ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/3 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Kuki Yesu yababajwe kandi akicwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ikibazo cya 2: Bizangendekera bite nimfa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Akamaro k’urupfu rwa Yesu n’izuka rye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/3 p. 16
Abantu bari ku nkombe z’inyanja muri paradizo ku isi n’abana boga

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Urupfu rwa Yesu rudufitiye akahe kamaro?

Igihe Imana yaremaga abantu, yari ifite umugambi w’uko baba ku isi iteka ryose badahura n’imibabaro, indwara cyangwa urupfu. Icyakora, umugabo wa mbere ari we Adamu yasuzuguye Umuremyi maze atakaza ibyiringiro byo kubaho iteka. Natwe twarazwe urupfu kuko twakomotse kuri Adamu (Abaroma 5:8, 12; 6:23). Yehova Imana y’ukuri yohereje Umwana we Yesu ku isi kugira ngo adupfire, maze acungure icyo Adamu yari yaratakaje.—Soma muri Yohana 3:16.

Urupfu rwa Yesu rwatumye abantu bagira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka. Utekereza ko ubuzima buzira iherezo ku isi buzaba bumeze bute?

Urupfu rwa Yesu rutuma tubabarirwa ibyaha, kandi tukagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Bibiliya itwereka uko ubuzima buzaba bumeze ku isi, igihe tuzaba tutagisaza, tutarwara cyangwa ngo dupfe.—Soma muri Yesaya 25:8; 33:24; Ibyahishuwe 21:4, 5.

Twagombye kwibuka urupfu rwa Yesu dute?

Ku mugoroba wabanjirije urupfu rwa Yesu, yasabye abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe bakora umuhango woroheje. Kwizihiza urupfu rwa Yesu muri ubwo buryo buri mwaka, bidufasha gutekereza ku rukundo rwinshi Yehova na Yesu bakunda abantu.—Soma muri Luka 22:19, 20; 1 Yohana 4:9, 10.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 4 n’icya 5 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Ushobora kukivana ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze