ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 4 p. 16
  • Bibiliya ibivugaho iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ibivugaho iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese amadini yazanywe n’abantu?
  • Ese ni ngombwa kugira idini?
  • Amadini
    Nimukanguke!—2014
  • Ese ni ngombwa kugira idini ubarizwamo?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Nabwirwa n’iki idini ry’ukuri?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Mbese, Waba Warabonye Idini ry’Ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 4 p. 16
Abagize umuryango bareba insengero zitandukanye

Bibiliya ibivugaho iki?

Ese amadini yazanywe n’abantu?

UKO BAMWE BABIBONA. Bamwe babona ko amadini yazanywe n’abantu, abandi bakumva ko Imana ikoresha idini kugira ngo ifashe abantu kuyisenga. Wowe se ubibona ute?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri” (Yakobo 1:27, Bibiliya Yera). Idini ritanduye cyangwa ry’ukuri rikomoka ku Mana.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Kugira ngo idini rishimishe Imana rigomba kuba ryigisha ukuri ko muri Bibiliya.—Yohana 4:23, 24.

  • Amadini yigisha ibitekerezo by’abantu ntiyemerwa n’Imana.—Mariko 7:7, 8.

Ese ni ngombwa kugira idini?

WASUBIZA NGO IKI?

  • Yego

  • Oya

  • Biterwa

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe” (Abaheburayo 10:24, 25). Imana ishaka ko abayisenga bagira itsinda babarizwamo.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Abasenga Imana bose bagomba kuba bahuje imyizerere.—1 Abakorinto 1:10, 11.

  • Abari mu idini Imana yemera bagize umuryango w’abavandimwe ku isi hose.—1 Petero 2:17.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 15 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze