ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp19 No. 1 p. 15
  • Kumenya Imana bigufitiye akahe kamaro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumenya Imana bigufitiye akahe kamaro?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Ibisa na byo
  • Komeza kwegera Yehova
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ni iki cyagufasha kuba inshuti y’Imana?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Imana ni yo ncuti nziza iruta izindi zose wagira
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
wp19 No. 1 p. 15
Abantu bari muri Paradizo

Kumenya Imana bigufitiye akahe kamaro?

Mu ngingo zabanje twabonye ibintu byadufashije kubona igisubizo k’ikibazo kivuga ngo: “Imana ni nde?” Twatangiye tureba ukuntu Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova kandi ko umuco wayo w’ingenzi ari urukundo. Nanone twasuzumye ibyo yakoze n’ibyo izakora mu gihe kiri imbere bifitiye abantu akamaro. Icyakora nubwo hari ibintu byinshi twakwiga ku byerekeye Imana, ushobora kwibaza uti: Bizangirira akahe kamaro?

Yehova atwizeza ko ‘nitumushaka tuzamubona’ (1 Ibyo ku Ngoma 28:9). Numenya Yehova uzabona ikintu kiza cyane kuko uzaba “inkoramutima” ye (Zaburi 25:14). Kugirana n’Imana ubucuti nk’ubwo bizakugirira akahe kamaro?

Uzagira ibyishimo nyakuri. Bibiliya ivuga ko Yehova ari “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11). Ubwo rero, nuba inshuti y’Imana kandi ugakurikiza inzira zayo, uzagira ibyishimo nyakuri, ugire amahoro yo mu mutima kandi ugire amagara mazima (Zaburi 33:12). Nanone uzirinda ibikorwa bibi maze ugire imibereho ishimishije, witoze kugira imico myiza kandi ubane neza n’abandi. Uzibonera ko amagambo umwanditsi wa zaburi yavuze ari ukuri. Yaravuze ati: “Kwegera Imana ni byo byiza kuri jye.”—Zaburi 73:28.

Imana izakwitaho. Yehova yasezeranyije abagaragu be ko ‘azabagira inama kandi ijisho rye rikabagumaho’ (Zaburi 32:8). Ibyo bigaragaza ko Yehova yita cyane kuri buri mugaragu we kandi akamuha ibyo akeneye (Zaburi 139:1, 2). Nuba inshuti ya Yehova uzibonera ko buri gihe azajya akuba hafi.

Uzabaho neza mu gihe kiri imbere. Uretse kuba muri iki gihe Yehova agufasha kugira ubuzima bushimishije, nanone azatuma ubaho neza mu gihe kizaza (Yesaya 48:17, 18). Bibiliya iravuga ngo: “Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Nubwo turi mu bihe bigoye, ibyiringiro Imana iduha bitubera nk’igitsika ubwato ntiduhungabanywe n’ibigeragezo.—Abaheburayo 6:19.

Izo ni zimwe mu mpamvu nyinshi z’ingenzi zagombye gutuma tumenya Imana neza kandi tukihatira kuba inshuti zayo. Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho, ushobora kubiganiraho n’Abahamya ba Yehova cyangwa ugasura urubuga rwa jw.org.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze