ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp18 No. 3 p. 13
  • Imana igiye gukuraho imibabaro yose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana igiye gukuraho imibabaro yose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMANA IZAKURAHO IMIBABARO RYARI?
  • Iringire Yehova maze ubeho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ababi bashigaje igihe kingana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Twishimane Imana y’agakiza kacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
wp18 No. 3 p. 13
Izuba rirenga

Imana igiye gukuraho imibabaro yose

“Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva? Ko ngutakira ngo unkize urugomo ntunkize, nzagutakira ngeze ryari?” (Habakuki 1:2, 3). Ayo magambo yavuzwe na Habakuki kandi yari umuntu wemerwa n’Imana. Ese isengesho rye rigaragaza ko atari afite ukwizera? Oya. Imana yijeje Habakuki ko yashyizeho igihe ntarengwa cyo gukuraho imibabaro.—Habakuki 2:2, 3.

Iyo uhanganye n’ibibazo cyangwa bikagera ku nshuti yawe, biroroshye kumva ko Imana itinda kugira icyo ikora kugira ngo ibafashe. Ariko Bibiliya igira iti: “Yehova ntatinza isezerano rye, nk’uko bamwe babona ibyo gutinda, ahubwo arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9.

IMANA IZAKURAHO IMIBABARO RYARI?

Ni vuba cyane. Yesu yavuze ko hari abantu bari kubona ibimenyetso biranga “iminsi y’imperuka” (Matayo 24:3-42). Kuba ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe, bigaragaza ko Imana iri hafi kudutabara.a

Ariko se Imana izakuraho imibabaro ite? Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko Imana ifite imbaraga zo gukuraho imibabaro. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

Ibiza: Igihe Yesu n’intumwa ze bari mu Nyanja ya Galilaya, haje inkubi y’umuyaga ituma ubwato barimo bwenda kurohama. Icyakora Yesu yagaragaje ko we na Se bashobora gukuraho ibiza (Abakolosayi 1:15, 16). Yesu yarivugiye gusa ati: “Ceceka! Tuza! Nuko umuyaga urahosha, maze haba ituze ryinshi.”​—Mariko 4:35-39.

Indwara: Yesu yakizaga abafite ubumuga bwo kutabona, abarwaye igicuri, ibibembe n’ubundi bumuga bw’uburyo bwose. Bibiliya igira iti: ‘Yakijije abari bamerewe nabi bose.’​—Matayo 4:23, 24; 8:16; 11:2-5.

Inzara: Yesu yakoresheje ububasha yahawe na Se, atubura ibyokurya. Bibiliya igaragaza ko inshuro ebyiri, Yesu yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi bararya barahaga.​—Matayo 14:14-21; 15:32-38.

Urupfu: Bibiliya ivuga ko Yesu yazuye abantu batatu. Ibyo bigaragaza ko Yehova afite ubushobozi bwo gukuraho urupfu. Hari n’uwo Yesu yazuye amaze iminsi ine apfuye!​—Mariko 5:35-42; Luka 7:11-16; Yohana 11:3-44.

a Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’iminsi y’imperuka, reba Isomo rya 32 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze