ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp19 No. 1 p. 3
  • Imana ni nde?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana ni nde?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Ibisa na byo
  • Ni iki cyagufasha kuba inshuti y’Imana?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese uzi So wo mu ijuru?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Imana ni nde?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
wp19 No. 1 p. 3
Umugabo urimo kwitegereza ibyo Imana yaremye

Imana ni nde?

Abantu benshi bavuga ko bemera Imana. Ariko iyo ubabajije Imana bemera iyo ari yo, batanga ibisubizo bitandukanye. Bamwe bavuga ko Imana ari umucamanza w’umugome, uhora ashakisha uko yahana abantu bakora ibibi. Abandi bo bumva ko Imana igira urukundo kandi ko ibababarira ibyaha byose bakora. Abandi bumva ko iri kure yacu kandi ko itatwitaho. Ibyo bitekerezo bivuguruzanya bituma abantu benshi bumva ko nta muntu ushobora kumenya Imana by’ukuri.

Ese ni ngombwa kumenya Imana neza? Kumenya Imana neza ni ngombwa kuko bituma ugira ibyishimo kandi ugakoresha neza ubuzima bwawe (Ibyakozwe 17:26-28). Uko urushaho kuba inshuti y’Imana ni ko na yo irushaho kugukunda kandi ikagufasha (Yakobo 4:8). Igishimishije kurushaho ni uko kumenya Imana neza bizatuma ubona ubuzima bw’iteka.—Yohana 17:3.

Wakora iki ngo umenye Imana neza? Tekereza umuntu uzi neza urugero nk’inshuti yawe. None se kugira ngo mube inshuti byaje bite? Wabanje kumenya izina rye, imico ye, ibyo yanga n’ibyo akunda, ibyo yakoze n’ibyo ateganya gukora n’ibindi. Kumumenya neza ni byo byatumye umukunda.

Natwe turamutse dusuzumye ibintu bikurikira twamenya Imana neza:

  • IZINA RY’IMANA NI IRIHE?

  • IMICO Y’IMANA NI IYIHE?

  • NI IBIHE BINTU IMANA YAKOZE?

  • NI IBIHE BINTU IMANA IZAKORA?

  • KUMENYA IMANA BIGUFITIYE AKAHE KAMARO?

Iyi gazeti isubiza ibyo bibazo yifashishije Bibiliya. Ingingo zikurikira ziragufasha kumenya Imana kandi zikwereke akamaro ko kugirana ubucuti na yo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze