Jya ufasha nyir’inzu gutekereza
1. Ni ubuhe buryo bwiza kurusha ubundi twakoresha mu murimo wo kubwiriza?
1 Ni ubuhe buryo butuma umubwiriza agira icyo ageraho mu murimo wo kubwiriza? Ese ni ugusubiza yiyemera atareka ngo undi atange ibitekerezo, cyangwa ni ugufasha nyir’inzu gutekereza maze we ubwe akigerera ku mwanzuro? Igihe intumwa Pawulo yabwirizaga Abayahudi b’i Tesalonike, yabafashije gutekereza “bituma bamwe muri bo bizera” (Ibyak 17:2-4). Gufasha abandi gutekereza bikubiyemo iki?
2. Vuga uko twakwigana urugero rwa Pawulo igihe tubwiriza ubutumwa bwiza.
2 Jya wita ku byiyumvo byabo n’imimerere bakuriyemo: Kwita ku byiyumvo by’abantu bo mu ifasi yacu bizatuma tubafasha gutekereza. Igihe Pawulo yaganiraga n’Abagiriki batizera bari muri Areyopago, yahereye ku bintu bari bazi n’ibyo bemeraga (Ibyak 17:22-31). Ku bw’ibyo rero, igihe utegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro, ujye uzirikana ibyo abantu bo mu ifasi yawe bizera n’uko babona ibintu (1 Kor 9:19-22). Niba nyir’inzu azamuye imbogamirabiganiro, jya uhera ku byo muvugaho rumwe maze abe ari byo ushingiraho ikiganiro cyawe.
3. Twakoresha dute ibibazo kugira ngo dufashe abandi gutekereza?
3 Jya ukoresha ibibazo ubigiranye ubuhanga: Ntidushobora kurangira umugenzi iyo ajya tutabanje kumenya aho ageze. Mu buryo nk’ubwo, ntidushobora gufasha uwo tubwiriza kugera ku mwanzuro mwiza tutabanje kumenya uko abona ibintu. Akenshi Yesu yabazaga ibibazo uwo baganira kugira ngo amenye icyo atekereza, hanyuma akabona kumufasha gutekereza. Urugero, hari igihe umuntu yabajije Yesu ati “nakora iki kugira ngo nzaragwe ubuzima bw’iteka?” Yesu yabanje kumenya icyo atekereza, abona kumusubiza (Luka 10:25-28). Ikindi gihe, Petero yatanze igisubizo kitari cyo maze Yesu amubaza ibibazo abigiranye amakenga kugira ngo akosore imitekerereze ye (Mat 17:24-26). Ku bw’ibyo rero, niba nyir’inzu abajije ikibazo cyangwa akavuga ibintu bidahuje n’ukuri, dushobora gukoresha ibibazo kugira ngo tumufashe gutekereza neza.
4. Kuki twagombye gufasha nyir’inzu gutekereza?
4 Iyo dufasha nyir’inzu gutekereza, tuba twigana Umwigisha Mukuru Yesu Kristo, kimwe n’abandi babwiriza b’inararibonye bo mu kinyejana cya mbere. Tugomba kubaha uwo tuganira na we (1 Pet 3:15). Ibyo bishobora gutuma yemera ko tugaruka kumusura.