ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w18 Ukwakira p. 32
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ibisa na byo
  • ‘Sitefano yari yuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga zayo’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Sitefano aterwa amabuye
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • 3 | Kwikuramo urwango
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
w18 Ukwakira p. 32

Ese wari ubizi?

Igihe Sitefano yatotezwaga, ni iki cyamufashije gukomeza gutuza?

Sitefano akomeje gutuza ari imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi

SITEFANO yari imbere y’abagabo b’abagome. Abacamanza 71 bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, bari bamwe mu bagabo bakomeye cyane mu ishyanga rya Isirayeli. Bari batumijwe n’Umutambyi Mukuru Kayafa, ari na we wari uhagarariye urwo rukiko amezi make mbere yaho, igihe Yesu yakatirwaga urwo gupfa (Mat 26:57, 59; Ibyak 6:8-12). Uko abashinjaga Sitefano ibinyoma bagendaga basimburana, abari mu rukiko barebye mu maso he, babona ikintu gitangaje. Hari “hameze nko mu maso h’umumarayika.”​—Ibyak 6:13-15.

None se igihe Sitefano yari aho hantu hateye ubwoba, ni iki cyamufashije gucya mu maso no gukomeza gutuza? Mbere y’uko bamukurubana bamujyana imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, yakoraga umurimo n’umutima we wose kandi yari yuzuye umwuka w’Imana (Ibyak 6:3-7). Igihe yari mu rukiko, uwo mwuka waramufashije, uramuhumuriza kandi umufasha kwibuka ibyo yari azi (Yoh 14:16). Ubwo Sitefano yisobanuraga ashize amanga, nk’uko bivugwa mu Byakozwe igice cya 7, umwuka wera wamufashije kwibuka imirongo nka 20 cyangwa irenga yo mu Byanditswe by’Igiheburayo (Yoh 14:26). Ikindi cyamufashije kugira ukwizera gukomeye, ni uko yabonye mu iyerekwa Yesu ahagaze iburyo bw’Imana.​—Ibyak 7:54-56, 59, 60.

Natwe hari igihe abantu bashobora kudutera ubwoba kandi bakadutoteza (Yoh 15:20). Nidusoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi tukarangwa n’ishyaka mu murimo, umwuka wa Yehova uzadufasha. Nanone tuzabona imbaraga zo gushikama mu gihe turwanywa, kandi dukomeze kugira amahoro yo mu mutima.​—1 Pet 4:12-14.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze