ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp17 No. 3 p. 3
  • Isomo tuvana ku bicaye ku mafarashi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isomo tuvana ku bicaye ku mafarashi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ibisa na byo
  • Ni ba nde bicaye ku mafarashi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Gutangiza ibiganiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Igikorwa cy’ikuzo gikulikira abagendera ku mafarasi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • Abagendera ku mafarashi bane batangira kwiruka!
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
wp17 No. 3 p. 3
Amafarashi ane yiruka

INGINGO Y’IBANZE | NI BA NDE BICAYE KU MAFARASHI YO MU BYAHISHUWE?

Isomo tuvana ku bicaye ku mafarashi

Ugiye kubona ubona amafarashi ane n’abayicayeho! Ayo mafarashi ateye ubwoba, aragenda avuza imirindi nk’inkuba ihinda. Nubwo urimo kubisoma muri Bibiliya, urumva urimo uyareba. Ifarashi ya mbere ni umweru. Uyicayeho ni umwami ukimara kwimikwa kandi ufite ikuzo. Inyuma yayo hari ifarashi itukura nk’umuriro, uyicayeho aje gukura amahoro mu isi. Hakurikiyeho ifarashi ya gatatu y’umukara tsiriri. Uyicayeho afite umunzani kandi aratangaza ubutumwa bw’akababaro, buvuga ko hagiye kubaho inzara iteye ubwoba. Haje noneho ifarashi ya kane igajutse, izanywe no guteza ibyorezo n’ibyago kandi uyicayeho yitwa Rupfu. Inyuma yayo gato hari Imva igenda imira abantu batabarika.—Ibyahishuwe 6:1-8.

“Igihe nasomaga bwa mbere iby’aya mafarashi ane, nagize ubwoba. Natekereje ko imperuka yaje kandi ko ngiye kurimbuka kuko ntari niteguye.”—Crystal.

“Natangajwe n’abantu bari bicaye ku mafarashi ane afite amabara atandukanye. Ariko maze kumenya iby’ayo mafarashi, numvise bisobanutse neza.”—Ed.

Ese ayo mafarashi avugwa mu Byahishuwe agutera ubwoba nka Crystal, cyangwa uyabona nk’uko Ed ayabona? Uko waba ubibona kose, inkuru ivuga iby’ayo mafarashi ni imwe mu nkuru zizwi cyane ziri mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe. Ese wari uzi ko nawe ushobora gusobanukirwa iryo yerekwa kandi bikakugirira akamaro? Wakora iki? Imana yadusezeranyije ko nidusoma ibyanditswe muri icyo gitabo cy’ubuhanuzi, tukabisobanukirwa kandi tukabikurikiza, tuzagira ibyishimo.—Ibyahishuwe 1:1-3.

Nubwo ibivugwa muri iryo yerekwa bitera benshi ubwoba, si cyo bigamije. Koko rero, ibivugwa muri iryo yerekwa byakomeje ukwizera kw’abantu benshi kandi bituma biringira ko ibyiza biri imbere. Nawe nubisoma, bishobora kuzakugirira akamaro.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze