ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp19 No. 3 pp. 14-15
  • Ushobora kugira ibyishimo muri iki gihe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ushobora kugira ibyishimo muri iki gihe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUNYURWA
  • KWIHANGANIRA UBURWAYI
  • KUGIRA UMURYANGO MWIZA
  • Ibintu bibiri byatuma abantu bagira ishyingiranwa rirambye
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Imyaka yo mu za Bukuru
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
wp19 No. 3 pp. 14-15
Umuhanga mu bya siyansi twigeze kuvuga, ari kumwe n’umugore we bateka

Ushobora kugira ibyishimo muri iki gihe

HARI igihe kizagera indwara, gusaza n’urupfu bikavaho. Icyakora muri iki gihe abantu bafite ibibazo byinshi. None se ni iki cyagufasha kwishimira ubuzima muri iki gihe? Bibiliya irimo inama zagufasha kubigeraho. Reka turebe zimwe muri zo.

KUNYURWA

Bibiliya igira iti: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite.”​—Abaheburayo 13:5.

Muri iki gihe hagenda haduka ibintu byinshi kandi abantu bakatwereka ko tugomba kubigura byanze bikunze. Ariko Bibiliya itugira inama yo ‘kunyurwa n’ibyo dufite.’ None se twabigeraho dute?

Jya wirinda “gukunda amafaranga.” Abantu basigaye ‘bakunda amafaranga’ cyane ku buryo bashobora guhara ubuzima bwabo, umuryango wabo, inshuti zabo, icyubahiro cyabo n’ibindi ngo bayabone (1 Timoteyo 6:10). Mbega ibintu bibabaje! Igitangaje ni uko umuntu ukunda amafaranga atajya ‘ayahaga.’​—Umubwiriza 5:10.

Jya ukunda abantu aho gukunda ibintu. Ni byo koko hari ibikoresho bidufitiye akamaro. Ariko ntibishobora kudukunda cyangwa kudushimira. Abantu ni bo bashobora kubidukorera. Ubwo rero kugira “incuti nyakuri” bishobora gutuma tunyurwa.​—Imigani 17:17.

GUKURIKIZA AMAHAME YO MURI BIBILIYA BISHOBORA GUTUMA TUGIRA IBYISHIMO MURI IKI GIHE

KWIHANGANIRA UBURWAYI

Bibiliya igira iti: “Umutima unezerewe urakiza.”​—Imigani 17:22.

Ibyishimo bishobora gutuma umuntu yihanganira uburwayi. Ariko se wakwishima ute kandi urwaye?

Jya ushimira. Iyo twibanze ku bibazo dufite, “iminsi yose” iba mibi (Imigani 15:15). Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti: “Mujye muba abantu bashimira” (Abakolosayi 3:15). Jya witoza gushimira no mu bintu byoroheje. Jya wishimira akazuba ka kiberinka, akayaga keza n’inseko y’inshuti yawe, kuko bituma wishimira ubuzima.

Jya ukorera abandi ibyiza. Niyo waba urwaye, uge ugerageza gutanga kuko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Iyo abantu badushimiye ibyo twabakoreye, twumva twishimye kandi ntidukomeze gutekereza ku bibazo dufite. Iyo dufashije abandi natwe tugira ubuzima bwiza.

KUGIRA UMURYANGO MWIZA

Bibiliya igira iti: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​—Abafilipi 1:10.

Iyo abashakanye batamarana igihe bashobora kubana nabi. Abashakanye bagombye kubona ko umuryango wabo ari kimwe mu bintu by’ingenzi kurusha ibindi mu buzima bwabo.

Muge mukorera ibintu hamwe. Aho kugira ngo buri wese akore ibintu ku giti ke, muge mushaka uko mwabikorera hamwe. Bibiliya igira iti: “Ababiri baruta umwe” (Umubwiriza 4:9). Mushobora gufatanya guteka, gukora siporo, gusohoka mugasangira icyo kunywa cyangwa mugakorera hamwe ikindi kintu mukunda.

Muge mugaragarizanya urukundo. Bibiliya igira abashakanye inama yo gukundana no kubahana (Abefeso 5:28, 33). Gusekera uwo mwashakanye, kumuhoberana ubwuzu cyangwa kumuha impano niyo yaba yoroheje, bishobora gutuma mugira umuryango mwiza. Nanone ntawugomba guca inyuma uwo bashakanye.—Abaheburayo 13:4.

“AMAHEREZO NAJE KWISHIMIRA UBUZIMA”

—Byavuzwe na Ryoko Miyamoto, wo mu Buyapani.

Twabagaho mu buzima bugoye. Umugabo wange yari umusinzi ku buryo nta kazi yamaragaho kabiri. Ntiyamfashaga kwita ku bana bacu bane. Ibyo byatumaga nkora ntikoresheje, ariko ni hahandi ntitwabonaga ibyo twabaga dukeneye. Naribazaga nti: “Ese uru ni urwandiko rw’Imana? Ese ni igihano k’Imana kubera ibyaha nakoze?”

Umunsi umwe Umuhamya wa Yehova yaje iwacu. Yambwiye iby’Ubwami bw’Imana yishimye kandi ambwira ukuntu dushobora kubaho iteka. Yatangiye kunyigisha Bibiliya, maze bidatinze menya ko Imana ibaho, ko ifite ubwenge, ko igira ubutabera kandi ko irangwa n’urukundo. Nanone namenye uko bigenda iyo umuntu apfuye kandi menya ko imibabaro duhura na yo atari urwandiko twandikiwe n’Imana.

Icyanshimishije cyane, ni uko naje kumenya ko kuba inshuti y’Imana ari byo bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri. Kwiga Bibiliya byaramfashije cyane kandi bituma numva nduhutse. Amaherezo naje kwishimira ubuzima.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze