ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/94 p. 1
  • Mbese, Wowe Ubiba Nyinshi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Wowe Ubiba Nyinshi?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Kubiba Imbuto Nyinshi Bihesha Ingororano Nyinshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Biba gukiranuka, uzasarura imbabazi z’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 11/94 p. 1

Mbese, Wowe Ubiba Nyinshi?

1 Hariho imvugo igira iti “uko urushaho kugira imihati mu gikorwa runaka, ni na ko urushaho kucyungukamo.” Iyo mvugo ni ukuri, cyane cyane ku byerekeye ugusenga kwacu. Uko turushaho gukoresha igihe n’imihati mu gutegura amateraniro, mu kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, no mu kugaragariza abavandimwe bacu urukundo, ni na ko turushaho kungukirwa dukura mu buryo bw’umwuka. Gukora ibinyuranye n’ibyo, na byo ni ko biri. Niba twizigama cyangwa tugakorana imitima ibiri, mbese mu by’ukuri, dushobora kwiringira kubona inyungu zihagije?

2 Intumwa Pawulo yavuze neza iby’iryo hame mu 2 Abakorinto 9:6 igira iti “ubiba nke, azasarura bike; naho ubiba nyinshi, azasarura byinshi.” Mbese, wowe ubiba nyinshi?

3 Icyigisho cya Bibiliya cya Bwite: Kugira ngo tube abakozi bagira umusaruro, tugomba mbere na mbere kubiba nyinshi mu cyigisho cyacu cya bwite. Tugomba kugira ipfa ryinshi ryo mu buryo bw’umwuka (Zab 119:97, 105; Mat 5:3). Kuba hari ibintu byinshi duhihibikanamo mu mibereho ya buri munsi bidutsikamiye, kuzirikana by’ukuri ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, bisaba imihati myinshi. Kuri benshi muri twe, ibyo bibasaba ‘gucunguza uburyo umwete’ (Ef 5:16). Bamwe bateganya kubyuka mu gitondo cya kare ku minsi runaka kugira ngo bagire icyigisho cyabo cya bwite. Abandi babiteganyiriza imigoroba imwe n’imwe. Ni mu buhe buryo dusarura byinshi? Ni mu kugira ukwizera gukomeye cyane, ibyiringiro bikeye hamwe n’imimerere y’ubwenge irangwamo ibyishimo byinshi n’icyizere cyinshi.—Rom 10:17; 15:4; 1 Pet 1:13.

4 Amateraniro y’Iterero: Muri Zaburi 122:1, Dawidi yaravuze ati “narishimye, ubwo bambwiraga bati ‘tujye mu nzu y’Uwiteka.’” Mbese, nawe ujya ugira ibyiyumvo nk’ibyo? Kubiba nyinshi bisobanura guterana amateraniro yose uko ari atanu ya buri cyumweru nta kudohoka. Iyemeze kutazatuma imimerere mibi y’ibihe ikubuza kuyajyamo. Ubusanzwe, uko turushaho gutsinda imbogamizi, ni na ko tubona imigisha myinshi kurushaho.

5 Jya ugera aho amateraniro abera hakiri kare kugira ngo ubone uko ugirana ibiganiro byubaka n’abavandimwe bawe. Ongera incuti zawe uko bishoboka kose kugira ngo zibe zigizwe n’abantu benshi batandukanye. Tegura neza Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi hamwe n’andi materaniro kugira ngo ushobore kubiba nyinshi mu gutanga ibisubizo uko ubonye umwanya. Mu gihe “uvomera abandi” mu materaniro, nawe ‘uzavomerwa.’—Imig 11:25.

6 Umurimo wo Kubwiriza: Birashoboka ko nta handi hantu iryo hame rihereranye no kubiba nyinshi rigaragarira ko ari iry’ukuri kurusha mu murimo wo kubwiriza. Uko turushaho kuwuharira igihe kinini, ni na ko turushaho kuwusaruramo ibintu byinshi bishimishije, ugusubira gusura kugira ingaruka nziza, n’ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere.

7 Kubiba nyinshi mu murimo wo kubwiriza hakubiyemo no kubiba mu buryo bwiza. Ubufasha buhebuje bwo kutwunganira mu kunoza umurimo wacu, ni igitabo Kutoa Sababu. Amapaji ya 9-15 atondekanya uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugera kuri 40 bushingiye ku mitwe y’ibiganiro 18 ifasha [ababwiriza] mu gutuma abantu bashimishwa ku nzu n’inzu. Mu gihe habontse ugushimishwa, ntukabure kugira icyo wandika kugira ngo uzashobore kubona uko usubira gusura no gusarura imbuto z’ibyo wabibye. Wenda imihati yawe izaganisha ku cyigisho cya Bibiliya, bityo uzashobore kwigisha undi muntu uburyo bwo kubiba nyinshi.

8 Nitubiba nyinshi, dushobora kwiringira kubona imigisha myinshi cyane iva kuri Yehova.—Mal 3:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze