ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp19 No. 2 pp. 4-5
  • Mu gihe habaye ibiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu gihe habaye ibiza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UKURI KO MURI BIBILIYA GUTUMA TUGIRA IBYIRINGIRO
  • Ese uriteguye?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ikoreze Yehova imihangayiko yawe yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Wakora iki mu gihe uhangayitse?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Uko Bibiliya yafasha abagabo bahangayitse
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
wp19 No. 2 pp. 4-5
Abagabo babiri bicaye mu matongo

Mu gihe habaye ibiza

“Igihe inkangu n’umwuzure byatwaraga ibyo twari dutunze byose, twumvise tubuze epfo na ruguru.”—Andrew wo muri Sierra Leone.

“Inkubi y’umuyaga imaze kwibasira agace k’iwacu, twasubiye mu rugo. Tuhageze twabaye nk’abakubiswe n’inkuba! Nta kintu na kimwe cyari cyasigaye. Umukobwa wange yarapfukamye ararira cyane.”—David wo mu birwa bya Vierges.

NIBA nawe waragwiririwe n’ibiza, ushobora kwiyumvisha uko abahura na byo bumva bameze. Bumva bumiwe, bihebye, bashobewe, bafite agahinda n’ibibazo byinshi. Abenshi bumva bacitse intege kandi bananiwe, ku buryo bumva nta mbaraga bafite zo kongera gushakisha imibereho.

Niba nawe waratakaje ibyawe byose bitewe n’ibiza, ushobora kumva utagishoboye kwihangana. Ushobora no kumva utagishaka kubaho. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko nubwo byaba bimeze bityo, ushobora kwishimira ubuzima kandi ukagira ibyiringiro by’uko uzabaho neza mu gihe kizaza.

UKURI KO MURI BIBILIYA GUTUMA TUGIRA IBYIRINGIRO

Mu Mubwiriza 7:8 hagira hati: “Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo.” Nyuma y’ibiza ushobora kumva wihebye. Ariko uko ugenda wiyubaka gahorogahoro, amaherezo ushobora kongera kwishimira ubuzima.

Bibiliya yahanuye ko hari igihe ‘tutazongera kumva ijwi ryo kurira no kuganya’ (Yesaya 65:19). Ibyo bizashoboka Ubwami bw’Imana nibuhindura isi paradizo (Zaburi 37:11, 29). Icyo gihe ibiza bizaba ari inkuru ishaje! Ntituzongera kwibuka agahinda n’ihungabana twatewe n’ibiza, kuko Imana Ishoborabyose ivuga ngo: “Ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.”—Yesaya 65:17.

Tekereza nawe: Umuremyi wacu azatuma ‘tugira imibereho myiza mu gihe kizaza n’ibyiringiro’ (Yeremiya 29:11). Icyo gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka kandi tuzaba dufite amahoro. Ese kumenya ibyo ntibyatuma ukomeza kwishimira ubuzima? Sally twavuze mu ngingo ibanza yaravuze ati: “Gukomeza gutekereza ibintu byiza byose Ubwami bw’Imana buzadukorera mu gihe kizaza, bishobora gutuma wirengagiza ibyabaye, ubuzima bugakomeza.”

Twifuza ko wakwiga Bibiliya, ukamenya ibintu byinshi Ubwami bw’Imana bugiye gukorera abantu vuba aha. Ibyo bizatuma wiringira ko nubwo wagwiririwe n’ibiza, ushobora kwishimira ubuzima muri iki gihe, mu gihe ugitegereje ko Yehova abikuraho byose. Hagati aho ariko, Bibiliya ikugira inama zagufasha kwihangana mu gihe wagwiririwe n’ibiza. Reka turebe ingero nke.

Imirongo y’Ibyanditswe yagufasha

Jya uruhuka bihagije.

“Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”​—Umubwiriza 4:6.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abantu bahuye n’ibibazo bikomeye “ntibaruhuke bihagije, bishobora gutuma barushaho guhungabana.” Ubwo rero, umuntu aba akwiriye kuruhuka bihagije.

Jya ubwira abandi uko wiyumva.

“Umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza.”​—Imigani 12:25.

Jya ubwira inshuti yawe cyangwa umuntu wo mu muryango wawe uko wiyumva. Ashobora kugutega amatwi, akaguhumuriza kandi akagufasha.a

Jya utekereza igihe ibintu byose bizaba byabaye byiza.

“Nk’uko isezerano [ry’Imana] riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”​—2 Petero 3:13.

a Umuntu umaze igihe ahangayitse cyane cyangwa akaba afite agahinda kenshi cyane, byaba byiza agiye kwa muganga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze