ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp17 No. 5 pp. 4-5
  • Ukuri ku birebana n’abamarayika

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuri ku birebana n’abamarayika
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ibisa na byo
  • Ese usobanukiwe neza abamarayika?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Abamarayika ni “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Abamarayika bagira uruhe ruhare mu mibereho yacu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Abamarayika
    Nimukanguke!—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
wp17 No. 5 pp. 4-5
Umumarayika mukuru n’abandi bamarayika benshi

INGINGO Y’IBANZE | ESE KOKO ABAMARAYIKA BABAHO?

Ukuri ku birebana n’abamarayika

Ese wifuza gusobanukirwa abamarayika abo ari bo, aho bakomoka n’icyo bakora? Nta handi hantu hizewe wabona ibisubizo by’ibyo bibazo, uretse mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Reka turebe icyo ibavugaho.

  • Nk’uko Imana ari umwuka, abamarayika na bo ni umwuka; ‘ntibagira umubiri n’amagufwa.’ Abamarayika b’indahemuka babana n’Imana mu ijuru.—Luka 24:39; Matayo 18:10; Yohana 4:24.

  • Hari igihe abamarayika bajyaga bambara umubiri nk’uw’abantu, kugira ngo basohoze inshingano zo ku isi bahabwaga n’Imana, bazirangiza bakiyambura iyo mibiri.—Abacamanza 6:11-23; 13:15-20.

  • Nubwo muri Bibiliya abamarayika bagaragazwa nk’abagabo, nta mumarayika w’umugabo cyangwa w’umugore ubaho. Ntibashaka kandi ntibabyara ngo bororoke. Nanone kandi ntibabanje kuba ku isi ari abantu, ngo bavuke, babe abana hanyuma babe bakuru. Baremwe na Yehova; ni yo mpamvu Bibiliya ibita “abana b’Imana y’ukuri.”—Yobu 1:6; Zaburi 148:2, 5.

  • Bibiliya ivuga iby’‘indimi z’abantu n’iz’abamarayika,’ ishaka kugaragaza ko abamarayika bavuga kandi ko bafite ururimi bakoresha. Nubwo Imana yagiye ivugana n’abantu ikoresheje abamarayika, ntiyigeze yemera ko tubasenga cyangwa ngo tubiyambaze. —1 Abakorinto 13:1; Ibyahishuwe 22:8, 9.

  • Hariho abamarayika ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi, bakaba babarirwa muri za miriyari.a—Daniyeli 7:10; Ibyahishuwe 5:11.

  • Abamarayika ‘bafite imbaraga nyinshi’ n’ubwenge burenze kure ubw’abantu. Bashobora kugenda ahantu harehare tutakwiyumvisha, kandi ku muvuduko uteye ubwoba.—Zaburi 103:20; Daniyeli 9:20-23.

  • Nubwo bafite ubwenge n’imbaraga bihambaye, ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira, kuko hari ibyo batazi.—Matayo 24:36; 1 Petero 1:12.

  • Abamarayika baremanywe imico nk’iy’Imana n’umudendezo wo kwihitiramo. Kimwe n’abantu, na bo bashobora kwihitiramo gukora ibyiza cyangwa ibibi. Ikibabaje ni uko hari abamarayika bahisemo kwigomeka ku Mana.—Yuda 6

a Ijambo ry’ikigiriki ryakoreshejwe mu Byahishuwe 5:11 rihindurwamo “ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi,” rigaragaza ko hashobora kuba hariho abamarayika bagera kuri miriyoni magana, wenda babarirwa no muri za miriyari.

Abamarayika bari mu yahe matsinda?

Marayika mukuru: Mikayeli ni we marayika mukuru kuko arusha abandi ubutware n’imbaraga. Ibyanditswe byerekana ko Mikayeli ari irindi zina rya Yesu Kristo.—1 Abatesalonike 4:16; Yuda 9.

Abaserafi: Bari mu rwego rwo hejuru kuko bafite inshingano zikomeye n’icyubahiro kuruta abandi, kandi bakorera Imana bakikije intebe y’ubwami yayo.—Yesaya 6:1-3.

Abakerubi: Na bo bari mu rwego rwo hejuru kandi bafite inshingano zihariye zifitanye isano no guhesha Imana ikuzo. Bakunda kugaragazwa bari kumwe n’Imana bayikorera.—Intangiriro 3:24; Ezekiyeli 9:3; 11:22.

Abandi bamarayika babarirwa muri za miriyoni ni intumwa z’Imana Ishoborabyose: Bafasha abantu gukora ibyo Imana ishaka.b​—Abaheburayo 1:7, 14.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’abamarayika, reba igice cya 10 n’umugereka uvuga ngo “Mikayeli, umumarayika mukuru, ni nde?,” mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka kuri www.jw.org/rw.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze