ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/4 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/4 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Igihe kizaza kiduhishiye iki?

Abagize umuryango bita ku mukecuru badahuje ubwoko

Ni mu buhe buryo urupfu rwa Yesu ruzafasha abantu kwitanaho?

Nta gushidikanya ko abantu bazakomeza gutera imbere mu bya siyansi. Ariko se, imihati bashyiraho izatuma ku isi habaho abantu bitanaho by’ukuri? Oya rwose. Muri iki gihe, abatuye isi barangwa n’ubwikunde n’umururumba. Ariko hari ibyiza Imana iteganyiriza abantu.​—Soma muri 2 Petero 3:13.

Ijambo ry’Imana rivuga ko mu gihe kizaza isi yose izaba ituwe n’abantu bakundana. Abantu bazagira umutekano kandi nta wuzabagirira nabi.​—Soma muri Mika 4:3, 4.

Ubwikunde buzavanwaho bute?

Mu mizo ya mbere, Imana yaremye umuntu utarangwa n’ubwikunde. Ariko igihe yahitagamo gusuzugura Imana yatakaje ubutungane. Yaraze abamukomotseho kamere ibogamira ku bwikunde. Ariko kandi, Imana izakoresha Yesu kugira ngo abantu bongere kugira ubutungane.​—Soma mu Baroma 7:21, 24, 25.

Imana yemeye ko Yesu apfa maze atubera igitambo gikuraho ingaruka zatewe no kutumvira k’umuntu wa mbere (Abaroma 5:19). Bityo, Yesu yatumye tugira ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza, aho abantu bazaba batagifite kamere ibogamira ku bibi.​—Soma muri Zaburi 37:9-11.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze