ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/10 pp. 23-27
  • Jya wiringira Yehova, “Imana Nyir’ihumure ryose”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wiringira Yehova, “Imana Nyir’ihumure ryose”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko twahangana n’ibiduhangayikisha
  • Ingero z’abantu bahumurijwe n’Imana
  • Amaboko y’Imana y’iteka ryose azagukomeza
  • Jya ‘uhoza abarira bose’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bonera ihumure mu mbaraga za Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Imana iduhumuriza ite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ihumure nyakuri ryaboneka he?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/10 pp. 23-27

Jya wiringira Yehova, “Imana Nyir’ihumure ryose”

“Hasingizwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose.”—2 KOR 1:3.

1. Ni iki abantu bose bakenera, uko ikigero cy’imyaka barimo cyaba kingana kose?

KUVA tukivuka tuba dukeneye guhumurizwa. Iyo uruhinja rukeneye kwitabwaho rurarira. Rushobora kuba rushonje cyangwa rukeneye ko baruterura. Iyo tumaze kuba bakuru nabwo tuba dukeneye guhumurizwa. Dukenera ihumure cyane cyane mu gihe duhanganye n’ingorane.

2. Yehova yizeza ate abamwiringira ko azabahumuriza?

2 Abo mu muryango wacu n’incuti zacu akenshi baraduhumuriza mu rugero runaka. Icyakora, hari igihe baba nta cyo bashobora gukora ku mimerere imwe n’imwe ituma duhangayika. Imana ni yo yonyine ishobora kuduhumuriza, uko ibiduhangayikisha byaba biri kose. Ijambo ryayo riratwizeza riti “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose, . . . kandi azumva ijwi ryo gutabaza kwabo” (Zab 145:18, 19). Koko rero, “amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, amatwi ye yumva ijwi ryo gutabaza kwabo” (Zab 34:15). Icyakora, kugira ngo Imana idufashe kandi iduhumurize, tugomba kuyiringira. Umwanditsi wa zaburi Dawidi yabigaragaje aririmba ati “Yehova azaba igihome kirekire gikingira umuntu wese ufite intimba; azaba igihome kirekire mu bihe by’amakuba. Yehova, abazi izina ryawe bazakwiringira, kuko utazatererana abagushaka.”—Zab 9:9, 10.

3. Yesu yagaragaje ate ko Yehova akunda ubwoko bwe?

3 Yehova abona ko abamusenga ari ab’igiciro cyinshi. Yesu yabigaragaje ubwo yavugaga ati “mbese ibishwi bitanu ntibigura ibiceri bibiri by’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana imbere y’Imana. Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu yose irabazwe. Ku bw’ibyo rero, ntimutinye kuko murusha ibishwi byinshi agaciro” (Luka 12:6, 7). Binyuze ku muhanuzi Yeremiya, Yehova yabwiye Abisirayeli ati “nagukunze urukundo ruhoraho. Ni yo mpamvu nagukuruje ineza yuje urukundo.”—Yer 31:3.

4. Kuki dushobora kwiringira amasezerano ya Yehova?

4 Kwiringira Yehova no kwiringira ko azasohoza amasezerano ye bishobora kuduhumuriza mu gihe duhangayitse. Ku bw’ibyo, twagombye kwiringira Imana nk’uko Yosuwa yabigenje, we wavuze ati “nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye. Yose yabasohoreyeho. Nta na rimwe ritasohoye” (Yos 23:14). Byongeye kandi, dushobora kwiringira ko nubwo dutsikamiwe n’ibibazo bitandukanye, ‘Imana ari iyo kwizerwa’ kandi ko itazatererana abagaragu bayo b’indahemuka.—Soma mu 1 Abakorinto 10:13.

5. Ni mu buhe buryo dushobora guhumuriza abandi?

5 Intumwa Pawulo yavuze ko Yehova ari “Imana nyir’ihumure ryose.” Ibyo bishatse kuvuga ko Yehova azahumuriza abantu bahanganye n’ingorane cyangwa bababaye. (Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.) Nta kintu cyangwa umuntu bishobora gukoma imbere Data wo mu ijuru, ngo bimubuze gukora ibikenewe byose kugira ngo ahumurize abamukunda. Natwe dushobora guhumuriza bagenzi bacu duhuje ukwizera ‘bari mu makuba y’uburyo bwose.’ Ibyo dushobora kubikora “binyuze ku ihumure Imana iduhumurisha natwe.” Ibyo bigaragaza ko Yehova afite ububasha butagereranywa bwo guhumuriza abihebye.

Uko twahangana n’ibiduhangayikisha

6. Tanga ingero z’ibintu bishobora gutuma umuntu ahangayika.

6 Dukeneye guhumurizwa mu bibazo bitandukanye duhura na byo mu buzima. Kimwe mu bintu bidutera agahinda cyane ni ugupfusha uwo twakundaga, cyane cyane uwo twashakanye cyangwa umwana. Nanone, umuntu ashobora gukenera guhumurizwa bitewe n’uko abantu bamugirira urwikekwe. Uburwayi, gusaza, ubukene, ibibazo byo mu muryango cyangwa ibibazo byo muri iyi si na byo bishobora gutuma umuntu akenera guhumurizwa.

7. (a) Mu gihe umuntu afite agahinda aba akeneye iki? (b) Ni iki Yehova ashobora gukora kugira ngo akize umutima “umenetse kandi ushenjaguwe”?

7 Mu gihe duhanganye n’ingorane dukenera guhumurizwa kugira ngo umutima wacu n’ibitekerezo byacu bituze, tureke guhangayika, tugire ubuzima bwiza kandi tumererwe neza mu buryo bw’umwuka. Reka dufate urugero rw’umutima. Ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu ashobora kugira umutima “umenetse kandi ushenjaguwe” (Zab 51:17). Yehova ashobora rwose gufasha umuntu nk’uwo, kuko “akiza abafite imitima imenetse, agapfuka ibikomere byabo” (Zab 147:3). Iyo dusenze Imana dufite ukwizera gukomeye kandi tugakurikiza amategeko yayo, ishobora guhumuriza umutima wacu wihebye, ndetse n’iyo twaba duhanganye n’ibibazo bikomeye cyane.—Soma muri 1 Yohana 3:19-22; 5:14, 15.

8. Yehova ashobora kudufasha ate mu gihe duhangayitse?

8 Akenshi tuba dukeneye gutuza mu bitekerezo kubera ko ibigeragezo bitandukanye bishobora gutuma duhangayika cyane. Twe ubwacu ntitwashobora guhangana n’ibigerageza ukwizera kwacu. Ariko kandi, umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye” (Zab 94:19). Pawulo na we yaranditse ati “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu” (Fili 4:6, 7). Gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo dusoma bishobora kudufasha cyane mu gihe duhangayitse.—2 Tim 3:15-17.

9. Twahangana dute no guhangayika?

9 Rimwe na rimwe dushobora gucika intege ku buryo tugera ubwo duhangayika. Dushobora kumva tudashoboye gusohoza inshingano dusabwa n’Ibyanditswe cyangwa izo dufite mu murimo. Icyo gihe nabwo Yehova ashobora kuduhumuriza kandi akadufasha. Dufate urugero: igihe Yosuwa yahabwaga inshingano yo kuyobora Abisirayeli mu ntambara barwanaga n’amahanga akomeye y’abanzi babo, Mose yarababwiye ati ‘mugire ubutwari kandi mukomere. Ntibabatere ubwoba cyangwa ngo babakure umutima, kuko Yehova Imana yanyu agendana namwe. Ntazabasiga cyangwa ngo abatererane burundu’ (Guteg 31:6). Yosuwa abifashijwemo na Yehova yashoboye kugeza Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano, kandi atsinda abanzi babo bose. Mbere yaho, Mose na we yari yarafashijwe n’Imana ku Nyanja Itukura.—Kuva 14:13, 14, 29-31.

10. Ni iki cyadufasha mu gihe imihangayiko igize ingaruka ku buzima bwacu?

10 Ibintu biduhangayikisha bishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu. Icyakora, kurya neza, kuruhuka bihagije, gukora imyitozo ngororamubiri no kugira isuku bishobora kutugirira akamaro. Kubona iby’igihe kizaza nk’uko Bibiliya ibivuga bishobora gutuma tugira ubuzima bwiza. Ku bw’ibyo, mu gihe turi mu ngorane byaba byiza tuzirikanye ibyabaye kuri Pawulo n’amagambo ateye inkunga yavuze agira ati “turabyigwa impande zose, ariko ntidutsikamiwe ku buryo tudashobora kwinyagambura; turashobewe ariko ntitwihebye rwose; turatotezwa ariko ntitwatereranywe; dukubitwa hasi ariko ntiturimburwa.”—2 Kor 4:8, 9.

11. Twakora iki mu gihe dufite uburwayi bwo mu buryo bw’umwuka?

11 Hari ibigeragezo bishobora kutugiraho ingaruka mu buryo bw’umwuka. Aho na ho Yehova ashobora kudufasha. Ijambo rye riratubwira riti “Yehova aramira abagwa bose, kandi yunamura abahetamye bose” (Zab 145:14). Kugira ngo duhangane n’uburwayi bwo mu buryo bw’umwuka, tugomba gushakira ubufasha ku basaza b’itorero (Yak 5:14, 15). Nanone kandi, guhora tuzirikana ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka bitangwa n’Ibyanditswe bishobora gutuma dushikama mu gihe ukwizera kwacu kugeragezwa.—Yoh 17:3.

Ingero z’abantu bahumurijwe n’Imana

12. Ni mu buhe buryo Yehova yahumurije Aburahamu?

12 Umwanditsi wa zaburi yabwiye Yehova ati “ibuka ijambo wabwiye umugaragu wawe, iryo watumye ntegereza. Ni byo bimpumuriza mu mibabaro yanjye, kuko ijambo ryawe ryarinze ubuzima bwanjye” (Zab 119:49, 50). Muri iki gihe dufite Ijambo rya Yehova, ririmo ingero nyinshi z’abantu bahumurijwe n’Imana. Urugero, Aburahamu ashobora kuba yarahangayitse cyane ubwo yamenyaga ko Yehova yari agiye kurimbura Sodomu na Gomora. Uwo mukurambere wizerwa yabajije Imana ati “ese koko uzarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha?” Yehova yahumurije Aburahamu amwizeza ko nabona abakiranutsi 50 muri Sodomu atari kuyirimbura. Izindi ncuro zigera kuri eshanu, Aburahamu yabajije Yehova ati “none se uraharimbura niba harimo abakiranutsi 45? Naho se 40? 30? 20? 10 se?” Kuri buri kibazo yarihanganaga kandi agasubiza Aburahamu mu bugwaneza amwizeza ko atari burimbure Sodomu. Nubwo muri iyo migi hatarimo n’abakiranutsi bagera ku icumi, Yehova yarokoye Loti n’abakobwa be.—Intang 18:22-32; 19:15, 16, 26.

13. Hana yagaragaje ate ko yiringiraga Yehova?

13 Umugore wa Elukana witwaga Hana yifuzaga cyane umwana. Icyakora, yari ingumba kandi byaramubabazaga cyane. Yasenze Yehova amubwira icyo kibazo, kandi Umutambyi Mukuru Eli yaramubwiye ati “Imana ya Isirayeli iguhe ibyo uyisabye.” Ibyo byahumurije Hana “ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi” (1 Sam 1:8, 17, 18). Hana yiringiye Yehova, arekera icyo kibazo mu maboko ye. Nubwo Hana atari azi uko icyo kibazo cyari gukemuka, yagize amahoro yo mu mutima. Nyuma y’igihe runaka Yehova yashubije isengesho rye. Yaje gusama, abyara umwana w’umuhungu, amwita Samweli.—1 Sam 1:20.

14. Kuki Dawidi yari akeneye guhumurizwa, kandi se ni nde yitabaje?

14 Dawidi, wabaye umwami wa Isirayeli, ni undi muntu wahumurijwe n’Imana. Kubera ko Yehova ‘areba mu mutima,’ igihe yatoranyirizaga Dawidi kuzaba umwami wa Isirayeli, yari azi ko yari afite umutima utaryarya kandi ko yaharaniraga ugusenga k’ukuri (1 Sam 16:7; 2 Sam 5:10). Icyakora nyuma yaho Dawidi yasambanye na Bati-Sheba, kandi agerageza guhisha icyaha cye yicisha umugabo we. Igihe Dawidi yamenyaga ko icyaha yakoze cyari gikomeye cyane, yasenze Yehova agira ati “nk’uko imbabazi zawe ari nyinshi, uhanagure ibicumuro byanjye. Unyuhagire unkureho ikosa ryanjye, kandi unyezeho icyaha cyanjye. Nzi neza ibicumuro byanjye, kandi icyaha cyanjye gihora imbere yanjye” (Zab 51:1-3). Dawidi yaricujije by’ukuri maze Yehova aramubabarira. Ariko Dawidi yagombaga guhangana n’ingaruka z’icyaha cye (2 Sam 12:9-12). Icyakora, kuba Yehova yarababariye uwo mugaragu we wicishaga bugufi, byaramuhumurije.

15. Mbere y’uko Yesu apfa, Yehova yamufashije ate?

15 Igihe Yesu yari ku isi yahuye n’ibigeragezo byinshi. Imana yemeye ko ukwizera kwa Yesu kugeragezwa, ariko Yesu yakomeje kuba indahemuka. Yari umuntu utunganye wiringiraga Yehova igihe cyose kandi agashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Mbere y’uko Yesu agambanirwa kandi akicwa, yasenze Yehova agira ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” Hanyuma, umumarayika yaramubonekeye aramukomeza (Luka 22:42, 43). Imana yahumurije Yesu, imuha imbaraga kandi iramushyigikira muri icyo gihe yari abikeneye.

16. Imana yadufasha ite mu gihe badukangisha kutwica tuzira ukwizera kwacu?

16 Niyo badukangisha kutwica tuzira ukwizera kwacu, Yehova ashobora kudufasha gukomeza kumubera indahemuka, kandi rwose azadufasha. Ikindi nanone, duhumurizwa n’ibyiringiro by’umuzuko. Kandi se mbega ukuntu dutegerezanyije amatsiko igihe urupfu ari rwo mwanzi wa nyuma ‘ruzahindurirwa ubusa’ (1 Kor 15:26)! Abagaragu b’Imana b’indahemuka bapfuye, ndetse n’abandi bantu, Yehova arabibuka kandi azabazura (Yoh 5:28, 29; Ibyak 24:15). Kwiringira isezerano rya Yehova ry’uko abantu bazazuka biraduhumuriza, kandi bigatuma tugira ibyiringiro mu gihe dutotezwa.

17. Ni mu buhe buryo Yehova aduhumuriza iyo twapfushije uwo dukunda?

17 Duhumurizwa no kumenya ko abantu twakundaga bapfuye, ubu bari mu mva, bashobora kuzongera kubaho mu isi nshya nziza cyane itarimo ibintu biduhangayikisha muri iki gihe. Abagize “imbaga y’abantu benshi” bazarokoka imperuka y’iyi si mbi, bazashimishwa cyane no kwakira abazazukira kuba ku isi no kubigisha.—Ibyah 7:9, 10.

Amaboko y’Imana y’iteka ryose azagukomeza

18, 19. Abagaragu b’Imana bahumurijwe bate igihe batotezwaga?

18 Mu ndirimbo ya Mose irimo amagambo afite imbaraga kandi akora ku mutima, yijeje Abisirayeli agira ati “Imana ya kera na kare ni yo bwihisho bwawe, amaboko yayo y’iteka ryose aragukomeza” (Guteg 33:27). Nyuma yaho, umuhanuzi Samweli yabwiye Abisirayeli ati “ntimuzateshuke ngo mureke gukurikira Yehova; muzakorere Yehova n’umutima wanyu wose. . . . Yehova ntazata ubwoko bwe ku bw’izina rye rikomeye” (1 Sam 12:20-22). Igihe cyose tuzakorera Yehova turi abizerwa ntazadutererana. Azahora adufasha mu gihe tubikeneye.

19 Imana ntibura gufasha abagize ubwoko bwayo no kubahumuriza muri ibi bihe bya nyuma bigoye. Mu gihe cy’imyaka isaga ijana ishize, bagenzi bacu duhuje ukwizera bo hirya no hino ku isi babarirwa mu bihumbi bagiye batotezwa, abandi bagafungwa bazira gukorera Yehova. Ibyababayeho bigaragaza ko mu gihe cy’ibitotezo Yehova ahumuriza rwose abagaragu be. Urugero, hari umuvandimwe wacu wo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti wamaze imyaka 23 muri gereza azira ukwizera kwe. Muri iyo mimerere nabwo yagiye abona amafunguro yo mu buryo bw’umwuka yamukomezaga kandi akamuhumuriza. Yaravuze ati “muri iyo myaka yose nize kwiringira Yehova kandi yarankomezaga.”—Soma muri 1 Petero 5:6, 7.

20. Kuki dushobora kwiringira ko Yehova atazadutererana?

20 Uko ibibazo byatugeraho byaba biri kose, byaba byiza tuzirikanye amagambo atera inkunga y’umwanditsi wa zaburi agira ati ‘Yehova ntazareka ubwoko bwe’ (Zab 94:14). Nubwo buri wese muri twe akeneye guhumurizwa, nanone dufite inshingano ikomeye yo guhumuriza abandi. Nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, dushobora kugira uruhare mu guhumuriza abarira muri iyi si ivurunganye.

Wasubiza ute?

• Ni ibihe bintu bishobora kuduhangayikisha?

• Yehova ahumuriza ate abagaragu be?

• Ni iki cyaduhumuriza mu gihe twugarijwe n’urupfu?

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 25]

TWAHANGANA DUTE N’IBINTU BISHOBORA KUGIRA INGARUKA. . . .

▪ ku mutima wacu Zab 147:3; 1 Yoh 3:19-22; 5:14, 15

▪ ku bitekerezo byacu Zab 94:19; Fili 4:6, 7

▪ ku byiyumvo byacu Kuva 14:13, 14; Guteg 31:6

▪ ku buzima bwacu 2 Kor 4:8, 9

▪ ku mibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka Zab 145:14; Yak 5:14, 15

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze