ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/9 p. 6
  • Amafaranga dukoresha ava he?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amafaranga dukoresha ava he?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Impano Abahamya ba Yehova batanga zikoreshwa iki?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Amafaranga dukoresha ava he?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Amafaranga bakoresha ava he?
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’Ubwami ava he?
    Ubwami bw’Imana burategeka
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/9 p. 6
Umuntu ushyira impano mu gasanduku

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ABAHAMYA BA YEHOVA NI BANTU KI?

Amafaranga dukoresha ava he?

Buri mwaka, ducapa kandi tugakwirakwiza Bibiliya n’ibitabo bishingiye kuri Bibiliya bibarirwa muri za miriyoni amagana. Nanone, twubaka amazu y’ibiro by’amashami n’amacapiro hirya no hino ku isi kandi tukayakoreramo indi imirimo itandukanye. Amatorero abarirwa mu bihumbi mirongo ateranira mu mazu aciriritse ariko meza yitwa Amazu y’Ubwami. Amafaranga yo gukora ibyo byose ava he?

Amafaranga yose dukoresha aturuka mu mpano zitangwa ku bushake (2 Abakorinto 9:7). Mu mwaka wa 1879, nomero ya kabiri y’iyi gazeti yagize iti “twiringiye ko igazeti y’Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni [icyo gihe iyi gazeti ni ko yitwaga] ishyigikiwe na YEHOVA, kandi igihe cyose azaba akiyishyigikiye ntizigera isabiriza cyangwa ngo yingingire abantu kuyishyigikira.” Na n’ubu ni uko bikimeze.

Impano zoherezwa ku biro by’ishami, cyangwa zigashyirwa mu gasanduku k’impano kaba muri buri Nzu y’Ubwami. Icyakora ntitwaka abantu icya cumi n’amaturo. Dutanga ibitabo ku buntu kandi ibyo dukorera abantu ntitubibishyuza. Umurimo dukora wo kubwiriza, kwigisha mu itorero no kubaka amazu dusengeramo, ntituwuhemberwa. N’ubundi kandi Yesu yaravuze ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:8). Abakora ku biro by’amashami byacu n’abakora ku cyicaro gikuru, harimo n’abagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ntibahembwa.

“Impano zitangwa ku bushake, ni zo zifasha Abahamya ba Yehova gukora ibikorwa bitandukanye. Buri wese agena ‘impano’ yo mu rwego rw’idini azatanga n’igihe azajya ayitangira.”​—Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, 2011

Nanone izo mpano zikoreshwa mu gutabara abantu bahuye n’ibiza. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagiraga uruhare mu gutabara abahuye n’amakuba (Abaroma 15:26). Natwe dufasha abagwiririwe n’amakuba, tukabasanira amazu yabo bwite n’Amazu y’Ubwami, cyangwa tukabaha imfashanyo y’ibiribwa, imyambaro n’imiti.

Umwana w’umuhungu useka

Reba videwo ivuga ngo “Ukwizera kwatumye abavandimwe bo muri Filipine bihanganira ingorane batejwe n’inkubi y’umuyaga,” iri kuri www.jw.org. (Reba ahanditse ngo ABO TURI BO > IBIKORWA)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze