Agasanduku k’Ibibazo
◼ Ni gute ibintu bikwiriye kugenda mu gihe nyir’inzu akomeje kwihaniza Abahamya ba Yehova abasaba kutazongera kumugarukira mu rugo?
Mu gihe dusanze icyapa ku rugi kibuza abantu bagenzwa n’impamvu z’idini gusura urwo rugo, kandi mu buryo bwihariye kikaba kivuga Abahamya ba Yehova, byaba byiza twubahirije ibyifuzo bya nyir’inzu, tukirinda gukomanga iwe.
Rimwe na rimwe, tubona ibyapa bikumira abacuruza cyangwa abasabiriza. Kubera ko tujyanwa no gukora umurimo wo gutanga ubufasha bwo mu rwego rw’idini, nta bwo ibyo biba bitureba rwose. Byaba bikwiriye dukomeje maze tugakomanga kuri bene izo nzugi. Nyir’inzu aramutse abyanze, dushobora kumusobanurira tubigiranye amakenga, impamvu twumva ko bene ibyo byapa twe bitatureba. Nyir’inzu nasobanura neza ko icyo cyapa kireba n’Abahamya ba Yehova, tuzubahiriza icyifuzo cye.
Mu gihe turimo tubwiriza mu ifasi, nyir’inzu ashobora kuturakarira mu buryo bugaragara, kandi akatwihanangiriza cyane adusaba kutazongera kumugarukira mu rugo. Aramutse yanze ko tugira icyo tubivuganaho, tugomba gukurikiza ibyo asaba. Inyandiko ishyizweho itariki igomba gushyirwa mu ibahasha y’iyo fasi kugira ngo abazabwiriza muri iyo fasi mu gihe kiri imbere bazirinde kujya muri urwo rugo.
Icyakora, bene izo ngo ntizigomba kwirindwa kugeza mu gihe kitazwi. Birashoboka ko abazituyemo ubu bakwimuka, bityo tukaba twashobora kubona undi muryango uhatura uzitabira [ubutumwa] mu buryo bwiza. Nanone kandi, hari ubwo uwo twaganiriye yazahindura umutima, noneho akaba yatwemerera kumusura. Ku bw’ibyo rero, nyuma y’igihe runaka, abatuye muri ayo mazu bagomba gusurwa maze mu buryo bw’amakenga bakaba babazwa ikibazo cyatuma ibyiyumvo bafite muri icyo gihe bimenyekana.
Amatorero afite ingorane tumaze kuvuga haruguru, agomba gusuzuma idosiye y’ifasi rimwe mu mwaka, agakora urutonde rw’ingo tutagomba kujyamo nk’uko twabigiriwemo inama. Ababwiriza runaka bagira amakenga kandi bamenyereye, bashobora kuba bahabwa inshingano yo gusura izo ngo bayobowe n’umugenzuzi w’umurimo. Dushobora kuba twabasobanurira ko tubasuye kugira ngo tumenye niba uwahoze atuye aho ari we ugihari. Uwo mubwiriza agomba kuba amenyereye gukoresha ibikubiye mu ngingo iboneka mu gitabo Kutoa Sababu, ku mapaji ya 15-24, ifite umutwe uvuga ngo “Uburyo bwo Gutsinda Imbogamirabiganiro.” Niba hagize ukwitabira gukwiriye kugaragara, gusubira gusura mu gihe kiri imbere bishobora kuba byakorwa mu buryo busanzwe. Niba nyir’inzu akomeje kubirwanya, nta kongera kugaruka kumusura, keretse nyuma y’undi mwaka. Inama y’abasaza yo muri ako karere, ishobora kwemeza niba imimerere y’igihe cyihariye ituma ibintu bishobora gukorwa mu bundi buryo.