ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w18 Kanama pp. 23-27
  • Jya ukorana na Yehova buri munsi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ukorana na Yehova buri munsi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • JYA UFASHA ABAGIZE UMURYANGO WAWE N’ABAKRISTO BAGENZI BAWE
  • JYA WAKIRA ABASHYITSI
  • JYA WITANGIRA GUKORA MU MISHINGA Y’UMURYANGO WACU
  • JYA WAGURA UMURIMO UKORERA YEHOVA
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Mujye mwibuka abari mu murimo w’igihe cyose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Duhe Agaciro Cyane Inshingano Duhabwa mu Murimo Wera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • ‘Bashaka mbere na mbere Ubwami’
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
w18 Kanama pp. 23-27
Abavandimwe na bashiki bacu bagiye gusura Umukristo mugenzi wabo

Jya ukorana na Yehova buri munsi

“Turi abakozi bakorana n’Imana.”​—1 KOR 3:9.

INDIRIMBO: 64, 111

NI MU BUHE BURYO UBA UKORANA NA YEHOVA MU GIHE . . .

  • ufasha abagize umuryango wawe n’Abakristo bagenzi bawe?

  • wakira abashyitsi?

  • wemeye kwitangira gukora mu mishinga y’umuryango wacu no mu gihe waguye umurimo?

1. Ni mu buhe buryo dukorana na Yehova?

YEHOVA yifuzaga ko abantu batunganye bakorana na we, mu gihe yari kuba asohoza imigambi ye. Nubwo muri iki gihe abantu badatunganye, ab’indahemuka bashobora gukorana na we buri munsi. Urugero, iyo tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe kandi tugahindura abantu abigishwa, tuba ‘dukorana n’Imana’ (1 Kor 3:5-9). Tekereza nawe! Umuremyi w’ijuru n’isi yaradutoranyije ngo dukorane na we uwo murimo w’ingenzi cyane! Icyakora, kubwiriza no guhindura abantu abigishwa si bwo buryo bwonyine bwo gukorana na Yehova. Muri iki gice turi busuzume uko dukorana na Yehova mu gihe dufasha abagize umuryango wacu n’Abakristo bagenzi bacu, mu gihe twakira abashyitsi, mu gihe twitangira gukora mu mishinga y’umuryango wacu no mu gihe twagura umurimo tumukorera.—Kolo 3:23.

2. Kuki kugereranya ibyo ushobora gukorera Yehova n’ibyo abandi bakora bidakwiriye?

2 Mu gihe turi bube dusuzuma iki gice, ntugereranye ibyo ushobora gukorera Yehova n’ibyo abandi bashobora gukora. Zirikana ko ibyo abantu bashobora gukora biba bitandukanye bitewe n’imyaka bafite, imbaraga zabo, imimerere barimo n’ubushobozi bwabo. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Gal 6:4.

JYA UFASHA ABAGIZE UMURYANGO WAWE N’ABAKRISTO BAGENZI BAWE

3. Kuki twavuga ko umuntu wita ku muryango we aba akorana n’Imana?

3 Yehova aba yiteze ko abagaragu be bita ku bagize imiryango yabo. Urugero, ushobora kuba usabwa gukora kugira ngo ubone ibitunga umuryango wawe. Ababyeyi benshi b’abagore baguma mu rugo kugira ngo bite ku bana babo. Nanone abana bamwe bamaze gukura baba bagomba kwita ku babyeyi babo bakeneye kwitabwaho. Ibyo ni ibintu basabwa gukora. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Iyo umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera, kandi aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera” (1 Tim 5:8). Iyo wita ku bagize umuryango wawe, ushobora kutabona igihe gihagije cyo gukorera Yehova nk’uko wabyifuzaga. Ariko humura! Iyo wita ku bagize umuryango wawe bishimisha Yehova.—1 Kor 10:31.

4. Ababyeyi bashyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere bate? Ibyo bigira akahe kamaro?

4 Iyo ababyeyi b’Abakristo bashishikariza abana babo kwishyiriraho intego zo gukorera Yehova, baba bakorana n’Imana. Ababyeyi benshi babikoze biboneye ko abana babo bakoze umurimo w’igihe cyose, ndetse hari n’abakorera kure y’iwabo. Bamwe ni abamisiyonari, abandi bakorera umurimo w’ubupayiniya aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane, naho abandi bakora kuri Beteli. Birumvikana ko iyo abana bari kure y’ababyeyi babo, batabonana kenshi nk’uko babyifuza. Nubwo bimeze bityo ariko, ababyeyi bazi kwigomwa bashishikariza abana babo gukomeza gukorera Yehova aho boherejwe. Kubera iki? Bashimishwa n’uko abana babo bashyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere (3 Yoh 4). Birashoboka ko benshi muri abo babyeyi baba biyumva nka Hana, wavuze ko umwana we Samweli ‘yamuhaye’ Yehova. Abo babyeyi babona ko gukorana na Yehova muri ubwo buryo ari imigisha itagereranywa. Bumva nta cyo babinganya!—1 Sam 1:28.

5. Wafasha ute abagize itorero ryawe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

5 Ese niba udafite abantu ugomba kwitaho mu muryango wawe, ushobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu barwaye, abageze mu za bukuru cyangwa abandi bakeneye gufashwa? Ese ushobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu bita kuri abo bantu? Jya ureba mu itorero ryawe abo ushobora gufasha. Urugero, ushobora gufasha mushiki wacu wita ku mubyeyi ugeze mu za bukuru, wenda ugasigarana n’uwo mubyeyi, mushiki wacu akagira ibindi akora. Nanone ushobora kugira abo ujyana mu materaniro, ukabahahira, cyangwa ukabajyana gusura umurwayi kwa muganga. Iyo ukoze ibikorwa nk’ibyo, uba ukorana na Yehova, wenda akaba ari wowe akoresheje asubiza isengesho umuntu yamutuye.—Soma mu 1 Abakorinto 10:24.

JYA WAKIRA ABASHYITSI

6. Kwakira abashyitsi bisobanura iki?

6 Abakozi bakorana n’Imana barangwa no kwakira abashyitsi. Muri Bibiliya, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwakira abashyitsi” risobanura “kugirira neza abantu utazi” (Heb 13:2). Mu Ijambo ry’Imana harimo inkuru zitwigisha uko twagaragaza uwo muco (Intang 18:1-5). Igihe cyose tuba tugomba gufasha abandi, baba abo “abo duhuje ukwizera” n’abandi.—Gal 6:10.

7. Kwakira abantu bari mu murimo w’igihe cyose bishobora kukugirira akahe kamaro?

7 Ese ushobora gukorana n’Imana, ucumbikira abari mu murimo w’igihe cyose? (Soma muri 3 Yohana 5, 8.) Ibihe nk’ibyo bituma abantu ‘baterana inkunga’ (Rom 1:11, 12). Reka turebe ibyabaye kuri Olaf. Yibuka ko kera akiri muto, mu itorero ryabo habuze umuntu wakira umugenzuzi w’akarere wari umuseribateri. Olaf yabajije ababyeyi be batari Abahamya niba uwo mugenzuzi yacumbika iwabo. Barabyemeye, ariko bamubwira ko we azajya arara mu ntebe. Olaf yumvaga ibyo nta cyo bimutwaye na gato. Yaravuze ati: “Icyo cyumweru sinzigera nkibagirwa. Nge n’uwo mugenzuzi twarazindukaga, maze tukaganira ibintu byinshi bishishikaje tunywa icyayi. Inkunga yanteye zatumye ndushaho kwifuza gukora umurimo w’igihe cyose.” Ubu Olaf amaze imyaka isaga 40 akorera umurimo w’ubumisiyonari ahantu hatandukanye.

8. Ni izihe mpamvu zagombye gutuma tugirira abantu neza nubwo batabidushimira? Tanga urugero.

8 Hari uburyo bwinshi ushobora kugaragarizamo urukundo abantu utazi, nubwo batahita babyishimira. Reka dufate urugero. Hari mushiki wacu wo muri Esipanye wigishaga Bibiliya umugore witwa Yesica wari waravuye muri Ekwateri. Umunsi umwe, ubwo Yesica yarimo yiga, yananiwe kwifata ararira. Uwo mubwiriza yamubajije icyamurizaga. Yesica yamushubije ko mbere y’uko yimukira muri Esipanye yari akennye cyane, ku buryo umunsi umwe yabuze ibyokurya burundu. Nta kintu yari afite yaha umwana we uretse amazi. Yesica yaramuryamishije kugira ngo arebe ko yasinzira, na we atangira gusenga Imana ngo imufashe. Hashize akanya, Abahamya babiri baje iwe bamuha igazeti, ariko arabatombokera n’iyo gazeti arayica. Yarababajije ati: “Ese ibi ni ibiryo mumpaye ngo ngaburire umwana”? Abo bashiki bacu bagerageje kumuhumuriza, ariko biba iby’ubusa. Nyuma yaho baraje basiga agakapu karimo ibyokurya ku muryango we. Yesica yarizwaga n’uko yibutse ko icyo gihe yanze kwemera uko Imana yashubije isengesho rye. Ariko noneho yari yariyemeje gukorera Yehova. Ibyo bigaragaza ko kuba abo bashiki bacu baragize ubuntu byagize akamaro cyane.—Umubw 11:1, 6.

JYA WITANGIRA GUKORA MU MISHINGA Y’UMURYANGO WACU

9, 10. (a) Ni ryari muri Isirayeli ya kera hari hakenewe abantu bitangira gufasha mu mishinga itandukanye? (b) Abagabo bafite umwuka wo kwitanga mu itorero basohoza izihe nshingano?

9 Muri Isirayeli ya kera hagiye hakenerwa abantu bitangira gukora mu mishinga itandukanye (Kuva 36:2; 1 Ngoma 29:5; Neh 11:2). Muri iki gihe na bwo hari uburyo bwinshi ushobora gukoreshamo igihe cyawe, ubutunzi ndetse n’ubuhanga ufite ufasha abavandimwe na bashiki bacu. Niwitangira gufasha abandi uzagira ibyishimo kandi ubone imigisha myinshi.

10 Ijambo ry’Imana ritera abagabo inkunga yo gukorana na Yehova, buzuza ibisabwa bagahabwa inshingano yo kuba abakozi b’itorero n’abasaza (1 Tim 3:1, 8, 9; 1 Pet 5:2, 3). Abemera guhabwa izo nshingano baba bifuza gufasha abandi, haba mu buryo bw’umwuka no mu bundi buryo (Ibyak 6:1-4). Abasaza bashobora kugusaba kwakira abaje mu materaniro, gufasha mu bijyanye n’ibitabo, amafasi, gusana Inzu y’Ubwami n’ibindi. Nuganira n’abasohoza izo nshingano, bazakubwira ko gukorera abandi bitera ibyishimo byinshi.

Bashiki bacu babiri bakorana mu mushinga w’umuryango wacu none babaye inshuti

Kwitangira gukora mu mishinga y’umuryango wacu bituma umuntu yunguka inshuti (Reba paragarafu ya 11)

11. Ni mu buhe buryo inshuti mushiki wacu yaboneye mu mishinga y’ubwubatsi zamugiriye akamaro?

11 Abantu bitangira gukora mu mishinga y’umuryango wacu akenshi bahungukira inshuti. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Margie, umaze imyaka 18 akora mu mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami. Muri iyo myaka yagiye yita kuri bashiki bacu bakiri bato, akabatoza akazi. Yabonye ko ubwo ari uburyo bwiza cyane bwo guterana inkunga mu buryo bw’umwuka (Rom 1:12). Igihe Margie yabaga yacitse intege, akenshi yaterwaga inkunga n’inshuti yaboneye mu mishinga y’ubwubatsi. Ese wigeze witangira gukora mu mushinga w’ubwubatsi? Ushobora kwitangira gukora muri iyo mishinga, waba ubifitemo ubuhanga cyangwa utabufite.

12. Wakora iki ngo ufashe abandi mu gihe habaye ibiza?

12 Iyo habaye ibiza, abagize ubwoko bw’Imana baboneraho uburyo bwo gukorana n’Imana, bafasha abavandimwe babo mu buryo butandukanye. Urugero, bashobora gutanga amafaranga yo gufasha abagwiririwe n’ibyo biza (Yoh 13:34, 35; Ibyak 11:27-30). Nanone bashobora kubafasha gusukura no gusana ahangijwe n’ibiza. Reka dufate urugero. Inzu ya mushiki wacu wo muri Polonye witwa Gabriela yashenywe n’umwuzure. Igihe abavandimwe bo mu itorero baturanye bazaga kumufasha, yarishimye cyane. Yaravuze ati: “Ibyo natakaje si byo nshaka kuvugaho, kuko ibintu ari ibishakwa. Icyo nshaka kubabwira ni ibyo nungutse. Ibyambayeho byanyeretse ko kuba mu itorero rya gikristo ari umugisha utagereranywa, kandi ko bihesha ibyishimo byinshi.” Abantu benshi iyo bamaze kubona ubufasha bahabwa n’abavandimwe mu gihe bahuye n’ibiza, na bo ni uko biyumva. Abemera gukorana na Yehova kugira ngo bafashe bagenzi babo, na bo bibahesha ibyishimo byinshi.—Soma mu Byakozwe 20:35; 2 Abakorinto 9:6, 7.

13. Ni mu buhe buryo gufasha abandi bituma turushaho kugirana ubucuti na Yehova? Tanga urugero.

13 Stephanie n’abandi babwiriza bishimiye gukorana n’Imana, bafasha Abahamya bagenzi babo bahungiye muri Amerika, bavuye mu bihugu byayogojwe n’intambara. Babafashaga kubona aho baba n’ibikoresho babaga bakeneye. Stephanie yaravuze ati: “Twakozwe ku mutima cyane n’ukuntu bashimishijwe n’uko umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose wabagaragarije urukundo. Abo bavandimwe bumva ko twabafashije, ariko mu by’ukuri ni bo badufashije cyane. Kubona ukuntu bagaragazaga urukundo, bunze ubumwe, bafite ukwizera kandi bakishingikiriza kuri Yehova, byatumye natwe turushaho kumukunda. Byatumye duha agaciro kenshi ibyo umuryango we uduha byose.”

JYA WAGURA UMURIMO UKORERA YEHOVA

14, 15. (a) Ni iyihe mitekerereze umuhanuzi Yesaya yari afite? (b) Abakristo bamwigana bate muri iki gihe?

14 Ese wifuza gukorana na Yehova mu buryo bwagutse kurushaho? Ese wakwemera kwimuka, ukajya gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza benshi? Birumvikana ko atari ngombwa ko abagaragu ba Yehova bose bajya gukorera Yehova kure y’iwabo. Ariko hari abavandimwe na bashiki bacu bashobora kwimukira kure. Baba bafite imitekerereze nk’iy’umuhanuzi Yesaya. Igihe Yehova yamubazaga ati: “Ndatuma nde, ni nde watugendera?,” yarashubije ati: “Ndi hano, ba ari jye utuma” (Yes 6:8). Ese nawe ushobora kujya gufasha ahandi? Wafasha he?

15 Yesu yavuze ibirebana n’umurimo wo kubwiriza n’uwo guhindura abantu abigishwa, agira ati: “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Ku bw’ibyo rero, nimwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Mat 9:37, 38). Ese ushobora kujya gukorera umurimo w’ubupayiniya mu ifasi ikeneye ababwiriza benshi kurushaho? Ese ushobora gufasha undi muntu akajyayo? Abavandimwe na bashiki bacu benshi biboneye ko uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kugaragaza ko dukunda Imana na bagenzi bacu, ari ugukorera umurimo w’ubupayiniya ahakenewe ababwiriza benshi. Ese hari ubundi buryo wakwaguramo umurimo wawe? Nubikora uzagira ibyishimo byinshi.

16, 17. Ni iki kindi wakora niba wifuza kwagura umurimo?

16 Ese wakwishimira gukora kuri Beteli cyangwa gufasha mu mishinga y’ubwubatsi? Ese ushobora kumara igihe gito ufasha cyangwa ugafasha umunsi umwe cyangwa myinshi mu cyumweru? Igihe cyose haba hakenewe abantu bemera gukorera Yehova ahantu hatandukanye, kandi bagakora imirimo itandukanye. Bishobora kuba ngombwa ko bakorera ahantu runaka hakenewe ubufasha, n’iyo baba badafite ubuhanga mu bihakorerwa cyangwa batabifitemo uburambe. Nubwo byaba bimeze bityo, Yehova yishimira cyane abantu bitanga bakajya gufasha ahakenewe ubufasha hose.—Zab 110:3.

17 Ese waba wifuza guhabwa imyitozo izatuma ugira ibikenewe kugira ngo usohoze neza umurimo ukorera Yehova? Niba ubyifuza, byaba byiza wujuje ibisabwa ukiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Iryo shuri ritoza abagabo n’abagore bakuze mu buryo bw’umwuka bari mu murimo w’igihe cyose, kugira ngo bakore byinshi mu murimo. Abantu basaba kwiga iryo shuri bagomba kuba biteguye kujya gukorera aho bakoherezwa hose. Ese wakwishimira kwiga iryo shuri kugira ngo urusheho gukora byinshi mu murimo?—1 Kor 9:23.

18. Gukorana na Yehova buri munsi biduhesha izihe nyungu?

18 Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, tugira ubuntu, tukagirira abandi neza kandi tukabakunda. Twita ku bandi buri munsi. Iyo tubikoze, tugira ibyishimo n’amahoro (Gal 5:22, 23). Twese dushobora kwigana umuco wa Yehova wo kugira ubuntu kandi tugakorana na we, maze tukagira ibyishimo byinshi.—Imig 3:9, 10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze