ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp22 No. 1 p. 3
  • Dushobora kwikuramo inzangano

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dushobora kwikuramo inzangano
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Ibisa na byo
  • Kuki inzangano zidashira?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Amagambo y’ibanze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Inzangano zizashira burundu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Hirya no hino inzangano ziraca ibintu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
wp22 No. 1 p. 3
Amafoto: Umugabo urakaye atekereza ku rwango rumwugarije. 1. Umugore ufashe terefone yasuzuguye uwo mugabo. 2. Undi mugore na we aramurebana agasuzuguro. 3. Umugabo urimo gusoma ikinyamakuru yamurakariye. 4. Umunyamakuru kuri tereviziyo.

Dushobora kwikuramo inzangano

Ese wigeze kugira umuntu utakwiyumvamo kandi ukwanga cyane?

Niba bitarakubayeho, ushobora kuba uzi abo byabayeho. Mu makuru usanga havugwa abantu bangwa cyane bazira ibara ry’uruhu, igihugu bakomokamo cyangwa bakazira ko ari abatinganyi. Ibyo bituma ibihugu byinshi bishyiraho amategeko ahana abantu bahohotera abandi kubera ko babanga.

Nanone iyo abantu banga umuntu na we bimugiraho ingaruka, ku buryo kwanga abandi bimworohera. Ibyo bituma yihorera, maze hakavuka inzangano zidashira.

Ushobora kuba wariboneye abantu bagirirwa urwikekwe, ivangura, bagatukwa, bakagirirwa nabi cyangwa bagasuzugurwa bitewe n’uko bameze. Akenshi bigera kure, bikavamo ibikorwa by’urugomo, nko guserereza abandi, kwangiza ibyabo, gukubita, gufata ku ngufu, kwica ndetse na jenoside.

Iyi gazeti iratwereka icyo twakora ngo turandure inzangano zashinze imizi mu mitima yacu kandi irasubiza ibibazo bikurikira:

  • Kuki muri iki gihe abantu bangana bikabije?

  • Twakora iki ngo dutsinde ikibazo k’inzangano?

  • Ese hari igihe inzangano zizashira, twese tugakundana?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze