ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp22 No. 1 pp. 10-11
  • 3 | Kwikuramo urwango

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 3 | Kwikuramo urwango
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya yigisha:
  • Icyo bisobanura:
  • Icyo wakora:
  • ‘Sitefano yari yuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga zayo’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Sitefano aterwa amabuye
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Icyadufasha kureka inzangano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Dushobora kwikuramo inzangano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
wp22 No. 1 pp. 10-11
Umugabo urimo atekereza ari gusuhuzanya n’umuntu badahuje ubwoko. Igicucucucu cyabo kiragaragaza bafite ibyapa by’imyigaragambyo kandi bari kuburana.

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

3 | Kwikuramo urwango

Icyo Bibiliya yigisha:

“Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”​—ABAROMA 12:2.

Icyo bisobanura:

Imana yita ku byo dutekereza (Yeremiya 17:10). Twagombye kwirinda kuvuga cyangwa gukora ikintu cyababaza abandi. Ariko nanone si ibyo dusabwa gusa, kuko burya urwango ruhera mu mutima no mu bwenge. Ubwo rero, twagombye kwikuramo ibitekerezo cyangwa ibyiyumvo ibyo ari byo byose byatuma twanga abandi. Icyo ni cyo cyonyine gishobora gutuma ‘duhinduka’ by’ukuri, tukikuramo urwango burundu.

Icyo wakora:

Isuzume utibereye kugira ngo umenye uko ubona abandi, cyanecyane abo mudahuje ubwoko cyangwa igihugu. Ibaze uti: “Mbona abandi nte? Ese uko mbabona bishingira ku kuntu nsanzwe mbazi cyangwa ni ukubishyiramo gusa?” Jya wirinda imbuga nkoranyambaga, firime cyangwa indi myidagaduro ishyigikira urugomo n’urwango.

Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha kurandura urwango mu mitima yacu no mu bwenge bwacu

Gusuzuma ibitekerezo byacu n’amarangamutima yacu tutibereye, si ko buri gihe byoroha. Ariko Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha “kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo” (Abaheburayo 4:12). Ubwo rero, jya ukomeza gusoma Bibiliya. Jya ugereranya inyigisho zayo n’ibitekerezo byawe, kandi ukore uko ushoboye kugira ngo ibitekerezo byawe ubihuze n’ibyo Bibiliya yigisha. Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha kurandura urwango ‘rwashinze imizi’ mu mitima yacu no mu bwenge bwacu.​—2 Abakorinto 10:4, 5.

Inkuru y’ibyabayeho​—STEPHEN

Yahinduye imitekerereze

Stephen.

Stephen n’abagize umuryango we bigeze guhura n’ikibazo cyo kwangwa n’abazungu. Ibyo byatumye ajya mu mutwe wa poritike waharaniraga uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Nanone yajyaga yifatanya mu bikorwa by’urugomo. Yaravuze ati: “Hari igihe jye n’incuti zanjye twarebye firime zigaragaza ibikorwa by’agahomamunwa byakorewe abacakara bari baravanywe muri Afurika, bakajyanwa muri Amerika. Ibyo byaratubabaje, maze duhita dusumira abasore b’abazungu twari kumwe turabahondagura. Nyuma yaho twagiye mu ngo z’abazungu zari hafi aho dushakisha abandi twakubita.”

Stephen yarahindutse mu buryo bugaragara igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kumwigisha Bibiliya. Yaravuze ati: “Kubera ko ivangura ry’amoko ryagaragaraga hirya no hino, hari ibintu nabonye mu Bahamya birantangaza. Urugero, hari Umuhamya w’umuzungu wari ugiye kujya mu gihugu cyo hanze, asigira abana be umuryango w’abirabura ngo babiteho. Nanone hari umuryango w’abazungu wacumbikiye umusore w’umwirabura utaragiraga aho aba.” Stephen yiboneye ko Abahamya ba Yehova ari umuryango ukundana urukundo Yesu yari yaravuze ko rwari kuranga Abakristo b’ukuri.​—Yohana 13:35.

Ni iki cyatumye Stephen areka ibyo bikorwa by’ubugome no kwanga abandi? Umurongo wo mu Baroma 12:2 ni wo wamufashije. Yaravuze ati: “Namenye ko nagombaga guhindura imitekerereze, kugira ngo mbane amahoro n’abandi kandi naje kubona ko ari byo byamfasha kwishimira ubuzima.” Ubu Stephen amaze imyaka irenga 40 yishimye, nta muntu yanga.

Niba wifuza gusoma inkuru yose y’ibyabaye kuri Stephen, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga 2015, ku ipaji ya 10-11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze