Uburyo bwiza bwo kubwiriza mu muhanda
1. Vuga bumwe mu buryo twakwiganamo Yesu.
1 Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, ntiyatinyaga kubwiriza abantu yahuraga na bo mu muhanda cyangwa ahandi hantu abantu benshi bahurira (Luka 9:57-61; Yoh 4:7). Yifuzaga kugeza ubutumwa bw’ingenzi ku bantu benshi uko bishoboka kose. Muri iki gihe, kubwiriza mu muhanda ni uburyo bwiza cyane bufasha abantu kugira ubwenge buturuka ku Mana (Imig 1:20). Nidufata iya mbere kandi tukagira ubushishozi, tuzarushaho kugera kuri byinshi.
2. Vuga uko twafata iya mbere mu gihe tubwiriza mu muhanda.
2 Jya ufata iya mbere: Ubusanzwe biba byiza iyo dufashe iya mbere tukavugisha abantu, aho kwihagararira ahantu hamwe gusa cyangwa kuhicara dutegereje ko ari bo baza kutuvugisha. Jya umwenyura, ubarebe utuje kandi ubagaragarize ubucuti. Niba uri kumwe n’undi mubwiriza, byaba byiza mwembi mudahuriye ku muntu umwe. Nanone ugomba gushyiraho imihati kugira ngo uzongere kuganira n’umuntu ushimishijwe. Igihe bikwiriye, mu gusoza ibiganiro ujye ubaza umuntu mu bugwaneza uko wazongera kumubona. Hari ababwiriza mu muhanda buri gihe kandi mu gace kamwe, bityo bakongera kubona abo babwirije. Ibyo bituma abo bantu barushaho gushimishwa.
3. Twagaragaza dute ubushishozi igihe tubwiriza mu muhanda?
3 Jya ugira ubushishozi: Jya ugira ubushishozi igihe uhitamo aho wahagarara n’uwo wabwiriza. Si ngombwa kubwiriza buri muntu wese ukunyuzeho. Jya ushishoza. Urugero, niba umuntu yihuta byaba byiza umuretse akigendera. Igihe ubwiriza imbere y’ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, jya ugira amakenga kugira ngo wirinde gutuma nyiri aho hantu yumva abangamiwe bitari ngombwa. Akenshi biba byiza kubwiriza abantu basohotse mu iduka, aho kubabwiriza bagiye kwinjiramo. Igihe ugiye kubwiriza umuntu, ujye wirinda kumutera ubwoba cyangwa kumukanga. Nanone ujye ushishoza igihe utanga ibitabo n’amagazeti. Niba umuntu atagaragaje ko ashimishijwe cyane, ushobora kumuha inkuru y’Ubwami aho kumuha amagazeti.
4. Kuki kubwiriza mu muhanda ari uburyo bwo kubwiriza bw’ingirakamaro kandi bushimishije?
4 Kubwiriza mu muhanda bituma tubiba imbuto nyinshi z’ukuri mu gihe gito (Umubw 11:6). Igihe tubwiriza mu muhanda dushobora guhura n’abantu tudashobora gusanga imuhira igihe tubwiriza ku nzu n’inzu. Kuki se utashyiraho gahunda yo kubwiriza mu muhanda? Ubwo buryo bwo kubwiriza burashimisha kandi butuma tugera kuri byinshi.