ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/9 p. 7
  • Kuki tubwiriza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki tubwiriza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Ibindi byafasha umuryango
    Nimukanguke!—2018
  • Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?
    Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?
  • Uko wasobanukirwa Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Uko wakoresha neza JW.ORG
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/9 p. 7
Abahamya babiri bari kubwiriza

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ABAHAMYA BA YEHOVA NI BANTU KI?

Kuki tubwiriza?

Ikintu cy’ingenzi kituranga ni ukubwiriza mu rugero rwagutse. Tubwiriza ku nzu n’inzu, ahantu hahurira abantu benshi n’ahandi hose dusanze abantu. Kuki tubwiriza?

Impamvu tubwiriza ni uko tuba dushaka guhesha Imana ikuzo no kumenyekanisha izina ryayo (Abaheburayo 13:15). Nanone tuba twifuza kumvira itegeko Kristo Yesu yatanze rigira riti “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, . . . mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.”​—Matayo 28:19, 20.

Indi mpamvu ituma tubwiriza ni uko dukunda bagenzi bacu (Matayo 22:39). Tuzirikana ko abenshi baba bafite amadini babarizwamo, kandi ko abantu bose batazakira neza ubutumwa tubagezaho. Ariko kandi, tuzi neza ko inyigisho zo muri Bibiliya zirokora ubuzima. Ni yo mpamvu dukomeza “kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu” nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga.​—Ibyakozwe 5:41, 42.

Umuhanga mu by’imibanire y’abantu witwa Antonio Cova Maduro, yaranditse ati “nubwo Abahamya ba Yehova batabura guhura n’ibibazo, bakoresha imbaraga zabo zose kugeza ubwo baguye agacuho . . . , bakageza ubutumwa buturuka ku Mana ku bantu bose, n’abari iyo bigwa.”​—Ikinyamakuru El Universal, Venezuwela

Abenshi mu basoma ibitabo byacu si Abahamya ba Yehova, kandi abantu babarirwa muri za miriyoni twigisha Bibiliya ni abo mu yandi madini. Ariko bashimishwa n’uko tubasura.

Birumvikana ko hari ibindi bibazo waba wibaza ku birebana n’Abahamya ba Yehova. Niba hari ibyo wibaza, ushobora

  • Kuvugana n’umwe muri bo.

  • Kujya ku rubuga rwacu rwa www.pr418.com/rw.

  • Kuza mu materaniro yacu. Buri wese ashobora kuyazamo kandi kwinjira ni ubuntu.

Yesu yohereje abagishwa be kubwiriza ari babiri babiri
Urubura-ruri ku musozi

Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’Abahamya ba Yehova, reba videwo igira iti “Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza” kuri www.pr418.com/rw. (Reba ahanditse ngo IBITABO > VIDEWO)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze