ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 5 pp. 4-5
  • Imana iduhumuriza ite?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana iduhumuriza ite?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • YESU AHUMURIZA ABARIRA BOSE
  • Jya ‘uhoza abarira bose’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Humuriza abafite agahinda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ihumure nyakuri ryaboneka he?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Bonera ihumure mu mbaraga za Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 5 pp. 4-5
Yesu akora ku mubembe mbere yo kumukiza

INGINGO Y’IBANZE | NI HE WAVANA IHUMURE?

Imana iduhumuriza ite?

Intumwa Pawulo yavuze ko Yehovaa ari “Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Ni yo mpamvu Bibiliya itwizeza ko nta wagira ikibazo kirenze ubushobozi bwa Data wo mu ijuru, ku buryo yananirwa kumuhumuriza.

Birumvikana ko niba twifuza ihumure riva ku Mana twagombye kugira icyo dukora. None se umuganga yakuvura utamubwiye ko ushaka kwivuza? Umuhanuzi Amosi yaravuze ati “ese abantu babiri bajyana batasezeranye ngo bagire aho bahurira” (Amosi 3:3)? Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.

None se twakwemezwa n’iki ko Imana izatwegera? Impamvu ya mbere, ni uko itubwira ko yifuza kudufasha (Reba ingingo iri kumwe n’iyi.) Indi mpamvu ni uko dufite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko hari abantu Imana yahumurije, baba aba kera n’abo muri iki gihe.

Muri iki gihe, hari abantu benshi bagira ibyago bagashakira ihumure ku Mana, nk’uko Umwami Dawidi yabigenje. Yasenze Yehova agira ati “wumve ijwi ryo kwinginga kwanjye ningutabaza.” Ese Imana yaramushubije? Yego rwose. Yongeyeho ati “yaramfashije none umutima wanjye uranezerewe.”—Zaburi 28:2, 7.

YESU AHUMURIZA ABARIRA BOSE

Imana yahaye Yesu inshingano ikomeye yo guhumuriza abantu. Mu byo yamushinze harimo ‘gupfuka ibikomere by’abafite imitima imenetse,” no “guhumuriza ababoroga bose” (Yesaya 61:1, 2). Nk’uko byari byarahanuwe, Yesu yitaga mu buryo bwihariye ku “bagoka n’abaremerewe.”—Matayo 11:28-30.

Yahumurije abantu, abagira inama zirangwa n’ubwenge ntawe ahutaza, ndetse rimwe na rimwe, akabakiza indwara. Hari igihe umubembe yabwiye Yesu ati “ubishatse ushobora kunkiza.” Yesu yamugiriye impuhwe, maze aramubwira ati “ndabishaka. Kira” (Mariko 1:40, 41). Nuko ibibembe birakira.

Umwana w’Imana ntakiri ku isi ngo aduhumurize atyo. Icyakora, Yehova “Imana nyir’ihumure ryose,” akomeje kugoboka abantu bose bakeneye ihumure (2 Abakorinto 1:3). Reka turebe ibintu bine Imana ikoresha iduhumuriza.

  • Bibiliya. “Ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.”—Abaroma 15:4.

  • Umwuka wera. Nyuma gato y’urupfu rwa Yesu, itorero rya gikristo ryose ryinjiye mu bihe by’amahoro. Kubera iki? Ni uko “ryagendaga ritinya Yehova kandi rikagendera mu ihumure ry’umwuka wera” (Ibyakozwe 9:31). Umwuka wera, ari zo mbaraga z’Imana, ufite ubushobozi buhambaye. Imana ishobora kuwukoresha igahumuriza umuntu uwo ari we wese, uko ikibazo afite cyaba kiri kose.

  • Isengesho. Bibiliya igira iti ‘ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha. Ahubwo mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.’—Abafilipi 4:6, 7.

  • Abakristo bagenzi bacu. Bashobora kutubera incuti nyakuri mu bihe by’amakuba. Intumwa Pawulo yavuze ko Abakristo bagenzi be ‘bamubereye ubufasha bumukomeza,’ mu bihe by’‘ubukene no mu mibabaro.’—Abakolosayi 4:11; 1 Abatesalonike 3:7.

Abahamya ba Yehova babiri bahumuriza Umukristo mugenzi wabo

Ariko ushobora kumva ko ibyo bidashoboka. Reka dusuzume ingero z’abantu bane twavuze tugitangira, babonye ihumure igihe bari bafite ibibazo bikomeye. Kimwe na bo, ushobora kwibonera ko Imana isohoza isezerano ryayo rigira riti “nk’uko umuntu akomeza guhumurizwa na nyina, ni ko nanjye nzakomeza kubahumuriza.”—Yesaya 66:13.

a Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.

Ikitwemeza ko Imana yiteguye kuduhumuriza

  • “Kuko wowe [Yehova] ubwawe wamfashije kandi ukampumuriza.”—Zaburi 86:17.

  • “Imana yanyu iravuga iti ‘nimuhumurize ubwoko bwanjye, nimubuhumurize.’”—Yesaya 40:1.

  • “Yehova aravuga ati ‘nk’uko umuntu akomeza guhumurizwa na nyina, ni ko nanjye nzakomeza kubahumuriza.’”—Yesaya 66:12, 13.

  • “Hahirwa abarira, kuko bazahozwa.”—Matayo 5:4.

  • “Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Petero 5:7.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze