Uko twakoresha uburyo duhabwa bwo gutanga ibitabo n’amagazeti
1. Ni gute twagombye kubona uburyo bw’icyitegererezo duhabwa bwo gutanga ibitabo n’amagazeti?
1 Buri gihe, mu Murimo Wacu w’Ubwami hasohoka uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga ibitabo n’amagazeti. Igihe turi mu murimo wo kubwiriza, ntitugomba gukoresha ubwo buryo tubusubiramo ijambo ku rindi nk’uko buba bwanditswe. Duhabwa ubwo buryo kugira ngo buduhe igitekerezo rusange cy’ibyo dushobora kuvuga. Tuzajya turushaho kugira ingaruka nziza ari uko tubushyize mu magambo yacu bwite. Gukoresha imvugo yo mu biganiro bisanzwe bituma nyir’inzu yumva yisanzuye, bikagaragaza ko natwe ibyo tuvuga tubikuye ku mutima kandi ko tubyemera.—2 Kor 2:17; 1 Tes 1:5.
2. Mu gihe dutegura uburyo bwacu bwo kubwiriza, kuki tugomba kwita cyane ku muco wo mu karere tubwirizamo?
2 Jya uhuza ubwo buryo n’imimerere: Umuco wo mu karere dutuyemo, ugira uruhare runini cyane ku buryo dukoresha tubwiriza ubutumwa bwiza. Mbese ushobora gusuhuzanya na nyir’inzu, hanyuma ukamubwiriza ufatiye ku biganiro mugirana, cyangwa abantu bo mu ifasi yanyu baba biteze ko uhita uvuga ikikugenza? Ibyo bigenda bihinduka bitewe n’ahantu, kandi rimwe na rimwe bigaterwa n’umuntu uwo ari we. Tugomba nanone kugira amakenga mu gukoresha ibibazo. Ibibazo biba bikwiriye ku bantu bo mu karere aka n’aka, bishobora kuba byatera ipfunwe abo mu kandi. Ku bw’ibyo rero, tugomba gushyira mu gaciro kandi tukagira icyo duhindura ku buryo bwacu bwo kubwiriza, dukurikije ubushobora kwemerwa mu karere tubwirizamo.
3. Kuki tugomba kuzirikana imimerere abo tubwiriza bakuriyemo hamwe n’imitekerereze yabo?
3 Byongeye kandi, mu gihe twitegura kujya mu murimo wo kubwiriza, tugomba kuzirikana imimerere abantu bo mu ifasi yacu bakuriyemo, hamwe n’imitekerereze yabo. Urugero, uko waganira n’Umugatolika wamaramaje musuzuma ibikubiye muri Matayo 6:9, 10 bitandukanye n’uko waganira na wa muntu utazi isengesho rya “Data wa twese” icyo ari cyo. Iyo dutekereje mbere y’igihe ku buryo bwo gutanga ibitabo n’amagazeti, akenshi turabunonosora kugira ngo burusheho gushishikaza abantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza.—1 Kor 9:20-23.
4. Kuki kwitegura neza ari iby’ingenzi?
4 Ndetse n’iyo twaba duteganya gukoresha uburyo bujya gusa n’ubwanditswe, nta cyasimbura kwitegura neza. Twagombye gusoma twitonze ingingo cyangwa igice duteganya kwifashisha, maze tugatoranyamo ibitekerezo bishobora kubyutsa ugushimishwa. Ubwo noneho ibyo bitekerezo ni byo dushobora gukoresha dutanga igitabo cyangwa igazeti. Iyo dusomye amagazeti n’ibitabo byacu tukamenya neza ibikubiyemo, ni bwo gusa tubitanga tubishishikariye.
5. Kuki dushobora gutegura uburyo butandukanye n’ubwo tuba twarahawe, kandi se ni gute ibyo twabikora?
5 Ubundi buryo: Mbese twaba dutegetswe gukoresha gusa uburyo bw’icyitegererezo duhabwa? Oya. Niba wumva hari ubundi buryo burushijeho kukunogera cyangwa undi murongo w’Ibyanditswe, bikoreshe. Jya ushaka uburyo wakoresha ingingo zo hagati zishobora kuba zashishikaza abantu bo mu ifasi yanyu, cyane cyane mu gihe utanga amagazeti. Iyo ubwo buryo bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza buri butangwemo icyerekanwa mu Iteraniro ry’Umurimo, icyo gihe na bwo hashobora gutegurwa uburyo ubwo ari bwo bwose bwagira ingaruka nziza mu ifasi yanyu. Ibyo bishobora gufasha bose kujya babwiriza mu buryo bugira ingaruka nziza.