ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/94 p. 8
  • Kubaka Ukwizera mu Muremyi w’Abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubaka Ukwizera mu Muremyi w’Abantu
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Gufasha Abandi Kugira ngo Baheshe Umuremyi Wacu Icyubahiro
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Gutangaza Ubutumwa Bwiza Ufite Imyifatire Irangwa n’Icyizere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Subira Gusura Abantu Kugira ngo Utume Ugushimishwa Kwabo Kurushaho Gushinga Imizi mu Butumwa bw’Ubwami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Uburyo bwatanzwe bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 11/94 p. 8

Kubaka Ukwizera mu Muremyi w’Abantu

1 Abenshi mu bantu bageze ku mwanzuro runaka werekeye inkomoko y’ubuzima. Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi bemeye ko ubwihindurize ari bwo gisubizo basunitswe n’ibitekerezo bikocamye bahawe. Igitabo Création gicukumbura mu buryo bwimbitse impande zombi zigize icyo kibazo kandi kigatanga ibihamya bidasubirwaho bishyigikira Bibiliya. Ni gute dushobora gufasha abantu bafite umutima utaryarya bagaragaje ko biteguye kumva? Ni mu gusubira kubasura. Mu gihe dusubiye gusura, ni byiza buri gihe kuba tuzirikana mu bwenge ingingo runaka isobanutse neza yo kuvuga izatuma uwo muntu yizera ko Yehova ari we Muremyi wacu.

2 Niba uwo muntu yaragaragaje ko yizera Bibiliya, ubu buryo bushobora kuba bwagira ingaruka nziza mu gutangiza ibiganiro:

◼ “Muri Yesaya 45:18, hatanga ubusobonuro buhamye bwerekeye inkomoko y’ibiriho byose; nifuzaga kumenya icyo ubutekerezaho. [Hasome kandi ureke agire icyo abivugaho.] Yehova yivugaho ko ari Umuremyi w’ijuru n’isi. Bite se ku bihereranye n’ubuzima bwo kuri iyi si? Muri Yesaya 42:5 hamwitirira ibyo byose. [Hasome.] Niba ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, ubwihindurize bugomba kuba ari ikinyoma. Mbese, urumva ushobora kwiringira Bibiliya?” Erekeza ku gice cya 17 cy’igitabo Création, hanyuma ugaragaze izindi mpamvu zo kwizera ko Yehova ari Umuremyi.

3 Ushobora gutangiza ibiganiro byawe uvuga uti

◼ “Ubwo nagusuraga ubushize, habajijwe iki kibazo kivuga ngo, Igihe kizaza ku byerekeye umuntu n’isi ni ikihe? Reba uko igitabo nagusigiye gisubiza icyo kibazo.” Rambura ku mapaji ya 234-5 y’igitabo Création, hanyuma umutere inkunga yo gusoma paragarafu ya 6 n’iya 7. Niba yongeye kugaragaza ko ashimishijwe, ushobora kumubaza uti “uratekereza ko ku isi hazabaho irihe hinduka ritangaje?” Niba bikwiriye, iyo ngingo ishobora gusuzumwa ako kanya, cyangwa ikazasuzumwa ubutaha ubwo uzaba ugarutse kumusura maze ugakomereza ku yandi maparagarafu yo muri icyo gice cy’igitabo Création.

4 Niba waratanze igitabo “Kuokolewa,” mu gihe wasubiye gusura ushobora gutangiza ibiganiro uvuga uti

◼ “Abantu bagiye bagerwaho n’imibabaro myinshi cyane n’agahinda gatewe n’ubugizi bwa nabi hamwe n’ububi. Yehova, we Muremyi w’iyi si, yasezeranije ko iyo mimerere izakurwaho ubwo azasohoreza urubanza rwe kuri iyi gahunda mbi y’ibintu. Ubuzima butegereje abazarokoka urwo rubanza buzaba bumeze bute?” Rambura mu gice cya 4, ku ipaji ya 30, maze, nyuma yo kwerekeza ibitekerezo ku mutwe, usuzume ibivugwa muri paragarafu ya 5 ku ipaji ya 32. Huza umurongo wo mu Byahishuwe 21:3, 4 n’uwo muri Luka 23:42, 43, n’ishusho iboneka ku ipaji ya 33. Ifashishe ibivugwa mu maparagarafu ya 13-15, ku ipaji ya 36 n’iya 37, kugira ngo urusheho kumwereka imigisha ya gahunda nshya.

5 Ababwiriza bamenyereye babonye ko ari byiza gukora porogaramu y’igihe cyagenewe gusubira gusura. Kugira gahunda ihamye yo gukora uwo murimo, bizagufasha gukurikirana mu maguru mashya abantu bashimishijwe. Menya igihe kikunogeye kandi kikanogera abantu batuye mu ifasi. Mu kwifatanya ubutadohoka muri uwo murimo, uzavana ibyishimo mu kubahiriza itegeko ryo ‘guhindura abantu abigishwa.’—Mat 28:19, 20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze