ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/6 pp. 6-7
  • Ibyo siyansi idashobora kugeraho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyo siyansi idashobora kugeraho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Akamaro ka siyansi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Abahamya ba Yehova bavuga iki kuri siyansi?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ese siyansi ihuza na Bibiliya?
    Nimukanguke!—2011
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/6 pp. 6-7
Umuhanga muri siyansi uri muri baboratwari

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE SIYANSI YASIMBUYE BIBILIYA?

Ibyo siyansi idashobora kugeraho

Vuba aha, hari ibitabo byinshi bikubiyemo ibitekerezo by’abantu bavuga ko batemera Imana byatangiye gukwirakwizwa. Ibyo bitabo byashishikaje benshi kandi byateje impaka z’urudaca. Umuhanga muri siyansi witwa David Eagleman yabivuzeho agira ati “bamwe mu basomyi bumva ko abahanga muri siyansi bazi byose.” Yunzemo ati “nyamara abahanga muri siyansi ba nyabo baba biteguye kwakira ibitekerezo by’abandi kandi bumva ko akazi kabo ari ukuvumbura udushya.”

Umuhanga mu by’inyenyeri arebera muri telesikopi

Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, abahanga muri siyansi bageze ku bintu byinshi bitangaje. Babigezeho igihe bashakishaga ibisubizo by’ibibazo byabereye abantu urujijo ku birebana n’ibyaremwe. Ariko nanone hari abagiye bakora amakosa akomeye cyane mu bushakashatsi bwabo. Isaac Newton ni umwe mu bahanga muri siyansi b’ibirangirire. Yagaragaje ukuntu imbaraga rukuruzi z’isi zihuriza hamwe imibumbe, inyenyeri n’injeje mu kirere kimwe. Yahimbye imibare ikoreshwa mu guhanga za orudinateri, mu ngendo zo mu kirere no muri siyansi yiga ibirebana n’ingufu za nikeleyeri. Nanone ariko yagerageje guhimba uburyo bwo guhindura amabuye y’agaciro mo zahabu, yifashishije ibintu byo mu rwego rwa shimi bikoreshwa mu bumaji no muri siyansi yiga iby’inyenyeri.

Mu myaka irenga 1.500 mbere y’uko Newton abaho, umuhanga mu by’inyenyeri witwa Ptolémée yarebye mu kirere nta kintu yifashishije, maze akurikirana uko imibumbe ikora ingendo mu kirere nijoro. Nanone yari umuhanga mu gushushanya amakarita. Nyamara yibwiraga ko isi iri mu izingiro ry’isanzure ry’ikirere. Umuhanga mu by’inyenyeri witwa Carl Sagan yagize ibyo avuga kuri Ptolémée, agira ati “kuba yaribeshye, abantu bakamara imyaka 1.500 bemera ko isi iri mu izingiro ry’isanzure ry’ikirere, bigaragaza ko n’umuhanga ukomeye ashobora kwibeshya cyane.”

Umuhanga muri siyansi asoma Bibiliya

Muri iki gihe abahanga muri siyansi bahanganye n’icyo kibazo mu bushakashatsi bwabo. Ese bazagera ubwo basobanukirwa neza isanzure ry’ikirere? Nubwo dukwiriye kwishimira ko siyansi yateye imbere kandi ko hari ibyiza yatugejejeho, tugomba kuzirikana nanone ko hari ibyo idashobora kutwigisha. Umuhanga muri fiziki witwa Paul Davies yaravuze ati “ntidushobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ibintu byose biri mu isanzure ry’ikirere kandi ntitwabyumva kimwe.” Ayo magambo agaragaza ukuri kudasubirwaho: abantu ntibashobora gusobanukirwa neza ibyaremwe. Ubwo rero, mu gihe abahanga muri siyansi bemeje ko basobanukiwe ibibaho byose, ntitwagombye kumva ko ibyo bavuga ari ukuri kudashidikanywaho.

Biragaragara ko Bibiliya itwigisha ibyo siyansi idashobora kutwigisha.

Bibiliya ivuga ibirebana n’ibintu bitangaje bigaragara mu byaremwe igira iti “dore ibyo ni ibyo ku nkengero z’inzira zayo, kandi ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa!” (Yobu 26:14). Hari ibintu byinshi cyane abantu badashobora kumenya cyangwa ngo babisobanukirwe. Tuvugishije ukuri, amagambo intumwa Pawulo yavuze, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku 2.000, aracyari ukuri. Yaravuze ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!”—Abaroma 11:33.

Ibyo siyansi idashobora kutwigisha

Siyansi ituma abantu basobanukirwa ibidukikije, naho Bibiliya ikabereka amahame n’inama byabafasha kubana amahoro no kwishimira ubuzima. Reka dusuzume amwe muri ayo mahame.

  • Icyapa kibuza

    Amahame yadufasha gukumira ibyaha

    Kubaha ubuzima

    “Ntukice.”—Kuva 20:13.

    “Umuntu wese wanga umuvandimwe we ni umwicanyi.”—1 Yohana 3:15.

    Kubana amahoro n’abandi

    “Uzibukire ibibi maze ukore ibyiza; ushake amahoro kandi uyakurikire.”—Zaburi 34:14.

    “Imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro, zikabibirwa abaharanira amahoro.”—Yakobo 3:18.

    Kwirinda urugomo

    “Yehova ni we ugenzura umukiranutsi n’umubi, kandi ubugingo bwe bwanga umuntu wese ukunda urugomo.”—Zaburi 11:5.

    “Ntukagirire ishyari umunyarugomo, kandi ntukagire inzira ye n’imwe ugenderamo. Kuko Yehova yanga urunuka umuntu urimanganya.”—Imigani 3:31, 32.

  • Umuryango

    Amahame yadufasha kugira umuryango mwiza

    Kubaha ababyeyi

    “Bana, mwumvire ababyeyi banyu mwunze ubumwe n’Umwami, kuko ibyo ari byo bikiranuka: ‘wubahe so na nyoko,’ kuko iryo ari ryo tegeko rya mbere riherekejwe n’isezerano, ‘kugira ngo ugubwe neza kandi uramire mu isi igihe kirekire.’”—Abefeso 6:1-3.

    Kwigisha abana mu buryo bukwiriye

    “Ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka.”—Abefeso 6:4.

    “Ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”—Abakolosayi 3:21.

    Gukunda uwo mwashakanye no kumwubaha

    “Umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”—Abefeso 5:33.

  • Igiti

    Amahame yadufasha kutangiza ibidukikije

    Bibiliya yavuze ibirebana n’abangizaga ibidukikije muri Isirayeli ya kera igira iti “igihugu cyahumanyijwe n’abaturage bacyo . . . Abagituye babarwaho icyaha” (Yesaya 24:5, 6). Abangiza ibidukikije babigambiriye, Imana izabibaryoza. Bibiliya ivuga ko ‘izarimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Nta kabuza, ibyo bakora bizabakoraho.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze