se ibyo tuziga mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero. Dushobora no kurebera hamwe DVD ishingiye ku Byanditswe. Ikindi kandi, dushobora gusomera hamwe inkuru z’ibyabaye ziteye inkunga dusanga mu bitabo byacu cyangwa tukazibabwira.
17, 18. Twebwe abagaragu ba Yehova b’indahemuka, kuki twakwiringira ko azadushyigikira kandi akaduhumuriza?
17 Niba tubonye ko hari umugaragu wa Yehova mugenzi wacu ukeneye guhumurizwa, dushobora kumuzirikana mu masengesho yacu (Rom 15:30; Kolo 4:12). Mu gihe duhanganye n’ibibazo duhura na byo ari na ko twihatira gushaka uko twahumuriza abandi, dushobora kugira ukwizera n’ibyiringiro nk’ibyo umwanditsi wa zaburi yari afite, ubwo yaririmbaga ati “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa” (Zab 55:22). Koko rero, Yehova azahora ahumuriza abagaragu be b’indahemuka kandi abashyigikire.
18 Imana yabwiye abagaragu bayo ba kera iti “ni jye ubwanjye ubahumuriza” (Yes 51:12). Natwe Yehova azaduhumuriza kandi azaduha imigisha bitewe n’ibikorwa byiza dukora n’amagambo tuvuga duhumuriza abarira. Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, buri wese muri twe ashobora guhumurizwa n’amagambo Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be basutsweho umwuka agira ati “Umwami wacu Yesu Kristo ubwe hamwe n’Imana Data yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka n’ibyiringiro bihebuje binyuze ku buntu butagereranywa, bahumurize imitima yanyu kandi babatere gushikama mu mirimo myiza yose n’ijambo ryose ryiza.”—2 Tes 2:16, 17.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri Yesaya 61:1, 2 (Bibiliya Yera) hagira hati “umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.”
Ese uribuka?
• Umurimo dukora wo guhumuriza abarira ukorwa mu rugero rungana iki?
• Ni ibihe bintu twakora kugira ngo duhumurize abandi?
• Ni ibihe bintu bishingiye ku Byanditswe bitwemeza ko Yehova ahumuriza abagize ubwoko bwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Ese ugira uruhare mu guhumuriza abarira?
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Abato n’abakuze bashobora gutera abandi inkunga