Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!—Ni Amagazeti Ahuje n’Ibi Bihe Byihutirwa!
1 Mu gusohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, ibintu bikangaranya isi birimo birasohora! Mu gihe twitegereje ibirimo bibera hirya no hino muri iyi si, ndetse no mu muteguro wa gitewokarasi, dushobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye impamvu kubwiriza “ubutumwa bwiza” bw’Ubwami byihutirwa (Mar 13:10). Ibyo bituma dukomeza gukora umurimo wacu dushyizeho umwete muri uku kwezi kwa Nzeri.
2 Akamaro k’ubutumwa bwacu katsindagirijwe n’umurimo wihariye twakoze. Twategereje ko Inkuru z’Ubwami twatanze muri Mata na Gicurasi zitangazwa, dufite amatsiko menshi. Kugira ngo twihingemo igishyuhirane dukwiriye kugaragaza muri uwo murimo hamwe no gutuma ugushimishwa kurushaho gushinga imizi mu ifasi yacu, amagazeti y’Umunara w’umurinzi na Réveillez-vous! yagiye asohora ingingo zije mu gihe gikwiriye zatsindagirizaga icyo ibibera mu isi bihangayikishije bisobanura mu rwego rw’ubuhanuzi. Ni gute dushobora gutegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwatuma abantu bishimira ayo magazeti?
3 Wenda ushobora kuzatangiza ibiganiro mu buryo bugira ingaruka nziza ukurikiza izi ntambwe z’ifatizo zikurikira: (1) Toranya ingingo muri imwe mu magazeti ufite, utekereza ko iri bushishikaze abantu bo mu karere kanyu. (2) Hitamo interuro cyangwa umurongo w’Ibyanditswe wavuzwe muri iyo ngingo, wizeye ko utuma nyir’inzu ashimishwa. (3) Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu magambo ahinnye, bukubiyemo n’indamutso za gicuti, ikibazo cyangwa se interuro itsindagiriza igitekerezo gishimishije gihuje n’Ibyanditswe, no kumusaba ubigiranye igishyuhirane kwemera gufata amagazeti. Nk’uko ushobora kuza kubibona, ibyo biroroshye cyane kandi nta bwo bigoye. Wenda ushobora guhurira hamwe n’undi mubwiriza mukorana umurimo maze mugategura uburyo runaka bwo gutangiza ibiganiro.
4 Ubwo Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Werurwe ifite ingingo ivuga ngo “Mbese, Imana Ishimishwa no Kubona Tubabara?”, ushobora gukoresha ibibazo biboneka ku ipaji ya 2 kugira ngo utangize ibiganiro. Nyuma y’aho, ushobora gutoranya igitekerezo kimwe cyangwa se bibiri mu gitabo Kutoa Sababu, ku mapaji ya 131-133. Mu gusoza, ushobora gukoresha ibitekerezo runaka bikubiyemo, ku ipaji ya 11 y’iyo ngingo, kugira ngo werekane ko Imana itishimira ko abantu bababara, haba mu gihe babitewe n’akaga bikururiye, cyangwa se mu gihe gakomotse ku mpamvu zitabaturutseho.
5 Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe ubaza iki kibazo kivuga ngo “Ni Gute Ushobora Gukungahaza Amasengesho Yawe?” Ushobora gukoresha kimwe mu bitekerezo byo mu gitabo Kutoa Sababu, ku mapaji ya 276-277 kugira ngo utangize ibiganiro bishingiye ku ngingo ihereranye n’isengesho.
6 Mbere yo kujya mu murimo, ni kuki utakwitoreza hamwe n’undi mubwiriza uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro kugira ngo ubwimenyereze. Wenda muri bwungurane ibitekerezo by’ingirakamaro biri butume murushaho kugira ingaruka nziza no kugira icyizere cyinshi kurushaho.
7 Uko imperuka y’iyi gahunda igenda irushaho kwegereza, nimucyo turusheho gukaza umurego kugira ngo dufashe abantu bafite imitima itaryarya guhunga bava muri Babuloni Ikomeye (Ibyah 18:4). Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! agira uruhare runini cyane muri uwo murimo utazigera na rimwe wongera gukorwa. Dushimira Yehova kuba yaratanze ibyo bikoresho bihebuje kugira ngo tubikoreshe!