Inzangano zizashira burundu
Nubwo twakora uko dushoboye tukikuramo urwango, ntidushobora kubuza abandi kurugira. Abantu benshi b’inzirakarengane bakomeje kugirirwa nabi bitewe n’urwango. None se ni iki kizatuma urwango rushira burundu?
Yehova Imana wenyine ni we ushobora kurandurana urwango n’imizi yarwo. Bibiliya idusezeranya ko azabikora.—Imigani 20:22.
IMANA IZAKURAHO BURUNDU IBITUMA ABANTU BANGANA
1. UMWANZI SATANI. Umumarayika wigometse ari we Satani, ni we utuma abantu bangana muri iki gihe. Imana izarimbura Satani n’abantu bose bamwigana bakanga bagenzi babo.—Zaburi 37:38; Abaroma 16:20.
2. ISI MBI YA SATANI. Imana izakuraho ibibi byose biri kuri iyi si, harimo abayobozi ba poritike n’ab’amadini babiba inzangano mu bantu. Nanone izarimbura abacuruzi b’abanyamururumba barya abaturage imitsi.—2 Petero 3:13.
3. KUDATUNGANA. Bibiliya igaragaza ko abantu bose barazwe kudatungana. Ibyo bituma tubangukirwa no kugira ibitekerezo n’ibyiyumvo bibi no gukora ibikorwa bibi (Abaroma 5:12). Kimwe mu bintu bigaragaza ko tubangukirwa n’ibibi, ni ukugira urwango mu mutima no kurugaragaza. Imana izadufasha kwikuramo ibyo bintu byose bituma dukora icyaha, maze urwango ruranduranwe n’imizi yarwo.—Yesaya 54:13.
BIBILIYA IVUGA KO HAZABAHO ISI ITARANGWAMO INZANGANO
1. NTA KARENGANE KAZABAHO. Isi izaba iyoborwa n’Ubwami bw’Imana buzaba butegekera mu ijuru. Buzahoraho iteka kandi nta karengane kazongera kubaho (Daniyeli 2:44). Urwikekwe no kutoroherana bizavaho burundu. Imana izakuraho akarengane kose abantu bahura na ko muri iki gihe.—Luka 18:7.
2. ABANTU BOSE BAZAGIRA AMAHORO. Nta muntu uzahura n’ibibazo bitewe n’urugomo cyangwa intambara (Zaburi 46:9). Isi yose izagira amahoro kuko abazaba bayituye bazaba bakunda amahoro.—Zaburi 72:7.
3. ABANTU BOSE BAZABAHO ITEKA KANDI BATUNGANYE. Abantu bose bazaba bakunda bagenzi babo urukundo nyakuri (Matayo 22:39). Nta muntu uzahangayika cyangwa ngo abure ibyishimo bitewe no kwibuka ibibi byamubayeho (Yesaya 65:17). Inzangano nizimara kuvaho burundu abantu “bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.
Ese wifuza kuzaba muri iyo si imeze ityo? No muri iki gihe hari abantu benshi biga inyigigisho zo muri Bibiliya kandi bakazikurikiza, bikabafasha kureka urwango (Zaburi 37:8). Uko ni ko Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi babigenje. Nubwo bakomoka mu mico itandukanye no mu bihugu bitandukanye, bakundana urukundo rwa kivandimwe kandi bunze ubumwe.—Yesaya 2:2-4.
Abahamya ba Yehova bazashimishwa no kukugezaho ibyo bize ku bijyanye n’uko wakwitwara mu gihe uhanganye n’ikibazo cy’akarengane n’ivangura. Ibyo uziga bizagufasha kugenda wikuramo urwango, maze witoze kugira urukundo. Uzamenya ukuntu wabana neza n’abantu bose, harimo n’abakwanga cyangwa indashima. Ibyo bizatuma ugira ibyishimo muri iki gihe kandi ubane neza n’abandi. Ikindi kiza kurushaho, ni uko uzamenya icyo wakora kugira ngo uzabe mu bazaba bayobowe n’Ubwami bw’Imana. Icyo gihe nta muntu uzaba yanga undi.—Zaburi 37:29.