Porogaramu y’icyumweru gitangira ku itariki ya 25 Gashyantare
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 25 GASHYANTARE
Indirimbo ya 120 n’isengesho
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
jr igice cya 6 ¶1-6 (imin. 30)
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Mariko 5-8 (imin. 10)
Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi (imin. 20)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 5: “Ese ushobora gukomeza kubwiriza?” Ikiganiro.
Imin 10: Ubutumwa tugomba gutangaza—“Guhamya ibya Yesu.” Disikuru ishishikaje ishingiye mu gitabo Ishuri ry’Umurimo, guhera ku gatwe gato ko ku ipaji ya 275 kugeza aho ipaji ya 278 irangirira.
Imin 15: Yehova aduha imbaraga zo gukora umurimo wo kubwiriza (Fili 4:13). Gira icyo ubaza ababwiriza babiri cyangwa batatu bagira umwete mu murimo wo kubwiriza nubwo baba bahanganye n’uburwayi. Ni izihe ngorane bahanganye na zo? Nubwo bajya bumva bacitse intege, ni iki gituma badaheranwa n’iyo mimerere? Ni mu buhe buryo itorero ribafasha? Kuba bifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza bibagirira akahe kamaro?
Indirimbo ya 42 n’isengesho