ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/94 p. 6
  • Bakumva Bate Tudasubiye Kubasura?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bakumva Bate Tudasubiye Kubasura?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Fasha Abandi Kugira ngo Bige Ukuri
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Uko twatangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu duha amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Shira Amanga kugira ngo Usubire Gusura
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Gusubira gusura bituma tuyobora ibyigisho bya Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 12/94 p. 6

Bakumva Bate Tudasubiye Kubasura?

1 “Bakumva bate, ari nta wababwirije?” (Rom 10:14). Mu by’ukuri se, basobanukirwa ukuri bate tudasubiye kubasura mu buryo bugira ingaruka nziza? Ahantu aho ari ho hose twageze tugashobora kugirana ibiganiro na nyir’inzu ku bihereranye n’ubutumwa bw’Ubwami, hakwiriye gusubira gusurwa. Muri uku kwezi, dushobora kuzakomeza ibiganiro twagiranye n’abantu dufite ibitekerezo by’inyongera tuvanye mu gatabo ako ari ko kose twatanze, kandi bishobora mu buryo bugira ingaruka nziza kwerekeza ku cyigisho cya Bibiliya.

2 Niba waratanze agatabo “Wakati Ujao Salama—Jinsi Unavyoweza Kuuona,” ushobora gutangiza ibiganiro biri bwerekeze ku cyigisho cya Bibiliya muri ubu buryo. Mu kwerekeza ibitekerezo ku gifubiko cy’imbere, ushobora kubaza uti

◼ “Mbese, waba wifuza kuba mu isi aho wowe n’umuryango wawe mwiringiye ko muzahagirira amahoro n’umutekano iteka ryose? [Reka asubize. Hanyuma, ujye kuri paragarafu ya 2.] Twese dusangiye icyo cyifuzo, n’ubwo abenshi bashidikanya ko bitazigera na rimwe bishoboka. Ku Mana, yo isezeranya kuzatuma ibyo bibaho, nta bwo ari ibidashoboka.” Soma muri Yesaya 32:17, 18 nk’uko handukuwe muri paragarafu ya 2, cyangwa uhasome muri Bibiliya yawe. Komeza usobanura ko muri iki gihe, mu isi yose hari abantu bafite ibyishimo n’amahoro byo mu bwenge bituruka ku byiringiro bidashidikanywa bafite ku bihereranye n’igihe kizaza. Mugirane ikiganiro ku bitekerezo bishingiye ku Byanditswe bikubiye muri paragarafu ya 3, hanyuma usobanure ukuntu icyigisho cy’ako gatabo gishobora gufasha nyir’inzu kumenya ibirenzeho. Niba uwo muntu ashimishijwe, kora gahunda yo gusubira kumusura mu maguru mashya ufite intego yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.

3 Mu gihe usubiye gusura nyuma yo gutanga agatabo “Je! Mungu Anajali?,” wenda kuvuga ibi bikurikira bishobora kugira ingaruka nziza:

◼ “Ubwo mperutse kugusura, twaganiriye ku bihereranye n’iki kibazo kivuga ngo, Mbese, haba hariho Imana igira icyo yitaho? Mbese, uratekereza ko Imana itwitaho bihagije ku buryo yavanaho imibabaro n’urugomo? [Uwo muntu amaze gusubiza, wajya kuri paragarafu ya 32, hanyuma ugakomeza.] Imana yasezeranyije kuvanaho iyi si mbi ikayisimbuza inshya ituwe n’abantu beza bazashobora kubaho mu mahoro. [Soma Zaburi 37:11.] Jye nawe, natwe dushobora kwishimira ubuzima muri iyo si nshya turamutse twizeye Bibiliya kandi tugakurikiza inama zayo.” Sobanura ibyerekeye gahunda dufite yo gufasha abantu kugira ngo bige Bibiliya.

4 Mu gihe usubiye gusura nyuma yo gutanga agatabo “Dore, Byose Ndabihindura Bishya,” ushobora gutangira werekana ishusho iri ku gifubiko, hanyuma ukabaza ikibazo kigira kiti

◼ “Uratekereza ko kubaho mu isi itunganye bizaba bimeze bite? [Reka nyir’inzu agire icyo abivugaho.] Nta bwo ibyo ubona bishushanyije kuri iyi shusho ari ibintu by’ibihimbano gusa; bishingiye ku masezerano adashidikanywa yanditswe muri Bibiliya. [Soma mu Byahishuwe 21:4 no muri Zaburi 37:11, 29.] Nifuzaga kugusobanurira ukuntu wowe n’umuryango wawe mushobora kubona iyo migisha.” Komeza ibyo biganiro, hanyuma umusabe kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.

5 Mu gihe tubonye abantu bafite umutima utaryarya bashaka ukuri, tugaragaza urukundo nyakuri tubakunda dusubira kubasura kugira ngo tubafashe gushyira mu bikorwa ibyo bumvise. Dukoresha ukuri kwera twabikijwe kugira ngo twiheshe imigisha ihoraho, twebwe ubwacu, kandi tunayiheshe abatwumva.—1 Tim 4:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze