Ese uzi So wo mu ijuru?
ESE uzi neza so? Ushobora kumva icyo kibazo gitangaje niba warakuriye mu muryango urangwa n’urukundo. Ushobora guhita usubiza uti “ndamuzi neza rwose!” Koko rero, abantu benshi bazi ibyo ba se bakunda n’ibyo banga, bakamenya uko ba se bifata mu mimerere runaka ndetse bakamenya n’uko bita ku miryango yabo.
Ariko kandi, birashoboka ko hari igihe wagiye utungurwa no kubona so agize imyitwarire utamukekeragaho. Urugero, umwana ashobora kuba azi ko se ari umuntu utuje kandi ugwa neza, ariko havuka ikibazo gitunguranye, akabona se arahindutse. Akabona ahise afata imyanzuro ikaze kugira ngo arwane ku muryango we.
Naho se Umuremyi wacu we umuziho iki? Bibiliya igira icyo imutubwiraho igira iti ‘[Imana] ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho’ (Ibyakozwe 17:28). Imana ni yo dukesha ubuzima; muri ubwo buryo, ni yo Se w’abariho bose (Yesaya 64:7). Birashoboka ko nawe wumva ari uko Imana imeze. Ibyo ni byiza kandi birakwiriye. Icyakora, hari byinshi dukeneye kuyimenyaho. Ibyo kandi bishobora kutugirira akamaro ndetse bikadushimisha.
Uko witwara kuri so ukubyara n’icyubahiro umuha, biterwa n’ukuntu umuzi. No ku Mana ni ko bimeze. Uko urushaho kuyimenya, ni ko urushaho kugirana na yo imishyikirano yihariye. Numenya Imana neza kandi ukitoza gukora ibyo ishaka, izagufasha kwihanganira ingorane uhura na zo.
Imana iteye ite? Ni gute imico yayo yagombye kugira ingaruka ku kuntu uyibona? Ese kuba uyizi hari inshingano biguha? Ibisubizo by’ibyo bibazo urabibona mu ngingo ikurikira.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
Uko ufata abandi bishobora guterwa n’ukuntu ubazi