ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/10 pp. 6-8
  • Akamaro k’isengesho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Akamaro k’isengesho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amahoro yo mu mutima
  • Ihumure n’imbaraga
  • Ubwenge buva ku Mana
  • Isengesho ryakugirira akahe kamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Kuki dukwiriye gusenga ubudasiba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Uburyo bwo gusenga—Ese gusubiramo Isengesho rya Data wa twese birahagije?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uburyo bwo Gusenga Butera Kumvirwa n’Imana
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/10 pp. 6-8
Umugore usengera nyina urwaye

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE GUSENGA BIFITE AKAMARO?

Akamaro k’ ISENGESHO

Iyo ugiye gutangira gukora ikintu runaka, birasanzwe ko wibaza uti “ibi ngiye gukora biri bungirire akahe kamaro?” Ese kwibaza niba isengesho ryatugirira akamaro ni bibi? Si ko biri byanze bikunze. Kubyibaza ni ibintu bisanzwe, kuko n’umukiranutsi Yobu yigeze kwibaza ati “ese nyihamagaye yanyitaba?”​—Yobu 9:16.

Mu ngingo zabanje, twasuzumye gihamya igaragaza ko isengesho rirenze kuba umuhango w’idini kandi ko ritagamije gufasha umuntu kumva atuje gusa. Koko rero, Imana y’ukuri yumva amasengesho. Iyo dusenze uko ibishaka kandi tugasaba ibintu bikwiriye, iratwumva. Ni yo mpamvu idusaba kuyegera (Yakobo 4:8). None se gusenga buri gihe bizatugirira akahe kamaro? Reka dusuzume zimwe mu nyungu tuzabona.

Amahoro yo mu mutima

Ese iyo uhuye n’ibibazo cyangwa ingorane biraguhangayikisha cyane? Bibiliya itubwira ko mu bihe nk’ibyo, tugomba “gusenga ubudacogora” kandi ‘ibyo dusaba bikamenywa n’Imana’ (1 Abatesalonike 5:17; Abafilipi 4:6). Bibiliya itwizeza ko nidusenga, ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yacu’ (Abafilipi 4:7). Iyo tubwiye Data wo mu ijuru ibiduhangayikishije, bishobora kudufasha gutuza mu rugero runaka. Kandi koko, idushishikariza kubigenza dutyo, nk’uko bivugwa muri Zaburi 55:22 hagira hati “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”

“Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”​—Zaburi 55:22

Abantu benshi bo hirya no hino ku isi babonye ayo mahoro y’Imana. Hee Ran wo muri Koreya y’Epfo agira ati “nubwo mpanganye n’ibibazo by’ingutu, iyo mbibwiye Imana numva nduhutse kandi bimfasha kwihangana.” Cecilia wo muri Filipine agira ati “kuba ndi umubyeyi bituma mpangayikira cyane abakobwa banjye na mama ugeze mu za bukuru, ubu utagishobora kumenya. Icyakora isengesho rimfasha kudahangayika cyane. Nzi neza ko Yehova azamfasha kubitaho.”

Ihumure n’imbaraga

Ese waba uhangayitse cyane cyangwa ukaba uhanganye n’ibibazo byaguteza akaga? Gusenga “Imana nyir’ihumure ryose” bishobora kuguhumuriza. Bibiliya ivuga ko “iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Urugero, igihe Yesu yari ahangayitse cyane ‘yarapfukamye atangira gusenga.’ Byaje kugenda bite? ‘Umumarayika uvuye mu ijuru yaramubonekeye aramukomeza’ (Luka 22:41, 43). Undi mugaragu w’Imana witwaga Nehemiya yahanganye n’iterabwoba ry’abantu bashakaga kumubuza gukora umurimo w’Imana. Yasenze agira ati “ndakwinginze, ukomeze amaboko yanjye.” Ibyabayeho nyuma yaho bigaragaza ko Imana yamufashije gushira ubwoba no gukora neza umurimo we (Nehemiya 6:9-16). Reginald wo muri Gana avuga ukuntu isengesho rimufasha agira ati “iyo nsenze Imana, by’umwihariko mu gihe nugarijwe n’ibibazo by’ingutu, numva ko ibibazo byanjye nabibwiye uwabimfashamo, akamfasha no gutuza.” Ubwo rero iyo dusenze Imana, ishobora kuduhumuriza.

Ubwenge buva ku Mana

Imwe mu myanzuro dufata ishobora guhindura ubuzima bwacu cyangwa ubw’abagize umuryango wacu. Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro myiza? Bibiliya igira iti “niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa” (Yakobo 1:5). Nidusenga dusaba ubwenge, Imana izaduha umwuka wera udufashe gufata imyanzuro myiza. Koko rero, dushobora gusenga dusaba umwuka wera, kuko Yesu yatwijeje ko ‘Data wo mu ijuru azaha umwuka wera abawumusaba.’​—Luka 11:13.

Umugabo urimo asenga

“Nasenze Yehova ubudacogora musaba kumfasha gufata umwanzuro ukwiriye.”​—Kwabena wo muri Gana

Igihe Yesu yabaga agiye gufata imyanzuro ikomeye, na we yasabaga se kumufasha. Bibiliya ivuga ko igihe yari agiye gutoranya intumwa ze 12 ‘yakesheje ijoro ryose asenga Imana.’​—Luka 6:12.

Kimwe na Yesu, muri iki gihe hari benshi bahumurijwe no kubona ukuntu Imana yashubije amasengesho yabo, ikabafasha gufata imyanzuro myiza. Regina wo muri Filipine avuga ko yahuye n’ibibazo byo gutunga umuryango no kurera abana ari wenyine, nyuma yo gupfusha umugabo no gusezererwa ku kazi. Ni ki cyamufashije gutuza? Yagize ati “nsenga Yehova nkamubwira ibibazo byanjye.” Kwabena wo muri Gana yavuze impamvu asaba Imana kumufasha agira ati “nasezerewe ku kazi kanjye k’ubwubatsi kampembaga neza.” Yavuze uko byagenze igihe yashakishaga akazi, agira ati “nasenze Yehova ubudacogora musaba kumfasha gufata umwanzuro ukwiriye kandi nzi neza ko yamfashije guhitamo akazi kamfasha gukomeza kumukorera no kubona ibintunga.” Nawe nusenga Imana uyisaba ko yakuyobora mu bibazo byabangamira ubucuti ufitanye na yo, izabigufashamo.

Tumaze gusuzuma ibintu bike gusa isengesho ryagufashamo. (Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo igira iti “Inyungu z’isengesho.”) Ariko kugira ngo rizakugirire akamaro, ugomba kubanza kumenya Imana n’icyo idusaba. Niba ubyifuza, turagushishikariza gusaba Abahamya ba Yehova ko bagufasha kwiga Bibiliya.a Iyo ni yo ntambwe ya mbere yagufasha kwegera ‘Uwumva amasengesho.’​—Zaburi 65:2.

a Niba wifuza ibindi bisobanuro, wabaza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu cyangwa ugasura urubuga rwa www.jw.org/rw.

Inyungu z’isengesho

Kugira amahoro yo mu mutima. “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu.”​—Abafilipi 4:6, 7. 

Kubona ihumure rituruka ku Mana. “Hasingizwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose.”​—2 Abakorinto 1:3, 4. 

Gufata imyanzuro myiza. “Niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa.”​—Yakobo 1:5.

Kuturinda ibishuko. “Mukomeze gusenga kugira ngo mutajya mu moshya.”​—Luka 22:40.

Kubabarirwa ibyaha. “Abagize ubwoko bwanjye bitirirwa izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bakanshaka, bagahindukira bakareka inzira zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire icyaha cyabo, nkize igihugu cyabo.”​—2 Ibyo ku Ngoma 7:14.

Gusabira abandi. “Iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga kubera ko risubizwa.”​—Yakobo 5:16.

Iyo amasengesho yacu ashubijwe bitwongerera imbaraga. “Yehova abwira [Salomo] ati ‘numvise isengesho ryawe n’ukuntu wantakambiye uri imbere yanjye.’ ”​—1 Abami 9:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze