ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp21 No. 1 pp. 14-15
  • Isengesho ryakugirira akahe kamaro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isengesho ryakugirira akahe kamaro?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ibisa na byo
  • Akamaro k’isengesho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Gusenga bituma uba incuti y’Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
wp21 No. 1 pp. 14-15

Isengesho ryakugirira akahe kamaro?

Igihe Pamela yari arwaye kanseri yagiye kwivuza. Nanone yasenze Imana kugira ngo imufashe kwihanganira icyo kibazo gikomeye. Ese gusenga byaramufashije?

Pamela yaravuze ati: “Mu gihe nivuzaga kanseri, akenshi nabaga mfite ubwoba bwinshi cyane. Ariko gusenga Yehova, byatumaga numva ntuje kandi nkagira imbaraga zo kwihangana. Nubwo nkirwaye kanseri kandi nkaba mbabara cyane, isengesho rimfasha kurangwa n’ikizere. Iyo abantu bambajije uko merewe, ndababwira nti: ‘Ndacyarwaye ariko sinihebye.’”

Birumvikana ko tudasenga gusa ari uko turwaye. Twese duhura n’ibibazo byaba bikomeye cyangwa byoroheje kandi dukenera uwadufasha guhangana na byo. Ese isengesho ryadufasha?

Bibiliya igira iti: “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa” (Zaburi 55:22). Ayo magambo araduhumuriza rwose. None se isengesho ryagufasha rite? Nusenga Imana nk’uko ibishaka, izagufasha guhangana n’ibigeragezo.—Reba ingingo ivuga ngo: “Akamaro k’isengesho.”

Akamaro k’isengesho

Isengesho rituma dutuza

Umucuruzi uherutse gutakaza akazi, arimo kugenda aseka yishimye.

“Mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Nubwira Imana ibibazo byawe, izagufasha ­gutuza no gufata imyanzuro myiza mu gihe uzaba uhangayitse cyane.

Isengesho rituma tugira ubwenge

Umugore wahoze asoma amasengesho mu gitabo, arimo gusoma Bibiliya ari iwe.

“Niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa” (Yakobo 1:5). Akenshi, gufata imyanzuro myiza mu gihe duhangayitse ntibitworohera. Iyo dusenze dusaba ubwenge, Imana itwibutsa amahame yo muri Bibiliya yadufasha.

Isengesho rituma tugira imbaraga n’ihumure

Umugore n’umugabo bahoze mu bitaro, barimo gutembera mu gashyamba. Umugabo arimo gufasha umugore we kugendera ku mbago.

“Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Imana ishobora byose, ubwo rero ishobora kuguha imbaraga zo guhangana n’ibibazo ufite cyangwa ikaguhumuriza (Yesaya 40:29). Nanone Bibiliya ivuga ko Yehova ari “Imana nyir’ihumure ryose.” Bityo rero ishobora ‘kuduhumuriza mu makuba yacu yose.’—2 Abakorinto 1:3, 4.

ESE WIYEMEJE GUSENGA?

Yehova ntaduhatira kumusenga, ahubwo abidusaba abigiranye urukundo (Yeremiya 29:11, 12). None se wakora iki niba ujya wumva ko Imana idasubiza amasengesho yawe? Ntugacike intege. Ababyeyi bakunda abana babo, si ko buri gihe babakemurira ibibazo uko babyifuza n’igihe cyose babishakiye. Ababyeyi baba bazi uburyo bwo kubikemura neza. Icyo tuzi ni uko ababyeyi beza bita ku bana babo.

Yehova we Mubyeyi uruta abandi aragukunda cyane, kandi yifuza kugufasha. Nukora uko ushoboye ugakurikiza inama zo muri Bibiliya twabonye, Imana izasubiza amasengesho yawe.—Zaburi 34:15; Matayo 7:7-11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze