ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/8 p. 20
  • Mbese uribuka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese uribuka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Umuti womora w’i Galeyadi ni umuti ukiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Bishe isezerano
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/8 p. 20

Mbese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

• Ni iki kizagufasha gutoza abana gusohoza inshingano zibareba?

Jya ‘uha icyitegererezo’ umwana wawe kugira ngo abone akamaro ko gusohoza inshingano zimureba (Yoh 13:15). Jya umwitegaho gusohoza ibintu bishyize mu gaciro; uko agenda akura, ushobora kumwitegaho gukora ibirenze ibyo, urugero nko kurushaho kugira isuku, kubahiriza igihe, no gukora umukoro wo ku ishuri. Jya umuha ubuyobozi busobanutse neza kugira ngo umutoze gusohoza inshingano ze.—1/5, ipaji ya 19-20.

• Kuki Imana itahaniye Aroni kurema inyana ya zahabu?

Aroni yishe itegeko ry’Imana ribuzanya gusenga ibishushanyo (Kuva 20:3-5). Ariko kandi, Mose yinginze Imana asabira Aroni, kandi kwinginga kwe ‘kwagize imbaraga’ (Yak 5:16). Aroni yari azwiho kuba uwizerwa. Ikindi kandi, nubwo abantu bahatiye Aroni kubakorera inyana, nyuma yaho yaje kugaragaza ko umutima we utari kumwe na bo, kuko we n’Abalewi bagiye ku ruhande rwa Yehova (Kuva 32:25-29).—15/5, ipaji ya 21.

• Agace kavugwa muri Bibiliya kitwa Ofiri katurukagamo zahabu, kari gaherereye he?

Kugira ngo Salomo akure zahabu muri Ofiri, yakoreye amato menshi muri Esiyoni-Geberi (1 Abami 9:26-28). Icyo cyambu cyari aho Ikigobe cya Aqaba gitangirira, hafi y’agace muri iki gihe kitwa Elati na Aqaba, ku Nyanja Itukura. Bityo, Ofiri ishobora kuba yari ku nkombe za Arabiya hafi y’Inyanya Itukura cyangwa iza Afurika, cyangwa iz’u Buhindi.—1/6, ipaji ya 15.

• Ni iki ‘umuti womora w’i Galeyadi’ werekezaho (Yer 8:22)?

Umuti womora wari amariragege ameze nk’amavuta, ahumura neza, kandi akomoka ku bimera bitandukanye byabonekaga no mu tundi duce, harimo na Galeyadi mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani. Uwo muti wakoreshwaga mu kuvura ibisebe. Kubera ko Abisirayeli bari bakwiriye kugirirwa imbabazi, iyo mimerere ibabaje barimo yagombye kuba yaratumye bashaka umuti, ariko ntibabikoze (Yer 8:9).—1/6, ipaji ya 21-22.

• Ni iki cyafasha Umukristo kwihangana mu gihe uwo bashakanye abaye umusambanyi?

Niba uwakorewe icyaha yihatira kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya, ntiyagombye kugira umutimanama umucira urubanza kubera icyaha cy’ubuhehesi cy’uwo bashakanye. Imana izi neza ko ukeneye guhumurizwa no guterwa inkunga. Ishobora gukoresha Abakristo bagenzi bacu kugira ngo baguhumurize.—15/6, ipaji ya 30-31.

• Ni iki wakora kugira ngo ufashe umuntu urwaye?

Jya umenya gutega amatwi (Umubw 3:1, 7). Jya wishyira mu mwanya we kandi umugaragarize ko umwitayeho (Rom 12:15). Jya umutera inkunga kandi umufashe (Kolo 4:6; 1 Yoh 3:18). Jya ukomeza kumuba hafi (Imig 17:17).—1/7, ipaji ya 10-13.

• Tuzi dute ko Imana itagize intangiriro?

Mose yabigaragaje mu isengesho (Zab 90:2). Mu buryo nk’ubwo, Yehova afite izina ry’icyubahiro yihariye, ari ryo “Umwami w’iteka” (1 Tim 1:17).—1/7, ipaji ya 28.

• Watoza ute abana bawe gukunda gusoma?

Umwuka w’urukundo urangwa mu rugo n’urugero ababyeyi batanga, birafasha mu gutoza abana gusoma. Nanone kandi, jya utuma abana babona uburyo bwo gukoresha ibitabo, usome mu ijwi riranguruye, ubatere inkunga yo kwifatanya mu gusoma kandi muganire ku byo mwasomye. Jya ubwira abana bawe bagusomere, kandi ubatere inkunga yo kubaza ibibazo.—15/7, ipaji ya 26.

• Kuki Yesu atahise ajya kureba incuti ye Lazaro yari irwaye kugira ngo ayikize?

Igihe Yesu yahageraga, yasanze Lazaro amaze iminsi ine apfuye. Kuba yarategereje byatumye abona uburyo bwiza bwo guhamya Se. Ku bw’ibyo, byatumye abantu benshi bizera Imana (Yoh 11:45).—1/8, ipaji ya 14-15.

• ‘Impinga z’imisozi’ zerekezaga ku ki?

Incuro nyinshi, aho hantu herekezaga ku mpinga z’imisozi cyangwa ku tundi duce, ahasengerwaga imana z’ikinyoma. Hari igihe ibicaniro, inkingi zera, n’ibindi bikoresho byinshi byashyirwaga aho basengeraga izo mana, maze bigakoreshwa mu gusenga mu buryo Imana itemera (Kub 33:52).—1/8, ipaji ya 23.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze