ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/9 p. 4
  • Abahamya ba Yehova barangwa n’iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abahamya ba Yehova barangwa n’iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Igice cya 5—Abahamya kugera mu turere twa kure cyane tw’isi
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Kuki tubwiriza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Kugarukira Imana y’ukuri
    Uko abantu bashakishije Imana
  • “Si ab’isi”
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/9 p. 4
Abahamya ba Yehova bo mu moko atandukanye basuhuzanya ku Nzu y’Ubwami

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ABAHAMYA BA YEHOVA NI BANTU KI?

Abahamya ba Yehova barangwa n’iki?

Twebwe Abahamya ba Yehova tugize umuryango mpuzamahanga udashingiye ku rindi dini iryo ari ryo ryose. Nubwo icyicaro cyacu gikuru kiri muri Amerika, abenshi mu Bahamya baba mu bindi bihugu. Ubu tumaze kugera kuri miriyoni umunani kandi twigisha Bibiliya abantu bo mu bihugu birenga 230. Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yavuze agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya.”​—Matayo 24:14.

Abahamya bo mu bihugu byose bihatira gukurikiza amategeko yo mu bihugu barimo, ariko birinda kugira aho babogamira muri politiki. Babiterwa n’uko bumvira itegeko Yesu yatanze rivuga ko Abakristo batagomba ‘kuba ab’isi.’ Ni yo mpamvu tutivanga muri politiki cyangwa mu ntambara (Yohana 15:19; 17:16). Ibyo byagaragaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, igihe bafungwaga, bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo kandi bakagirirwa nabi bazira ko banze kugira aho babogamira. Hari umugabo wo mu Budage wahoze ari musenyeri wagize ati “Abahamya ba Yehova ni bo bonyine batigeze bashyigikira ubutegetsi bwa Hitileri, kuko umutimanama wabo utabibemereraga.”

Hari ikinyamakuru cyo muri Repubulika ya Tchèque cyagize kiti “[Abahamya ba Yehova] bagira imico myiza cyane. Twagombye no kubaha imyanya ikomeye mu nzego z’ubuyobozi kuko ari inyangamugayo; ariko ntibadukundira. . . . Bubaha abategetsi ariko bemera ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo byose byugarije abantu.”​—Nová Svoboda.

Ariko nanone ntitwitarura abandi. Yesu yasabiye abigishwa be ku Mana agira ati “singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi” (Yohana 17:15). Ni yo mpamvu mu gace utuyemo ushobora guhurira natwe ku kazi, ku isoko cyangwa ku ishuri.

IBIHUGU BIRIMO ABAHAMYA BENSHI

  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika 1.190.000

  • Megizike 800.000

  • Burezilil 770.000

  • Nijeriya 330.000

  • U Butaliyani 250.000

  • U Buyapani 220.000

Isirayeli yo muri iki gihe

Jya ku rubuga rwa www.pr418.com, urebe videwo ivuga iby’ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye muri Isirayeli (mu cyongereza). Iyo videwo igaragaza uko Abahamya bo muri Isirayeli no muri Palesitina bivanyemo ivangura rishingiye ku gihugu no ku bwoko. (Reba ahanditse ngo ABO TURI BO > AMAKORANIRO)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze