ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp22 No. 1 pp. 12-13
  • 4 | Ikuremo urwango ubifashijwemo n’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 4 | Ikuremo urwango ubifashijwemo n’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya yigisha:
  • Icyo bisobanura:
  • Icyo wakora:
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Icyadufasha kureka inzangano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Dushobora kwikuramo inzangano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Kuki inzangano zidashira?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
wp22 No. 1 pp. 12-13
Abantu bari kugenda imbere yabo hari Bibiliya nini cyane ibamurikiye. Ibicucucucu byabo biragaragaza uko bagiraga urwango mbere.

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

4 | Ikuremo urwango ubifashijwemo n’Imana

Icyo Bibiliya yigisha:

“Imbuto z’umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata.”​—ABAGALATIYA 5:22, 23.

Icyo bisobanura:

Dushobora kwikuramo urwango tubifashijwemo n’Imana. Umwuka wera ushobora gutuma tugira imico tutari kuzigera tugira. Ubwo rero aho kwirwanaho dushaka kwikuramo urwango, tuge dusaba Imana idufashe. Nitubigenza dutyo, tuzibonera ko ibyo Pawulo yanditse ari ukuri. Yaravuze ati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Icyo gihe, tuzaba dushobora kuvuga tuti: “Gutabarwa kwanjye guturuka kuri Yehova.”​—Zaburi 121:2.

Icyo wakora:

“Yehova yatumye ndeka urugomo, mpinduka umunyamahoro.”​—WALDO

Jya usenga Yehova umusabe umwuka wera (Luka 11:13). Jya umusaba agufashe kugaragaza imico myiza mu mibereho yawe. Jya usoma Bibiliya kugira ngo umenye ibyo ivuga ku mico yagufasha kwikuramo urwango, urugero nk’urukundo, amahoro, kwihangana no kumenya kwifata. Jya ushakisha uko wagaragaza iyo mico mu mibereho yawe. Nanone jya ushaka inshuti z’abantu bihatira kugaragaza iyo mico. Inshuti nk’izo zishobora ‘kugutera ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza.’—Abaheburayo 10:24.

Inkuru y’ibyabayeho​—WALDO

Yikuyemo urwango

Waldo.

Waldo yakuriye mu buzima bugoye, bituma yanga abandi. Yaravuze ati: “Sinasibaga kurwana n’abacuruzaga ibiyobyabwenge. . . . Hari igihe agatsiko k’abagizi ba nabi twari duhanganye kaguriye umuntu wari uzwiho kuba umunyarugomo ngo anyice, ariko twarahanganye nuko muva mu nzara mfite igikomere kimwe gusa.”

Igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kwigisha umugore we Bibiliya, byaramubabaje. Yaravuze ati: “Nangaga Abahamya, kandi akenshi narabatukaga. Icyakora natangazwaga n’uko bo bansubizaga bitonze.”

Amaherezo, Waldo na we yatangiye kwiga Bibiliya. Yagize ati: “Gukurikiza ibyo nigaga ntibyanyoroheye. Numvaga ko ntazigera nshobora gutegeka uburakari bwanjye.” Ariko yaje guhinduka cyane bitewe n’ibyo yigaga muri Bibiliya.

Waldo yabisobanuye agira ati: “Umunsi umwe, Alejandro wanyigishaga Bibiliya yansabye gusoma mu Bagalatiya 5:22, 23. . . . Alejandro yambwiye ko imbaraga zanjye atari zo zizatuma ngira iyo mico, ko ahubwo nzabifashwamo n’umwuka wera w’Imana. Ayo magambo yatumye mpindura imitekerereze.”

Kwishingikiriza ku Mana byatumye Waldo arandura burundu urwango yari afite. Yaravuze ati: “Bene wacu n’abahoze ari incuti zanjye ntibiyumvisha ukuntu nahindutse.” Yongeyeho ati “Yehova yatumye ndeka urugomo, mpinduka umunyamahoro.”

Niba wifuza gusoma inkuru yose y’ibyabaye kuri Waldo, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukwakira 2013, ipaji ya 12-13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze