Kwitangira Gukora Umurimo Mwiza Wose Tubivanye ku Mutima
1 Ikinyamakuru cy’isi cyavuze ku Bahamya ba Yehova muri aya magambo ngo “biragoye kubona abayoboke b’irindi tsinda iryo ari ryo ryose bakorera idini ryabo n’umwete nk’uko Abahamya babigenza.” Ni kuki Abahamya ba Yehova bakorana umwete ungana gutyo kandi bakarangwa na bene uwo mwuka w’ubushake?
2 Impamvu imwe ni uko bacengewemo n’umwuka wo gukora vuba. Yesu yari azi ko yari afite igihe gito cyo kurangizamo umurimo we wo ku isi (Yoh 9:4). Mu gihe umwana w’Imana wahawe ikuzo ategeka hagati y’abanzi be ubu, ubwoko bw’Imana buzi ko bufite igihe gito cyo gukora umurimo wabwo. Kubw’ibyo, bakomeza kwitanga ubwabo babivanye ku mutima ku bw’umurimo wera (Zab 110:1-3). Kubera ko hakenewe abakozi benshi mu isarura, nta we ugomba kunamuka mu mihati ye (Mat 9:37, 38). Ku by’ibyo, bihatira kwigana Yesu, we watanze urugero rutunganye rw’ubushake n’umuhati mu murimo we.—Yoh 5:17.
3 Indi mpamvu ituma Abahamya ba Yehova bakora n’ubugingo bwabo bwose nk’abakorera Yehova, ni uko umuteguro wabo mpuzamahanga utandukanye n’andi matsinda yandi yose. Imiteguro y’isi ya kidini muri rusange isaba gusa igihe gito n’imbaraga nke abayoboke bayo. Ibyo bizera bibagiraho ingaruka nto cyangwa ntibinayibagireho mu buzima bwabo bwa buri munsi, mu mishyikirano yabo na bagenzi babo cyangwa ibyo barangamiye mu buzima. Kubera kubura ikibaha imbaraga z’ukwizera nyakuri, bakomeje gutsimbarara bavuga ko ‘abungeri babo bababwira ibyoroheje,’ babizeza ko umuhati wabo uhagije (Yes 30:10). Abayozi babo ba kidini bihatiye ‘kubabwira ibinezeza mu matwi yabo,’ bityo bakabashyiramo umutima wo kutagira icyo bitaho, n’ubunebwe bwo mu buryo bw’umwuka.—2 Tim 4:3.
4 Mbega ukuntu batandukanye n’ubwoko bwa Yehova! Buri kintu cyose gihereranye no gusenga gisaba imihati, ubwitange, n’akazi. Buri munsi kandi muri buri kintu dukora, dukora icyo twizera. Mu gihe ukuri kuduhesha ibyishimo byinshi, natwe tuba tugomba gushyiraho akacu “turi mu ntambara nyinshi” kugira ngo tube twujuje ibisabwa. (Gereranya na 1 Abatesalonike 2:2.) Kwita ku nshingano z’imibereho ya buri munsi ubwabyo birahagije gutuma abantu bahora bahihibikana. Icyakora, ntitureka iyo mihihibikano itubuza gushyira Ubwami bw’Imana imbere.—Mat 6:33.
5 Icyo twahawe gukora mu murimo wa Yehova ni cy’ingenzi kandi birihutirwa ku buryo duterwa inkunga yo ‘gucungura’ igihe ku bindi bintu maze tukagikoresha neza ku buryo turushaho kungukirwa mu by’umwuka (Ef 5:16). Kumenya ko ukwiyegurira Imana kwacu n’umwuka wacu w’ubwitange bishimisha Yehova, bitubera isoko y’inkunga ikomeye cyane ituma dukomeza umurimo wacu ukomeye. Kubera ko dufite imigisha ikungahaye tubona muri iki gihe n’ibyiringiro by’ubuzima buzaza, intego yacu ni iyo gukomeza ‘kugoka turwana’ ku bw’inyungu z’Ubwami.—1 Tim 4:10.
6 Kwiyegurira Imana n’Umwuka w’Ubwitange: Abantu benshi muri iki gihe baha ibintu by’umubiri n’ibinezeza umwanya wa mbere kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Biregura berekeza ibitekerezo ku byo barya, banywa cyangwa bambara (Mat 6:31). Kubera ko batanyurwa n’ibintu bya ngombwa mu buzima, bakoreshwa n’intego yo kwishimira imibereho myiza mu buryo bwuzuye ubu no ‘kugira ibintu byiza byinshi bibikiwe imyaka myinshi, [kugira ngo bashobore] kuruhuka, kurya, kunywa, [no] kunezerwa’ (Luka 12:19). Umuntu ujya mu misa bisanzwe, atekereza ko umuhati wose wa bwite asabwa n’idini rye ari ukumuvutsa uburenganzira bwe. Igitekerezo cyo kureka cyangwa kugabanya kwirundumurira mu by’ubutunzi cyangwa kureka ibinezeza, ntikihanganirwa. Kubera icyo gitekerezo cyo kwishingikiriza ku bwenge bw’umuntu, kwihingamo umwuka w’ubwitange ntibiba byoroshye, ntibinashoboka.
7 Tubona ibyo bintu mu buryo butandukanye. Ijambo ry’Imana ryahinduye imitekerereze yacu ku buryo dufite gutekereza kw’Imana aho kugira gutekereza kw’abantu (Yes 55:8, 9). Dufite intego mu buzima ziruta kure intego z’iby’umubiri. Kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova no kweza izina rye, ni ikibazo cy’ingenzi cyane ku isi yose. Agaciro k’ibyo bibazo karakomeye cyane ku buryo ugereranyije amahanga yose “abarwa nk’ubusa” (Yes 40:17). Kugerageza kubaho mu buryo bunyuranye n’ubushake bw’Imana bigaragara ko ari ubupfu.—1 Kor 3:19.
8 Bityo, n’ubwo ibintu bimwe by’umubiri byaba bikenewe kandi ibindi na byo bikaba ari ngombwa mu kwita ku mirimo y’Ubwami, dusobanukirwa ko, mu by’ukuri, ibyo bintu atari ‘iby’ingenzi cyane’ (Fili 1:10 MN). Tugendera ku mwuka uri muri 1 Timoteyo 6:8 mu kugena imipaka mu bihereranye no kwirundumurira mu binezeza by’umubiri no kugira ubwenge mu mihati yacu yo gukomeza kwerekeza imitima yacu ku ‘bintu bitaboneka by’iteka ryose.’—2 Kor 4:18.
9 Uko dutekereza turushaho kugira igitekerezo cy’Imana, ni ko duhangayikira buhoro ibintu by’umubiri. Iyo turebye ibyo Yehova yadukoreye n’imigisha y’igitangaza adusezeranya mu gihe kiri imbere, twumva twiteguye gutamba ibitambo adusaba ibyo ari byo byose (Mar 10:29, 30). Ni we dukesha ubuzima bwacu bwose. Bidaturutse ku buntu bwe n’urukundo rwe, ntitwari kwishimira ubuzima ubu no mu gihe kizaza. Twumva dufite inshingano yo kwitanga ubwacu, kubera ko ikintu cyose dukora mu murimo we ari ‘icyo twagombaga gukora’ (Luka 17:10). Ikintu icyo ari cyo cyose dusabwa kwitura Yehova, tugitangana igishyuhirane tuzirikana ko ‘tuzasarura byinshi.’—2 Kor 9:6, 7).
10 Abakozi Bitanga Babivanye ku Mutima Barakenewe Ubu: Kuva rigitangira, itorero rya Gikristo ryinjiye mu gihe cy’ibikorwa byinshi. Ubuhamya bwuzuye bwagombaga gutangwa mbere y’uko Yerusalemu irimbuka mu mwaka wa 70 w’igihe cyacu. Muri icyo gihe, abigishwa ba Yesu Kristo ‘bahatwaga n’Ijambo’ (Ibyak 18:5). Ukwiyongera gukabije kwatumye biba ngombwa kumenyereza ababwiriza benshi n’abungeri b’abahanga kugira ngo batange ubufasha. Abagabo bafite akamenyero ko gushyikirana n’abategetsi b’isi, nanone ariko bakwiriye kandi bashoboye guhagararira ikusanywa n’itangwa ry’ibintu by’umubiri barakenewe (Ibyak 6:1-6; Ef 4:11). N’ubwo hari bake bakoraga mu buryo bugira ingaruka nziza cyane, abandi bo bihamiye aho nta ngaruka nziza. Ariko bose ‘bagize umwete,’ bakorera hamwe n’umutima wose kugira ngo umurimo ukorwe.—Luka 13:24.
11 N’ubwo hari hakenewe mu rugero ruto umurimo w’ingufu mu rwego rw’isi yose mu binyejana byinshi byagiye bikurikirana, umurimo ukomeye w’ubwami watangiye igihe Yesu yafataga ubutware bwa Cyami mu wa 1914. Mu mizo ya mbere, abantu bake ni bo basobanukiwe ko gukenera abakozi ku bw’inyungu z’ubwami kwari kurushaho kwiyongera ku buryo hakenerwa inkunga y’abantu babarirwa muri za miriyoni bitanga babivanye ku mutima, bo ku isi hose.
12 Ubu umuteguro ufite imishinga ikomeye kandi inyuranye isaba umutungo wacu hafi wose. Umurimo w’Ubwami urimo uratezwa imbere mu rugero runini. Kuba igihe cyacu cyihuta, bidutera kwitanga ubwacu no gukoresha umutungo wacu kugira ngo dusohoze umurimo ukenewe. Kuba imperuka y’iyi gahunda mbi yose y’ibintu yegereje cyane, twiteze imirimo myinshi kurushaho mu minsi iri imbere. Buri mukozi wiyeguriye Yehova, ahamagarirwa kwitanga ubwe muri uwo murimo wo gukusanya abivanye ku mutima.
13 Ni Ibiki Bikenewe Gukorwa? Dushobora mu by’ukuri kuvuga ko hari ‘byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58, MN). Mu mafasi menshi umusaruro ureze, ariko abasaruzi ni bake. Dutumirirwa gukora uruhare rwacu atari ugukora mu buryo bwuzuye gusa mu ifasi yacu bwite, ahubwo nanone no mu guhangana n’ingorane ziboneka mu murimo dukora aho ubufasha bukenewe cyane.
14 Ni ibyo kwishimira kubona ukuntu Abahamya mu bice byose by’isi bitanga ubwabo babivanye ku mutima mu y’indi mirimo. Ibyo bishobora kuba birebana n’ibyo kwitanga mu by’ubwubatsi bw’amazu yo gusengeramo, gukora mu makoraniro, no gufasha mu mihati ikorwa mu gutabara abagezweho n’impanuka cyangwa se gusukura Inzu y’Ubwami mu buryo bukwiriye. Ku bihereranye n’uwo murimo wa nyuma, tugomba guhora tureba neza niba inzu y’ubwami isukuwe kandi iri kuri gahunda neza nyuma ya buri teraniro. Gukora imirimo igaragara ko itesha agaciro, bigaragaza ubumenyi buhagije ku byerekeye amagambo ya Yesu yo muri Luka 16:10 agira ati “ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no kugikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.”
■ Gushyigikira Imirimo y’Itorero: N’ubwo buri torero rikora nk’igice cy’umuteguro wihariye kandi rikayoborwa n’“[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” riba rigizwe n’ababwiriza b’Ubwami buri umwe umwe (Mat 24:45). Risohoza inshingano zaryo bitewe n’ukuntu buri mubwiriza afite ubushake n’ubushobozi bwo gukora. Itorero ritsindagiriza ukuntu Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bwabwirizwa mu ifasi yaryo, uguhindura abantu abigishwa bashya, kandi bakabakomeza mu buryo bw’umwuka. Buri wese muri twe ashobora kwifatanya muri uwo murimo. Dushobora nanone kwishyiriraho intego ubwacu z’icyigisho cya bwite, kwifatanya mu materaniro, no gufasha abandi babikeneye mu itorero. Iyo mirimo iduha uburyo bwiza bwinshi bwo kwerekana ko twitanga tubivanye ku mutima.
■ Gufata Iya Mbere ku Bihereranye n’Abafite Inshingano y’Ubuyobozi: Yehova yashyize buri torero mu maboko y’abasaza bashyizweho ngo bariyobore (Ibyak 20:28). Ni abagabo bakwiriye guhabwa icyo gikundiro rwose (1 Tim 3:1). Mu by’ukuri, buri muvandimwe mu itorero afite ubushobozi runaka bwo kuba akwiriye gusohoza inshingano zikomeye. Hari abavandimwe benshi bakuze mu buryo bw’umwuka kandi bakeneye gukomeza gukura binyuriye ku buyobozi n’ubufasha bwuje urukundo bw’abasaza b’itorero. Abo bagabo bagomba kuba abigishwa b’abanyamurava ba Bibiliya n’ibitabo byacu. Bashobora kwerekana ukwitanga kwabo kuvuye ku mutima bagandukira abasaza bashyizweho n’umwuka, bigana ukwizera kwabo, kandi bakihingamo imico ikenewe ku bagenzuzi.—Heb 13:7, 17.
■ Gukora Umurimo w’Igihe Cyose: Itorero ryita mbere na mbere ku nshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza (Mat 24:14). Mbega imigisha iboneka igihe abantu b’intwari barushijeho kugira imihati yo kwiyandikisha mu murimo w’ubupayiniya! Ibi ubusanzwe bisaba kugira ibintu bihinduka mu buzima bw’umuntu ku giti cye. Hashobora gukenerwa irindi hinduka ry’ibintu kugira ngo bakomeze mu murimo wihariye wo mu murima. Ariko, abita kuri iyo nshingano aho kuyihagarika nyuma y’umwaka cyangwa kubera gucika intege rimwe na rimwe, biringira kubona imigisha myinshi ituruka kuri Yehova. Abasaza buje urukundo n’abandi bantu b’inararibonye bashobora gufasha abapayiniya kugera ku ntego, babatera inkunga binyuriye mu magambo no mu bikorwa. Mbega umwuka mwiza werekanwa n’urubyiruko ruhita rujya mu murimo w’ubupayiniya rukirangiza amashuri! Ni na ko bimeze nanone ku bantu bakuze biyandikisha mu murimo w’ubupayiniya mu gihe imirimo yabo y’umubiri igabanutse. Mbega ibyishimo bigera ku Mukristo witanze igihe yifatanya mu murimo wa Yehova wihutirwa wo gukorakoranya abantu!—Yes 60:22.
■ Kwifatanya mu Mirimo y’Ubwubatsi no Gufata Neza Ahabera Amateraniro: Mu by’ukuri, Amazu y’Ubwami abarirwa muri za magana ahuje n’igihe tugezemo, kimwe n’Amazu akorerwamo amakoraniro yarubatswe. Igitangaje ariko, ni uko imirimo myinshi yose yakozwe n’abavandimwe bacu ndetse na bashiki bacu bemeye gutanga babivanye ku mutima igihe cyabo n’ubuhanga bwabo (1 Ngoma 28:21). Ibihumbi by’abakozi bitanga babivanye ku mutima batuma izo nyubako zikomeza kuba mu mimerere myiza mu gukora imirimo yose ishobora kuba ikenewe (2 Ngoma 34:8). Kubera ko uwo murimo ari igice cy’umurimo wera, abatanga ubufasha bitanga babikuye ku mutima badasaba guhemberwa umurimo wabo ku bihereranye n’ibyo by’ubwubatsi, nk’uko nta wusaba guhemberwa umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, gutanga disikuru z’abantu bose mu itorero, cyangwa gutanga ubufasha mu makoraniro mato n’amanini. Abo bantu bitanga bakora imirimo yabo batagamije ibihembo, batunganya kandi bubaka ahantu ho gusengera Yehova no kumuhesha ikuzo. Batanga ubufasha babishishikariye nko mu byerekeye kuzuza inyandiko zijyana n’iby’amategeko, kuzuza inyandiko z’ibibarurwa, guhihibikana ku bihereranye no guhaha ibikenewe no kubara amafaranga y’ibintu bikenewe. Abo bakozi b’indahemuka ba Yehova nta mafaranga bongera ku byo bagiye guhaha cyangwa ngo bahihibikanire kwishakira inyungu zabo ku giti cyabo byaba mu buryo buziguye cyangwa mu buryo butaziguye bitewe n’imirimo bashinzwe, kubera ko ubushobozi bwabo n’umutungo wabo babyeguriye Yehova. Uwo murimo usaba abakozi b’umwete bakora imirimo yabo ‘babivanye ku mutima nk’abakorera Shebuja [“Yehova,” MN]—Kolo 3:23.
15 Ni iki gituma kwitanga kuvuye ku mutima k’ubwoko bwa Yehova kuba ukwihariye? Ni umwuka w’ubwitange. Kwitanga kwabo babikunze bisaba ibirenze amafaranga cyangwa ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri—“bitanga babikunze” (Zab 110:3). Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi mu kwitanga kwacu twiyegurira Yehova. Tugororerwa mu buryo bwihariye. Tugira “umugisha [“ibyishimo byinshi,” MN]” kandi ‘dusarura byinshi’ kuko ibyo dukora bishimwa n’abandi, na bo bakabitwitura (Ibyak 20:35; 2 Kor 9:6; Luka 6:38). Umugiraneza wacu mukuru ni Data wo mu ijuru, Yehova, “[u]kunda utanga anezerewe” (2 Kor 9:7). Azatwitura ibikubye incuro ijana, hamwe n’imigisha izahoraho iteka ryose (Mal 3:10; Rom 6:23). Bityo rero, igihe uhawe igikundiro mu murimo w’Imana, mbese uzitanga ubivanye ku mutima maze usubize nk’uko Yesaya yabigenje agira ati “ni jye: ba ari jye utuma”?—Yes 6:8.