Ese ushobora gukomeza kubwiriza?
Ababwiriza bamwe na bamwe bamenyere guhagarika umurimo wo kubwiriza ku gihe runaka, wenda nka saa sita. Birumvikana ko hari abahagarika umurimo wo kubwiriza ku isaha runaka bitewe n’imimerere barimo. Ese nawe ujya uhagarika umurimo wo kubwiriza bitewe gusa n’uko abo mwajyanye bawuhagaritse, cyangwa bitewe n’uko mu karere kanyu mufite isaha runaka muwuhagarikiraho? Ese ushobora kumara indi minota mike wifatanya mu bundi buryo umurimo wo kubwiriza ukorwamo, urugero nko kubwiriza mu muhanda? Ese igihe uri mu nzira utaha, ushobora gusubira gusura umuntu umwe cyangwa babiri? Ngaho tekereza ibyiza wageraho, uramutse usanze imuhira umuntu ushimishijwe cyangwa se ukagira umuntu uha amagazeti mu nzira! Gukomeza kubwiriza, niyo yaba iminota mike gusa, ni uburyo bworoheje bwadufasha kurushaho gutambira “Imana igitambo cy’ishimwe.”—Heb 13:15.