Indirimbo ya 42
‘Mufashe ab’intege nke’
Igicapye
1. Dufite intege nke
Z’uburyo bwinshi.
Icyakora Yehova
Aradukunda.
Ni nyir’imbabazi,
Akunda abantu.
Natwe tugaragaze
Urwo rukundo.
2. Pawulo we yitaga
Ku b’intege nke.
Twacunguwe na Kristo,
Ngo tuzabeho.
Abadakomeye
Ni aba Yehova.
Nimucyo tubiteho,
Tunabafashe.
3. Aho guca iteka
Ku b’intege nke,
Tujye tubakomeza,
Tunabiteho.
Tugire umwete,
Tubashyigikire.
Nitubigenza dutyo,
Bazakomera.
(Reba nanone Yes 35:3, 4; 2 Kor 11:29; Gal 6:2.)