Kubona Abashimishijwe Binyuriye mu Gutanga Ubuhamya mu Mihanda mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
1 Yesu yigishije abigishwa be gushaka abantu bakwiriye kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mat 10:11). Icyakora, muri iki gihe mu mafasi menshi, kuvugana n’abantu iwabo biragenda birushaho kugorana cyane. Ku bw’ibyo se, ni iki gishobora gukorwa kugira ngo tugere ku bantu bakwiriye bashobora kuba batarabonetse?
2 Gutanga ubuhamya mu mihanda bishobora kuba uburyo bugira ingaruka nziza bwo kubona abantu tutasanze iwabo mu murimo wo ku nzu n’inzu. Dushobora gutanga ubuhamya mu mihanda turi aho za bisi zihagarara, hafi y’amazu arinzwe cyane, mu busitani rusange, n’ahandi hantu abantu bajya kuba bari mu mihihibikano y’iby’imibereho yabo ya buri munsi.
3 Iyo havuzwe ibyo gutanga ubuhamya mu mihanda, usanga bamwe bafite impungenge. Bashobora gushidikanya kwifatanya muri uwo murimo babitewe no kugira amasonisoni cyangwa gutinya ko bakobwa n’abantu banga ubutumwa bw’Ubwami. Ubusanzwe, izo mpungenge nta shingiro ziba zifite. Abamenyereye gukora uwo murimo bavuga ko utagoranye kurusha umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Mu by’ukuri, basanze abantu benshi ari abakunda gushyikirana mu mihanda ku bw’impamvu zinyuranye, kandi birashoboka ko bamwe na bamwe barushaho gushimishwa no kuganira, cyangwa gutega amatwi kurusha uko babyakira turamutse tubakomangiye ku rugi. Ku bw’iyo mpamvu rero, mu gihe twaba ‘dushize amanga,’ dushobora gutangazwa n’ingaruka zishimishije cyane twabona.—1 Tes 2:2.
4 Ni gute umurimo wo gutanga ubuhamya mu mihanda ushobora gukorwa mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho? Gutegura neza ni iby’ingenzi. Jya usoma amagazeti mbere y’igihe, kandi utoranye ingingo imwe cyangwa ebyiri zizaganirwaho, izo utekereza ko zizashimisha abantu uzahura na bo. Gutanga ubuhamya mu gihe cy’amasegonda 30 ni byo biba bikwiriye. Kubera ko intego iba ari iyo kubonana n’abandi mu buryo bwa bwite, hitamo ahantu abantu benshi bakunze kunyura. N’ubwo byaba bikwiriye ko umuntu yaba ari hafi y’undi mubwiriza, ubusanzwe ni byiza ko umuntu yaba ari ukwe. Ababwiriza bahagarara ahantu hamwe, bashobora kuba batakaza igihe bahugiye mu byo kwiganirira, maze ntibite bihagije ku bantu bashobora kuba biteguye kumva ubutumwa bw’Ubwami.
5 Kwihagararira ahantu hamwe no kwerekana amagazeti gusa, ntibigira ingaruka nziza nko gutera intambwe ya mbere twegera abantu umwe umwe. Jya ugerageza kuvugana na bo murebana amaso ku yandi. Jya ugaragaza igishyuhirane, ugire urugwiro, kandi ujye wihatira gutangiza ibiganiro mu buryo butaziguye. Mu bihe bimwe na bimwe, ushobora kugendana n’uwo muntu intambwe nkeya muvugana. Niba yemeye ibyo umubwiye, muhe amagazeti. Niba atemeye gufata ayo magazeti, ushobora kumuha inkuru y’Ubwami.
6 Ubusanzwe, ni byiza gutegura uburyo buhinnye bwo gutanga ubuhamya buri bubyutse ikibazo, cyangwa kuvuga amagambo ari butume habaho gushimishwa. Niba habayeho ukwitabira gushimishije, gerageza kumenya izina ry’uwo muntu, aderesi, ndetse bishobotse na nomero ye ya telefone, kugira ngo uzashobore gukurikiranira hafi uko gushimishwa. Ushobora kuvuga uti “niba wifuza kumenya ibirenzeho, nakwishimira kugusura iwawe, cyangwa nkaba nabwira undi Muhamya akabikora.”
7 Umusaza umwe warimo atanga ubuhamya mu mihanda, yegereye umugore umwe, maze bituma amenya ko atari yarigeze na rimwe abona umwanya wo kuganira n’Abahamya mu rugo rwe. Yemeye gufata igitabo, anemera ko mushiki wacu umwe yamusura iwe mu gihe gikwiriye. Nta gushidikanya, abantu benshi bakwiriye, bashobora kuboneka kandi bagafashwa, turamutse dutanze ubuhamya mu mihanda mu buryo bugira ingaruka nziza.—Ibyak 17:17.