Jya utanga amagazeti ahamya ukuri
1. Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! agamije iki?
1 Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova hamwe n’aya Réveillez-vous!, akomeje kuba ibikoresho by’ibanze mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Mat 24:14; 28:19, 20). Mu gihe twifatanya mu buryo bunyuranye umurimo w’Ubwami ukorwamo, buri gihe twishimira gutanga ayo magazeti yombi aba aziye igihe.
2. Ni ibihe bintu byagiye bihinduka ku magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, kandi kuki?
2 Uko imyaka yagiye ihita, twagiye tubona ibintu byagiye bihinduka ku bihereranye n’uko ayo magazeti angana, ibiyakubiyemo ndetse n’uburyo dukoresha tuyatanga. Ibyo bintu byagiye bihindurwa kugira ngo ayo magazeti arusheho gushimisha abantu kandi agire ingaruka nziza, bityo ubutumwa bw’Ubwami bugere ku mutima w’‘abantu b’ingeri zose [maze] bakizwe bagire ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.’—1 Tim 2:4.
3. Ni gute tuzajya dukoresha amagazeti mu murimo wo kubwiriza?
3 Guhera muri Mutarama 2006, twimenyereje gukoresha uburyo bunyuranye bwo gutanga igazeti ya Réveillez-vous! isohoka buri kwezi. Ubu noneho, mu murimo wo kubwiriza tuzajya dukoresha uburyo nk’ubwo dutanga imwe mu magazeti abiri y’Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova asohoka buri kwezi. Uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga buri gazeti buboneka ku ipaji ya nyuma y’Umurimo Wacu w’Ubwami. Nubwo akenshi ubwo buryo bw’icyitegererezo bwibanda kuri kimwe mu bice bibanza byo mu igazeti, hari n’ubwo hakoreshwa ibindi bice bivuga ibintu byashishikaza abantu benshi. Nitumenya neza ibikubiye mu gice cyavuzweho muri ubwo buryo bw’icyitegererezo kandi tukabukoresha mu magambo yacu bwite tugamije kubuhuza n’imimerere yo mu ifasi yacu, ni bwo tuzarushaho gutanga igazeti mu buryo bugira ingaruka nziza.
4. Kuki gukoresha ubundi buryo butari bwa bundi bw’icyitegererezo buba bwatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami bishobora kuba ingirakamaro?
4 Nubwo Umurimo Wacu w’Ubwami ukubiyemo uburyo bubiri bwo gutanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, ushobora gukoresha ubundi buryo bunyuranye n’ubwo. Impamvu ishobora gutuma ubigenza utyo ni uko hari igihe mu igazeti haba hakubiyemo ibindi bice bishobora gushishikaza cyane abantu bo mu ifasi yawe. Cyangwa se bishobora guterwa n’uko wumva uramutse ukoresheje igice cyo mu igazeti cyagushishikaje cyane ari bwo byarushaho kugira ingaruka nziza.
5. Ni iki wagombye gukora mbere yo gutegura uburyo bwo gutanga igazeti?
5 Uko wategura uburyo bwo gutanga igazeti: Mbere na mbere, ugomba kubanza kumenya neza ibikubiye mu gice wahisemo gukoresha. Buri gihe si ko uzashobora kumenya neza ibikubiye muri buri gice kigize igazeti mbere y’uko utangira kuyikoresha mu murimo wo kubwiriza. Ariko kandi ugomba kugaragaza ko ushishikajwe by’ukuri n’ibikubiye mu bice wahisemo gukoresha utanga iyo gazeti. Ibyo ushobora kubigeraho ari uko gusa uzi neza ibyo uvuga.
6. Ni gute twategura uburyo bwo gutanga amagazeti?
6 Nanone ujye uba witeguye kugira icyo uhindura ku magambo wateguye gukoresha utangiza ikiganiro. Ushobora gukoresha ikibazo gishobora gushishikaza uwo muganira gifitanye isano n’igice cyo mu igazeti wahisemo gukoresha. Jya wishingikiriza buri gihe ku mbaraga z’Ijambo ry’Imana kugira ngo ugere abantu ku mutima (Heb 4:12). Jya uhitamo umurongo w’Ibyanditswe uhuje n’ikiganiro watangije. Byaba byiza uwo murongo ubaye wavuzwe cyangwa wandukuwe mu gice cy’igazeti wahisemo gukoresha. Shaka uko wahuza uwo murongo w’Ibyanditswe n’ibikubiye muri icyo gice.
7. Ni gute twarushaho kunonosora uburyo dukoresha dutanga amagazeti?
7 Uko ubonye uburyo: Uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira icyo bugeraho ari uko bwakoreshejwe. Jya wifatanya n’itorero muri gahunda yo gutanga amagazeti ku wa Gatandatu. Jya ushyira amagazeti abantu baherutse kwakira ibitabo byacu. Buri gihe jya uha amagazeti abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya hamwe n’abandi bantu ushobora gusanga mu rugo igihe usubiye gusura. Ushobora no guha amagazeti abantu muvugana igihe ugiye guhaha, uri ku rugendo cyangwa mu gihe uri mu cyumba bategererezamo kwa muganga. Jya unonosora uburyo ukoresha utanga amagazeti uko ugenda ubukoresha mu gihe cy’ukwezi kose.
8. Ni mu buhe buryo amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yihariye?
8 Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! arihariye. Ahesha ikuzo Yehova agaragaza ko ari we Mutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi (Ibyak 4:24). Ahumuriza abantu abagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana kandi akabatera inkunga yo kwizera Yesu Kristo (Mat 24:14; Ibyak 10:43). Nanone kandi, ayo magazeti akurikiranira hafi ibibera mu isi bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya (Mat 25:13). Jya ukoresha uburyo bwose ubonye kugira ngo witegure guha abantu bo mu ifasi yawe ayo magazeti bityo ubafashe kungukirwa na yo.
9. Ni gute twashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura?
9 Iyo ubashije gutanga igazeti cyangwa se ukaganira n’umuntu ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, jya utegura ikibazo cyangwa umubwire ikintu cyamufasha gutekereza bityo bikaba byatuma ubona uburyo bwo gusubira kumusura cyangwa kongera kuganira ku bintu by’umwuka. Niba tugira umwete mu murimo wo kubiba imbuto z’ukuri, dushobora kwiringira ko Yehova azugurura imitima y’abantu bifuza nta buryarya kumumenya no kumukorera.—1 Kor 3:6.