Kubiba Imbuto Nyinshi Bihesha Ingororano Nyinshi
1 Twese dutegerezanyije amatsiko isohozwa ry’amasezerano ahebuje akubiye mu Ijambo ry’Imana. Ndetse no muri iki gihe, Yehova aduha imigisha myinshi ituma imibereho yacu irushaho kurangwa n’ibyishimo. Ariko kandi, urugero twungukirwamo, buri muntu ku giti cye, ruterwa ahanini n’imihati dushyiraho. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, “ubiba nyinshi, azasarura byinshi” (2 Kor 9:6). Reka dusuzume ahantu habiri iryo hame rikoreshwa.
2 Umurimo Wacu Bwite wo Kubwiriza: Kugeza ubutumwa bwiza ku bantu igihe gutanga ubuhamya bidushobokera, biduhesha ingororano nyinshi (Imig 3:27, 28). Igishimishije ariko, abantu benshi barimo barabiba imbuto nyinshi binyuriye mu kwagura uruhare rwabo mu murimo wo kubwiriza, hakubiyemo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha cyangwa ubw’igihe cyose. Twese dushobora kubiba imbuto nyinshi binyuriye mu gusubira gusura abantu tubikuye ku mutima, kugira ngo duteze imbere ugushimishwa kose kwabonetse, no gusaba kubayoborera icyigisho cya Bibiliya igihe cyose habonetse uburyo (Rom 12:11). Gukorana umwete muri ubwo buryo bituma tubona ingero zitera inkunga kandi tukarushaho kubonera ibyishimo mu murimo wacu wo kubwiriza.
3 Gushyigikira Inyungu z’Ubwami: Pawulo yagize icyo avuga ku birebana no ‘kubiba nyinshi’ mu bihereranye no gutanga ibintu byo mu buryo bw’umubiri (2 Kor 9:6, 7, 11, 13). Muri iki gihe, hari ibintu byinshi dushobora gukora dukoresheje imbaraga zacu cyangwa ubutunzi bwacu kugira ngo dushyigikire inyungu z’Ubwami. Dushobora gufasha mu bihereranye no kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro. Nanone kandi, dushobora kwitangira gufasha mu bihereranye no gusukura no gufata neza aho hantu hagenewe ugusenga k’ukuri. Byongeye kandi, dushobora gutanga impano z’amafaranga agenewe gufasha itorero ryacu kwishyura ibyo rikoresha, kimwe n’izigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Mu gihe buri wese muri twe akomeza gushyiraho ake, mbega ukuntu dushimishwa cyane no kubona ukuntu Yehova aha imigisha myinshi uyu murimo wategetswe n’Imana!—Mal 3:10; Luka 6:38.
4 Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo ‘gukora ibyiza, kuba abatunzi ku mirimo myiza no kuba abanyabuntu bakunda gutanga.’ Uko dukomeza kwita kuri iyo nama, ni na ko duhabwa imigisha myinshi muri iki gihe. Nanone kandi, tuba ‘twibikira ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, n’ubugingo nyakuri’ buzaza.—1 Tim 6:18, 19.